Tuesday 16 December 2014

IMANA YANGIRIYE IMBABAZI, IBONA KO NDI UWO KWIZERWA, NDASHIMIRA KRISTO WAMBASHISHIJE . M.Gaudin

1Timoteyo: 1:12-14

Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we, numwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'Umunyarugomo. Ariko narababariwe, kuko nabikoze mu bujiji ntarizera.

Uyu munsi mvuze ko Imana inkunda sinaba mbeshye kuko maze kubona imbabazi zayo kubugingo bwanjye cyane, ndashimira Imana yampaye agakiza k'Ubuntu. igihe nari nkiri mubujiji nabonaga abasenga nkabona ari uguta umutwe, umwanya, n'ibindi ariko uyu munsi menye neza ko Imana itarobanura kubutoni. Mu mahanga Yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka Imana iramwemera. ibyakozwe n'Intumwa 10:34-35.

Mwene data, nshuti y'Umusaraba, ndakumenyesha ko igihe cy'Imana iyo kigeze Imana ikora uko ishatse igakura umuntu ahantu yitaga ko ari heza, maze ikamujyana aho Imana ibona ko ari heza. aho twita heza naho Imana yita heza biratandukanye. Igihe kinini namaze ntarakizwa, aho nabaga numvaga ariho heza, ariko Imana imaze kwinjira mubuzima bwanjye nasobanukiwe ko ntahandi hari amahoro ahagije rwose uretse muri Kristo no mukumenya ukuri kw'Ijambo rye! ukuri kwa mbatuye mububata bw'Imigenzo n'imihango y'amadini, n'Imiryango.

Ndagirango nkuhe ubuhamya; igihe kimwe nifuza kubatizwa nagize intambara kuko nashakaga kubatizwa mu mazi menshi kandi mbanje kwizera Yesu nk'Umwami n'Umukiza. ariko idini ya data iba yari yaramabtije kiri uruhinja, sinari mbizi uretse ko nakuze nkasanga ikarita y'Umubatizo naho sinzi ko nabatijwe, igihe kigeze umutima unyemeza ko nkwiye kwizera Kristo hanyuma nkabatizwa, abaroma10:14. Ese abantu bizera bate Kristo bataramwumva, naje gusanga narabatijwe mbere yo kwizera, ikigeretse kuri ibyo naje gusanga ari ubuyobe kubatiza umuntu udafite amahitamo kandi Imana ntamuntu ishaka kujyana mw'Ijuru kumbaraga kuko bibaye ibyo, ntawasigara. ariko amahitamo y'abantu niyo aganisha aho ujya.

Uyu munsi ubuzima bwanjye Kristo amaze kubufata harimo Impinduka, kandi Kristo yambabariye ibyaha byanjye kuko nabikoze mbere mubujiji ntaramumenya, uyu munsi wasanga nawe hari ibyaha ugikora, wasanga hari ibibi ukigenderamo, ariko igihe n'Iki kugirango umenye ko Kristo agushaka ngo akugire umuhuza w'abantu n'Imana, kuko niwe waduhaye ubwo bushobozi! siniyumvishaga ko umuntu nkanjye azabatiririza ku nyanja y'Ubuhinde, sinibazaga ukuntu Imana yakoresha mugihe gisa n'Iki, ariko ndashimira Imana ko kubera Impamvu zayo bwite Imana yabanye najye kugeza uyu munsi. uyu munsi mfite ishimwe kuko niyo yonyine yampesheje igikundiro no kuba umubwirizabutumwa, kugirango mu mahanga yose abamvira Imana babone agakiza. Mwene data wibuke ko Yesu nawe akwifuza, arifuza kugukoresha kuko abasaruzi babaye ake kandi ibisarurwa ni byinshi.

Ahari wajyaga wibaza uti ese uriya nawe watukanaga, warogaga, wasambanaga, wari umwambuzi, uti ese nawe yakizwa, Yego rwose kuko Imana ariyo ikiza! Ndashimira Kristo kuko niko ajya akiza abamwizeye, akabasubiza agaciro, akabaha igikundiro ngo bamukorere bafite umutima utunganye! uyu munsi nawe uhe ubuzima bwawe Yesu abutegeke. uwo badateranya arasandaza, ndakwingize wiyunge n'Imana rurema, va mubyangwa n'Uwiteka nawe azakubabarira kandi azagukoresha ibinti bidasanzwe. Imana y'amahoro ibeze kandi yibagirwe gukiranirwa kwawe kose, maze iguhe ibyo umutima wawe ushaka.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed