Thursday 28 August 2014

UHORA WIBAZA IMPAMVU ABATUNZI BATAGUHA NGO MUGABANE? UKABACIRAHO ITEKA NYAMARA NAWE NTUNYUZWE NUKO UBAYEHO! (M.Gaudin)

Luka 12: 13-15

Nuko Umuntu  umwe  wo muri iryo teraniro aramubwira ati "Mwigisha Bwira mwene Data tugabane umwandu,"..........15 Aramusubwira ati "Mwitonde kandi mwirinde Kwifuza kose, kuko ubugingo bw'Umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye."

uyu munsi mvuze ko abantu bakuwe umutima n'ejo hazaza, no gushaka ubutunzi sinaba mbeshye, aho usanga ibyo abantu bararikiriye biruta ibyo bakabaye banafite ndetse kunturwa byabaye ubunebwe, aha ndibwira ko isi igeze mugihe badira bati GET MORE. Uko biri kose ukuri kw'Ijambo ry'Imana ni ukuri kandi rivuga neza ibyo mu minsi nk'iyi aho abantu bazaba bakunda Impiya cyane kurenza, kurenza kubona izabagirira akamaro, abantu bashimishije no gutunga byinshi naho batagira icyo babikoresha!

Muminsi yanone urumva mubacuruzi,muri politike, no mu madini, harimo intambara n'imanza z'urudashira bashaka kugabana umwandu(ibikingi, cyangwa ubutunzi), hariho abavuga bati kuki twe bataduha, hari n'abandi bagira bati reka tubitunge naho ntacyo twaba tubikoresha ariko byitwa ibyacu. mu minsi yanone mu ngo zubakwa, umugore cyangwa umugabo barateganya divorce bikiri kare atari iyindi mpamvu ahubwo kuko buri mwe abara ati ese Dutandukanye nzasaba iki? nonese niba waratekere gutandukana mutarabana ukaba uzi nicyo uzahabwa mutanye urumva ubutane bwatinzwa n'iki? impamvu nuko wakoze imibare yose n'ibintu wumva bitagutunguye! ariko byose biraterwa no gushaka ubutunzi, no kutanyurwa.

Yesu yatanze ikihe gisubizo rero: aha yabaciriye umugani w'umutunzi wari ufite imirima irumbuka cyane, maze akibaza ati ibyo nejeje nzabishyira he? maze ngo yigira Inama yo kubaka ibigega ngo ahunike imyaka ye, maze arangije ati nzabwira umutima wanjye nti noneho tuza, urye unezerwe, maze MURI IRYO JORO, Imana iramubwira uti : wa mupfu we muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe, ibyawe bizaba ibya nde?

21.Ni ko umuntu wirundanyiriza ubutunzi amera atari umutunzi mu by Imana! 

Bene Data Imana niyo itanga ubutunzi, ariko iyo Imitima yacu yarangamiye ubutunzi kurenza ikindi cyose abenshi niho bahinduka abahemu bakambura abandi bagahemukirwa. ese witeguye kubaho mu buzima bunyuzwe n'urwego Imana izanjya ikugezamo?

Abantu banyuzwe nuko Imana yabagize bahorana icyo gutanga: si ndabona umuntu unyuzwe ubura icyo atanga, ahari wakwibaza uti atanga iki? buri gihe umutima wo kunyurwa ntukwereka ko hari ibyo udafite ahubwo ukwereka ishimwe ry'ibyo Imana imaze kugukorera, umuntu rero ufite ishimwe ntashobora kubura icyo aha Imana ndetse ntabura nibyo yatanga biturutse mukiganza cye.

Ariko kutanyurwa nuku, nuko umuntu naho yaba atunze ibya mirenge nku ntenyo, adashobora kubona ishimwe, usanga Niba ari umucuruzi muri matewusi agira ati:


interuro zo kunyurwa zirimo ishimwe:

Mana ushimwe ko nejeje umufuka wose narateye urushyi rumwe.
Mana ushimwe ko wanzamuye nkaba ncururiza i kigali
Mana ushimwe ko wandinze urupfu
Mana ushimwe ko bw'ibyo wakoze.

Interuro zigaragaza kutanyurwa:

Ubuse runaka ko twateye bimwe akaba yarandushije kweza, agafuka mwe gusa koko!!
Yewe njewe sinzi icyo nzira abandi basigaye bajya Dubai kurangura
NUkuri kubaho no kutabaho mbona ari kimwe
umusaza w'abana agira ati ntakiza ndabona kuva mbayeho!

kunyurwa nibyo ufite bibanziriza kuzamurwa muntera, ibaze nawe umuntu udashimye icyo wamuhaye ahubwo akagutuka kubyo utaramuha, niba wazabimuha? niyo ubimuhaye ubimuhana umutima mubi, akenshi umuhima, niyo Impamvu abashakisha ubutunzi munzira mbi bubagwa nabi, ntamahoro bazagira kuko ntibwaha amahoro kuko buri gihe uba wikanga kuba umukene. nyamara Iyo uziko Imana ikura ku cyavu wakamenya yashatse no kukigusubizaho yabikora, maze bigatuma uhora uyiringira uti naho napfa yanzura ngo isohoze ibyo yamvuzeho.

1timoteyo 6:6-10

Imana y'amahoro itweze  kandi idukomeze mugihe gisa n'iki! Imana y'amboko itweseze imyanda yose n'irari ry'uburyo bwinshi. Yesu abahe umugisha

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed