Saturday 23 January 2016

KUKO NAWE WAYISABYE KUKURENGERA...IZAKURENGERA!

KUKO NAWE WAYISABYE KUKURENGERA...IZAKURENGERA!
2 abami 19:4
Ahari Uwiteka Imana yawe yumvishe amagambo ya Rabushake yose, shebuja Umwami wa ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho.Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yanahanira ayo magambo yumvise, Nuko rero terura amasengesho yawe usabire abantu basigaye!

Umwami w'abisiraheli yatewe ubwoba namagambo umwami senekarebu wa ashuri yamubwiye....musome iyi nkuru murasanga namwe hari abantu bajya bababwira ko Imana mwiringiye itabakiza......
Ariko umwami wabisiraheri ngo abyumve atuma kuri Yesaya umuhanuzi n'Imana ngo amubarize Imana niba yumvise amagambo ya senekarebu.

Imana irahari abahinyura ko izaturengera bazabibonesha Amaso yabo. Niba hari amagambo bakuvuzeho agutera ubwoba ukwiye kwibuka ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma kuri wowe!
Imana yahumurije abantu bayo ndetse batsinze batarwanye...humura kurugamba n'urw'Imana.
Senekarebu ntiyavuze bike, yewe byateye ubwoba hezekiya ariko Imana yavuguruje imigambi ya senekarebu!

Ndavuguruza amagambo yose bavuze kubuzima bwawe....ndahamagara itsinzi y'Imana ya Abraham kukubaho uyu munsi.
Abantu babone ko Imana wizeye iruta ibigirwamana. Imana ubwayo iraza kukurwanirira kugira ngo ikoze isoni ibyishyiriraho kuyambura icyubahiro kubuzima bwawe!
Ndabakunda!
Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church.

Friday 22 January 2016

ISEZERANO RIKOMEYE UMUNTU YASEZERANA MURI IKI GIHE: KUBA INYANGAMUGAYO!

Yobu 27:6

"Ntibikabeho ko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo ushinja nkiriho"

Nsoma aya magambo nongeye gutekereza cyane, maze mbona ko isi ya none irimbuwe no kwemera ibinyoma no kwikuraho ubunyangamugayo no guhemuka ngo uramuke. uyu munsi wanone hariho abantu barimo kongera guha ubusobanuro ibintu bitandukanye. aho isi igeze abantu bamwe batakibaha gutandukanya umugabo n'Umugore, aho abantu bahimbiye uburyo bwo gukiranuka!

uyu munsi wanone dufite ikibazo cy'amagambo ubwirwa yose ugahita uyemera. ugasanga ntushobora kuvuguruza ibinyoma bakuvugaho, cyangwa umuvumo bakuvumira ubusa, ugasanga abantu kuko ari benshi icyo bise cyiza nawe ukabona ni cyiza. tugeze mw'Isi aho abantu benshi bahurije kukinyoma bihinduka. ukuri.ndavuga isi igendera kucyo bita ijwi rya rubanda nyamwishi cyangwa( majorite).

uyu munsi ndifuza ko wakongera gusubira kumahame y'Ubumana ugahakanira abantu bose bavuga ibidatunganye, ukabahakanira ntiwemere ko bavuze ukuri! bene Data igihe havuzwe ikinyoma ukacyemera ukumva ntacyo gitwaye, burya uba ugishyigikiye! ukwiye guhakana amagambo yose ndetse nibindi byose bikubuza kuba inyangamugayo.

Abantu benshi babuze ubunyangamugayo, yewe nabamwe bitwa ko basenga cyane. igihe kimwe naganiriye numusaza wakijijwe kera amaze arambwira ati: mugihe cyacu abantu bari inyangamugayo kurusha abakristo bamwe mbona bo muri iyi minsi! burya kwanga umugayo n'ukugambirira neza mu mutima! ndashaka kukubwira ko Imana ifite abantu biyemeza kwanga umugayo.

uyu mugabo Yobu yasabwaga kenshi kwihakana Imana, yaba inshuti ze ndetse n'Umugore we, ariko ntiyigeze abyemera ngo yumve yahinduka. ndakubwiza ukuri ko yaba mukazi ukora ukwiye kuba inyangamugayo, yaba murugo rwawe ukwiye kuba inyangamugayo, yaba mubuzima bwa buri munsi ntukwiye kwikuraho ubunyangamugayo!

ukwiye gukomeza gukiranuka: ubundi gukiranuka ni ukubaho mubuzima butabangamiye abandi ndegtse nawe butakubangamiye, aho utangirwa ubuhamya ko uri umuntu w'Inyangamugayo. akensho ubunyangamugayo n'Imbuto twera hanze, ariko gukiranuka nibyo nakwita ubunyangamugayo buhera mu mutima!

Imana iduhe kuba inyangmugayo igihe cyose tukiri muri iy'isi. ndakwifuriza kugambirira mumutima wawe kuba inyangamugayo no gukomeza gukiranuka! kandi Kristo icyamuzanye nugukuraho imirimo yose itubuza kuba inyangamugayo no gukiranuka!

ndabakunda!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

IYO NTAMBARA NTABWO ARI IYAWE ARIKO INTSINZI YO N'IYAWE!

Image result for battle clipart
IYO NTAMBARA NTABWO ARI IYAWE ARIKO INTSINZI YO N'IYAWE!
2 Abami 19:14 - Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka.

Muri iri joro umutima wanjye wanyuzwe n'ukuntu Hezekiya yarwanye urugamba rukomeye yari yagabweho na Senakeribu.
Hari ibintu byishi nize muri iki cyanditswe:

1) Ni byiza gutandukanya intambara dushoboye kurwana n'intambara tugomba guharira Imana. Hezekiya yari yararwanye intambara ninshi mu gihe cye ariko noneho bigeze kuri iyi, ahitamo, kwerekeza iyo mu rusengero aba ariho ajya kuyirwanira! Intambara zawe uzirwanira he? Werekeza iyihe nzira?

2) Abanzi bose badutera baduhora Imana barwana nayo. Mu by'ukuri Hezekiya yamenye ko intambara yagabweho atari iye ngo akoreshe imbaraga ze arwana urugamba, ahubwo yamenye ko igitero yagabweho kigamije gusebya Imana. Nicyo cyatumye asaba Imana kwirwanirira. Ni kangahe dushaka kurwanirira Imana aho kuyireka ngo yirwanirire?

3) Iyo turwana ku bw'Imana urugamba ruhinduka urw'Imana. Dawidi yarabimenye ubwo yarwanaga na Goliathi (1 Samuel 17:47); Yehoshafati yarabibwiwe (2 Ingoma 20:15), Zerubabeli yarabibwiwe (Zekariya 4:6). Abo bose bamaze kubimenya, urugamba baruhariye nyirarwo! Ubu narabimenye, nta bizongera kumvuna!

4) Mu rugamba rw'Uwiteka, intsinzi n'iy'Uwiteka. Iteka iyo Imana iyoboye urugamba turimo, dutahana instinzi. Abaturwanya (twe nayo) barwana bigiza nkana.

5) Abo Imana ikoresha mu kurwana urugamba rwayo bahakura icyubahiro. Hezekiya, Yoshuwa, Mose, Dawidi, Deborah, n'abandi benshi bamamajwe no kuyoborwa n'Imana mu rugamba rwayo.
Niba baguhora Imana, komera! Urugamba si urwawe ariko intsinzi ni iyawe!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Tuesday 12 January 2016

Wari uzi ko nta ntwaro bagucuriye izagira icyo igutwara?

Waruziko "Nta ntwaro bagucuriye izagira icyo igutwara "utageze aho Imana ishaka kukugeza?
Igihe kigeze ngo Abisirayeli bave muri Egiputa Satani yarabimenye, atangira gucura intwaro yo kwica abana b’impinja b’abahungu.

Kuva 1:16 - "Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho."
Ariko, Mose wagombaga kubakura mu buretwa we ntiyashoboraga gupfa kuko yari ataragera ku cyo Imana yamuhamagariye.

Nawe ntacyakubuza kugera aho Imana, yaguteguriye kuko nta ntwaro bagucuriye izagira icyo igutwara.
Yesu nawe akivuka satani yakoreye muri Herode ngo bice abana b’imyaka ibiri gusubira hasi, ngo Yesu nawe abigenderemo ariko ntiyari gupfa atageze kuri misiyo yamuzanye, ahubwo Herode niwe wapfuye.
Matayo 2:19 - Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi..... Ndakumenyesha ko ibishaka kukwica utageze ku mugambi w’Imana bizapfa mbere yawe kuberako byanditswe ko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda.

Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi." Ni ko Uwiteka avuga. Yesaya 54:17 Byizere Ubigire ibyawe!
Pastorviva.pcm@gmail.com

IBINTU 5 BYABAYE YESAYA AHURA N'IMANA

IBINTU 5 BYABAYE YESAYA AHURA N'IMANA
Yesaya 6:1 - Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Ejo twifashishije iki icyanditswe dusobanura uburyo Uziya yagombaga gupfa. Uno munsi nashatse kuvuga ku bintu 5 byabaye Yesaya ahuye n'Imana.

1. Yabonye Imana yuzuye ubwiza n'icyubahiro. Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
"Kuva 15:11 - "Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!"
Igitangaje ni uko "Attention" na "focus" byose by'ijuru biba ku Mana. Abamalayika, ibinyabuzima...nta kindi bakora. Iyo uhuye n'Imana uyiharira icyubahiro ni nayo yonyine ugira intumbero.

2. Imana yamwiyeretse wenyine. Imana ijya yiyereka umuntu ku giti cye. Guhura n'Imana si igikorwa rusange. Yesaya niwe wenyine wabonye Imana na kiriya cyubahiro cyayo. Abandi bari mu rusengero ntaho byanditse ko bayibonye. No mu materaniro yacu muri iki gihe bikunze kubaho ko umuntu umwe cg bake basurwa n'Imana abandi bakimeze uko baje. Umwe akuzura umwuka, agapfukama, amarira agatemba, undi yibereye kuri messenger, what's up na facebook mu rusengero.

3. Yesaya yahuye n'Imana abona kwimenya ubwe. Iyo uhuye n'Imana urimenya ubwawe. Yesaya yari abayeho atiyizi kugeza umunsi ahuye n'Imana. Igihe nkijijwe abantu benshi barambazaga ngo ukijijwe iki ko usanzwe uri umwana mwiza? Ariko namenye neza uko NSA mpuye n'Imana. Yesaya yabonye ibyaha bye. Abona ukuntu yanduye, adakwiye. Niba ushaka kwimenya shaka guhura n'Imana.

4. Imbaraga zoza ibyaha zitunzwe n'Imana gusa. Iyo uhuye n'Imana irakweza. Yesaya wari wanduye, yahinduwe no guhura n'Imana. Wewe wananiwe kunesha ubusinzi, ubusambanyi, kuva mu bujura, kureka uburozi, gerageza ushake guhura n'Imana.

5. Yesaya ahura n'Imana yamenye neza isi atuyemo. Nushaka kumenya isi utuyemo n'uko imeze wegere Imana. Niyo ikwereka neza ishusho y'isi.

Ndagushishikariza guhura n'Imana muri 2016!
Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

KWISHINGIKIRIZA KU MANA YAWE!!!

KWISHINGIKIRIZA KU MANA YAWE!!!
Yesaya 50:10
Ninde wubaha wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we?Ugenda mu mwijima adafite umucyo Niyiringire Izina ry'Uwiteka,Kandi Yishingikirize Ku Mana Ye.


Sinzi aho ugeze ugenda gusa reka nkubwire ko buri muntu ahira Amanywa ye akagira n'Ijoro rye!
Ndashaka kwivuganira nabantu bageze mugicuku aho batabasha kureba Imbere iyo banjya!
Ikibazo ufite niryo joro ryawe kandi ijoro ryose ntiribamo umucyo keretse irimurikiwe. Umwijima wose ubamo ibitera ubwoba ariko abiringira Izina ry'Uwiteka bajya boyoborwa nawe aho bakandagira.
Mfata umwanya usome ijambo ry'Imana nibwo buhanuzi bwuzuye kandi buhumuriza n'abahanuzi. Komeza wirinhire Imana yawe.

Mukibazo ufite ntugire uwo wishingingikirizaho wese. Uwizera Umwana w'Umuntu avumwe...bene Data Ijoro ryawe niba utabona ndakugira Inama yo gufungura amaso y'Umwuka urebe ibyo Twiringizwa.
Ijambo ry'Imana rivuga ko nababyeyi Bacu dushobora kubasaba ntubaduhe, kubatakira ntibagire icyo bakora..Yewe twanapfa ntibatuzure!

Ndashimira Imana ko abayishingikirijeho badakorwa nisoni. Nawe ntuzakorwa nisoni niba ariyo wishing I kirin who. Kandi Imana irabizi niba ariyo wishinhikirijeho! Yesaya 50:7
Mugire umunsi mwiza.

Ndabakunda!
Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

ISEZERANO RIKOMEYE MU BUZIMA BWAWE

Uziya wawe agomba gutanga Dr MasengoISEZERANO RIKOMEYE MU BUZIMA BWAWE

Luka 2:25 -30 I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.
Yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana.
(...)Simiyoni aramuterura ashima Imana ati
(...) Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,
Maze gusoma inkuru ya Simeon nize ibintu byinshi bijyanye n'isezerano buri wese afite ryo guhura n'Imana:

1. Simeon yahawe Isezerano rikomeye ryo guhura na Yesu. Waba uzi ko iryo sezerano ryiza nawe ari iryawe!
2. Simeon yakoreye iryo Sezerano iminsi ye yose (umukiranutsi witondaga). Hari icyo ukora kubw'iryo sezerano?
3. Yamenye ko guhura na Yesu ariyo ntego ye y'ubuzima. Nicyo cyatumye abwira Imana ati noneho wansezerera kuko icyo nari mbereyeho nkigezeho! Mbese waba uziko guhura na Yesu ariyo ntego y'ubuzima?
4. Simeon yabaye maso mu mwuka kuburyo yashoboye gutandukanya uruhinja (Yesu) yari afite mu maboko n'izindi mpinja bamuzaniraga mu rusengero. Waba uri maso kuburyo umenya igihe Yesu akuri hafi?
5. Guhura na Yesu kwazaniye Simeon ibyishimo n'amashimwe ahoraho. Mbese nawe byakuzaniye ibyishimo?
Mugire umunsi mwiza mwese!
Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko masengof@yahoo.fr

Ntiyari Uwawe by'Ukuri....kuko Uwawe yakunambyeho.


Ntiyari Uwawe by'Ukuri....kuko Uwawe yakunambyeho.

If people can walk away from you let them Go.
Niba abantu bashobora kugusiga bakumva ntacyo bibambwiye ukwiye kubareka bakagenda..kuko abo Imana yagushyiriyeho bazakunambaho naho wabasaba kwisubirira inyuma ntibazakwemerera.
Rush 1:11-14


Orupa yararize aragenda..ariko Rusi we anamba kuri nyirabukwe....Imana ikuremere abantu bazakunambaho uyu mwaka mw'Izina RYA Yesu.
Abantu bazemera kubana nawe mubyiza no mubibi...mubutunzi no mubukene...mubuzima no muburwayi....abantu bazagusengera babikuye kumutima.
Uzabere abantu umugisha kandi uzanambe kumana kugira ngo Imana yawe izabe Imana ya benshi...kandi ubwoko bwawe buzifuzwe nabenshi..
Uhumure nubwo muri iyi minsi abenshi bagenda bagusezera abasezera nibamara gushiraho bagenda harakurikiraho abakunambaho....

Ndagusabiye Kubona abantu bagukunda...abantu bakwitayeho...abantu bazababazwa nikibazo cyawe.
Babandi batanga icyifuzo cyawe mubyumba by'amasengesho bashaka gukwiza hose ikibazo cyawe bazagenda. Imana izakuremera bamwe bagusengera ntawundi ubizi.
Bamwe bajya kuguha bagatuma umuntu ngo amenye ko baguhaye bazagenda....Imana izakuzanira abaguha badakeneye inshimwe ryawe! yawe bakabikora mwibanga!
Bamwe bumva ibyawe bakarira gusa bazajyenda haze abumva ibyawe bakiyemeza kugira icyo babikoraho.

Ndakubwiza ukuri ko uyu ari umwaka WO kubona Abantu bazanywe N'Imana mubuzima bwawe abizanye bazagenda...
Ndakwifuriza kwibukwa n'Imana uyu mwaka. Kandi ndakubwiza ukuri ko Imana ikwibutse abantu nibo bazana ayo makuru...Imana yibutse morodekayi umwami azana Amakuru...
Imana yibutse Nehemiya Umwami azana Amakuru...
Imana yibutse Yosefu farawo ararota...

Imana yibutse Mefibisheti dawidi abaza Amakuru....
Nawe iri joro nikwibuka hazaza intumwa!
Abagenda bazagenda ariko abakunambaho nibo bazakugirira umumaro.
Yesu niwe nshuti Nziza igukunda ukuri...itumva amabwire...kandi Itazagutererana muri byose...Niba wizera ko Muri kumwe uvuge uti amen!

Ndabakunda!


Pastor Gaudin
New Jerusalem church