Friday 22 January 2016

ISEZERANO RIKOMEYE UMUNTU YASEZERANA MURI IKI GIHE: KUBA INYANGAMUGAYO!

Yobu 27:6

"Ntibikabeho ko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo ushinja nkiriho"

Nsoma aya magambo nongeye gutekereza cyane, maze mbona ko isi ya none irimbuwe no kwemera ibinyoma no kwikuraho ubunyangamugayo no guhemuka ngo uramuke. uyu munsi wanone hariho abantu barimo kongera guha ubusobanuro ibintu bitandukanye. aho isi igeze abantu bamwe batakibaha gutandukanya umugabo n'Umugore, aho abantu bahimbiye uburyo bwo gukiranuka!

uyu munsi wanone dufite ikibazo cy'amagambo ubwirwa yose ugahita uyemera. ugasanga ntushobora kuvuguruza ibinyoma bakuvugaho, cyangwa umuvumo bakuvumira ubusa, ugasanga abantu kuko ari benshi icyo bise cyiza nawe ukabona ni cyiza. tugeze mw'Isi aho abantu benshi bahurije kukinyoma bihinduka. ukuri.ndavuga isi igendera kucyo bita ijwi rya rubanda nyamwishi cyangwa( majorite).

uyu munsi ndifuza ko wakongera gusubira kumahame y'Ubumana ugahakanira abantu bose bavuga ibidatunganye, ukabahakanira ntiwemere ko bavuze ukuri! bene Data igihe havuzwe ikinyoma ukacyemera ukumva ntacyo gitwaye, burya uba ugishyigikiye! ukwiye guhakana amagambo yose ndetse nibindi byose bikubuza kuba inyangamugayo.

Abantu benshi babuze ubunyangamugayo, yewe nabamwe bitwa ko basenga cyane. igihe kimwe naganiriye numusaza wakijijwe kera amaze arambwira ati: mugihe cyacu abantu bari inyangamugayo kurusha abakristo bamwe mbona bo muri iyi minsi! burya kwanga umugayo n'ukugambirira neza mu mutima! ndashaka kukubwira ko Imana ifite abantu biyemeza kwanga umugayo.

uyu mugabo Yobu yasabwaga kenshi kwihakana Imana, yaba inshuti ze ndetse n'Umugore we, ariko ntiyigeze abyemera ngo yumve yahinduka. ndakubwiza ukuri ko yaba mukazi ukora ukwiye kuba inyangamugayo, yaba murugo rwawe ukwiye kuba inyangamugayo, yaba mubuzima bwa buri munsi ntukwiye kwikuraho ubunyangamugayo!

ukwiye gukomeza gukiranuka: ubundi gukiranuka ni ukubaho mubuzima butabangamiye abandi ndegtse nawe butakubangamiye, aho utangirwa ubuhamya ko uri umuntu w'Inyangamugayo. akensho ubunyangamugayo n'Imbuto twera hanze, ariko gukiranuka nibyo nakwita ubunyangamugayo buhera mu mutima!

Imana iduhe kuba inyangmugayo igihe cyose tukiri muri iy'isi. ndakwifuriza kugambirira mumutima wawe kuba inyangamugayo no gukomeza gukiranuka! kandi Kristo icyamuzanye nugukuraho imirimo yose itubuza kuba inyangamugayo no gukiranuka!

ndabakunda!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed