Friday 19 December 2014

IMPAMVU YO KUVUKA KWAWE NI YO YONYINE UKWIRIYE NO KWEMERA GUPFIRA, UMWANA UVUKIYE KUZAPFIRA ABANTU BE! M.Gaudin

Matayo 1:21

Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo"

Urugero rw'uwavukiye Impamvu: Yesu, Yohana, Samusoni.....nawe najye gusa dukwiye kubimenya no kubihishurirwa n'uwaduhaye ubuzima. Abefeso 5:10

Buri muntu wese Mw''isi agira umunsi yavukiyeho, Yewe akagira n'Igihe agomba gupfiraho, ntagihe cyo gupfa kibaho ariko igihe cyo kuvuka abantu benshi barakizi, kuko abenshi dutegereza amezi icyenda kugirango uwo twiteguye tumubone aje mw'isi. ariko Gupfa ntitumenya ngo Umuntu azapfira ikihe gihe iki cyangwa iki! 

Niyo mpamvu Satani ntiyita kubazapfa ahubwo yita kubavuka,niyo mpamvu usanga abantu bagambirira gukuramo inda zitaravuka kuko Imana yo Ikoresha abo bavuka kugira ngo basohoze umugambi wayo kw'isi. Ndahamya ko kuvuka ari ikintu kimwe, ariko buri mwe avukira Intego kandi aba azakora ikintu yaba gito cyangwa kinini kiba gifitiye akamaro abo yasanze kw'isi n'abazayimusangaho. 

Ntakindi kinezeza Satani nko kubona umuntu uvuka ariko akaba yamwiba, akamwica akanamurimbura, ibyo abikoresha ababyeyi, akabashuka bakavanamo inda, cyangwa se abana bavutse aho gukura bashaka kumenya umugambi baziye kw'isi bakaba mu nzoga n'itabi, aho usanga umuntu adahabwa agaciro kuko atazi Impamvu ariho. ndakubwiza ukuri ko iyo umuntu atazi icyo yaje gukora kw'isi ariyo ntambara ikomeye umuntu aba arwana nayo. kuko yuzuyemo ubwoba no gupfa utagize icyo ukora.

Imana kuba yarakuretse ukavuka, si uko utari gupfa ukiri munda ya mama wawe, byarashobokaga ko Satani amushuka akayikuramo, ariko Imana kuko yari igufiteho umugambi uyu munsi uriho, nyamara kugeza ubu ntuzi icyo ukwiye kuba umarira abo wasanze mw'isi nabo uzayisigaho. Imigani 17:17 
uko biri kose ntiwaje kurya no kunywa gusa, ntiwaje gusambana na burimwe, ntiwaje kwiba ibyo usanze, ahubwo Imana yashakaga ko ukiza abantu amakuba barimo. abantu bari mu makuba y'atandukanye, amakuba akomeye cyane n'ayo kutamenya Imana. niyo mpamvu Imana yifuza ko wahaguruka ukabwira abantu ko Imana iriho kandi ikiza abayambaza bose. Bene Data hari igihe abantu bagira umutwaro w'abatarakizwa, ariko uyu munsi mfite umutwaro w'abantu basogongeye ukuri ariko bakaba ntabyiringiro wabakuraho.

Ese ubona waravukiye iki? uyu munsi ukora icyakuzanye kw'isi cyangwa ukora icyo isi yaguhaye gukora? Buri gihe gukora Impamvu z'Imana zibangamirwa n'ibyo isi n'Imiryango yacu ishaka. iyo umuntu avutse isi iba imubonamo ikintu runaka, bitewe nicyo ishaka, abacuruza inzoga baba bagira bati habonetse umukiriya , abicuruza bababonye abana bo kurera mu buraya, bigakomeza gutyo, ariko uyu munsi ushobora kwitegereza Impamvu uriho itandukanye nibyo ukora. Ikizakubwira ko ibyo kora atari byo byakuzanye kw'isi n'uko ibyo ukora bitaguha umunezero cyangwa ngo wumve biguhaye amahoro.

Yesu yaje kw'isi, akura yitegura Impamvu yavukiye, akora Impamvu yavukiye , kugeza aho yavugiye ati birarangiye, iki cyabaye ikimenyetso cy'uko Impamvu ye ayisoje. Impamvu tuvuka hari igihe ziba zikomeye rimwe narimwe ukumva Imana yaguha ikindi ukora kuruta kuguha icyo yakugeneye gukora,1yohana 3:16. kuko Yesu yaje mw'isi yambaye umubiri yageze aho abwira Imana ati niba bishoboka iki gikombe kindenge! si ikindi ahubwo nuko yabonaga Impamvu yaziye isaba ikiguzi kinini. ariko abwira Imana ati: Ntibibe uko nshaka ahubwo bibe uko ushaka.

Buri gihe Impamvu wavukiye isaba ikiguzi, kandi ikiguzi si amafaranga, si ikindi ahubwo ni wowe gusa, wavukiye iki?  Abefeso 2:10. Uyu munsi ukwiye kumenya ko Imana yaremye abantu ibaremeye Imirimo yose myiza muri Kristo. uyu munsi Gukorera Imana bisaba iki? bisaba wowe. kuko muri wowe harimo byose ujya ushaka guha Imana utayihaye. niyo mpamvu ifite ubwenge buruta ubwawe, Niba abantu bajya bitananga bigatuma n'ibyo batunze babitanaga, Imana siyo mwaha amaturo n'ibyacumi ngo mwebwe ibareke! Imana ishaka ko uyikorera kuko Impamvu yakuzanye kw'isi niyo izagushyirisha murubanza! kuko abenshi tuba dufite igihe tugomba kuvira mw'isi. uko biri kose uzava mw'isi, ariko ukwiye kuvamo uzi neza ko nawe wagira uti: "Birarangiye"

Igihe cyose utazi Impamvu uri mw'isi ntiwamenya n'icyo wakora cyahesha abandi umugisha, ariko ndakwinginze ngo usabe Imana kuguha kumenya impamvu uhari. ahari urakuze , cyangwa uracyari muto, ikibazo si imyaka ubayeho, ahubwo agaciro kicyo ukoreye Imana. Yesu akazi Yakoze yagakoze mu myaka itatu maze akarangije Imana imuhemba Kumwicaza Iburyo bwayo. Reka tureke Yesu twivugire pawulo nawe, yabwiye timoteyo ati: ibisigaye mbikiwe ikamba ryo mw'ijuru, kubera narwanye intambara nziza, narinze ibyo kwizerwa.

Natwe abenshi nicyo nitubasha kurwana intambara nziza, ndetse tukarinda ibyo kwizerwa Yesu azaduha ikamba ryiza, kuko Impamvu turiho n'uko twakorera ibyiza muri Kristo Yesu. Uyu munsi ushobora kuba ukora bintu byinshi kubera gushaka imibereho, Yesu ntiyatuzanye mw'isi nk'abahigi b'Imibereho ahubwo yahatuzanye hari imibereho. niyo mpamvu dukwiye kubanza gushaka ubwami bwe no gukiranuka kuko Imibereho nicyo yateguye mbere yo kuturema.

Abenshi twaremwe dusanga, izuba, amashyamba, ubutaka, n'amabuye yagaciro ntavumburwa nkadasanze ahubwo igihe mutazi ko ahari Imana yarayahashyize, niyo mpamvu ukwiye kumenya ko Imana ititaye kubyo urarikiye ahubwo iragushaka nk'igitambo kizima kandi cyera, kandi gishimwa n'Imana. Abaroma 12:1

"Impamvu uriho niyo yonyine yakabaye ikirego cy'uko nuyirangiza Imana izemera ko urupfu rugutwara"  ntukwiye guhora muruzero ahubwo ukwiye gusaba Imana gutuza no gukora icyo ukwiye gukora"

Yesu yaje kudukiza ibyaha, nawe ukwiye kuba mw'isi mw'isi nk'ufitiye abandi umumaro aho kuba Ikibazo, uzabere ikibazo satani n'abadayimoni ariko abo ukwiye kugira icyo umarira uzakibamarire kuko ufite ububasha wahawe n'Imana umaze kwakira Yesu nk'Umwami n'umukiza. 2Abakorinto :5:18

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed