Wednesday 10 December 2014

YADUHESHEJE UBURENGANZIRA BWO GUHAGARARIRA IJURU MW'ISI YOSE.....KUGIRANGO ISI YUZURE ABUMVIRA IMANA. M.Gaudin.

Abaroma: 1:5

Niwe waduhesheje igikundiro no  kuba intumwa ku bw'Izina rye, kugirango Mu mahanga Yose habemo abumvira Imana babiheshwa no Kwizera, kandi namwe muri muri bo abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo,

Buri muntu agenda nk'Uko yiyumva, igihe cyose uko wiyumva niko biguha igisobanuro cy'ubuzima. Kuko ntiwakora cyangwa ngo ubeho ubuzima butandukanye nuko wumva uri! abantu benshi   babayeho mu buzima busa no kwiyahura cyangwa kwiyanga kubera kudaha agaciro icyo baricyo muri Kristo. Uyu munsi ukwiye kumenya ko Igihe cyose Imana igishimye kuguha ubuzima ukwiye kumenya Imana igufitiye umugambi muri Kristo.

Biratangaje kubona umuntu abayeho mu buzima butamwubahisha, cyangwa ngo bumwubahe kubera kutimenya, uyu munsi gusobanukirwa ukuri kuri wowe nibyo byabasha kugukura mu bubata bw'Ubwoba, bwo kwisuzugura bwo kutigirira icyizere. Yesu muri wowe arakuruta niyo mpamvu niba umufite ukwiye kwibaza uti ese Yesu nakiriye uyu munsi icyizere yifitiye ndagifite? hari bimwe mu biranga abajyana na Yesu, nuko batekereza nka Yesu.

Yesu ntiyigeze yifuza Ikibi kuko yari azi ko icya muzanye kw'isi ari ukugirango benshi bubahe Imana; Uyu munsi ndashaka ku kubwira ko uretse kubaha Imana gusa ahubwo dufite umurimo wo gutuma abantu benshi bubaha Imana, abayumvira. turi bamwe mu ntumwa za Kristo bigisha iby'Ubwami Bwayo mw'Isi. duhagarariye igihugu cy'Ijuru kandi uko duhagaze bijya byemeza abantu ko igihugu cyacu cyubashywe, gikomeye.

Ibaze uri ambasaderi w'Igihugu kikomeye nka Amerika, ese wahagarara ute? uko witwara bigaragaza imbaraga za amerika , ibyo bituma rwose igihugu cyawe cyubahwa, igihe cyose Imana yifuza ko igihugu cy'Ijuru cyubahwa, kuko igihe cyose twubashye igihugu turushaho kubaha n'ukiyoboye, uyu munsi rero Imana ntacyo itakoze ngo igutunganyirize kuba umwe mubahagarariye igihugu cy'Ijuru mw'Isi.

Amaraso ya Yesu aduhesha uburenganzira bwo kuba mw'isi kandi kugakoreramo gahunda z'igihugu cyacu ndetse n'Isi ikabyungukiramo. Mwese murabizi ko ntagihugu gifungura ambasade kunyungu zigihugu bayifunguyemo, ahubwo inyungu ziba zifitwe cyane na nyiri ambasade hanyuma bakagirira n'Umumaro aho bayifunguye. Uyu munsi tubaye mw'Isi kugirango Twubahise Igihugu cyacu, hanyuma kubahisha igihugu cyacu bituma habaho nagahunda zifasha ibihugu amasode z'igihugu cyacu zirimo.

urugero muzi ko amerika idafungura amabasade yayo mugihugu cy'Urwanda ku nyungu z'U Rwanda bwa mbere, ahubwo haba hari inyungu ya mbere kuri Amerika, ariko uko biri kose igihe cyose amabasade ikoze neza, ikora imirimo myinshi ndetse yagirira akamaro igihugu ikoreramo. Uyu munsi dufite Iminshinga myinshi yo gufasha abanyarwanda iterwa inkunga n'ambasade ya amerika. uyu munsi nawe wongere Umenye ko muri Kristo ukwiye guhagararira ijuru muburyo butuma abantu bumvira Imana. Sinzi uko ubayeho ariko ntukwiye kubaho wisuzuguye cyangwa ahubwo ukwiye kumenya neza ko uko biri kose ufite umumaro mu bwami bw'Imana. Buri gihe dufite icyo gukora iyo dusenze Imana ihindura byinshi, uyu munsi rero wibaze ubuzima ubayeho niba bushobora gutuma abantu bubaha Imana yawe, bakuba igihugu uhagarariye, bakumvira Imana. 

Imana ntizaduhora ikindi kitari uko twayihagarariye! buri muntu wamenye Kristo abayeho ngo Atume mu mahanga yose habamo abumvira Imana, uyu munsi ukwiye kwibaza uti ese ubuzima mbayeho hari icyo bumarira abandi mu kumvira Imana? Kristo yagize ati muzakora ibinze ibyo nzakora! Kristo yubahishije Imana, niyo mpamvu uyu munsi tukimwizeye kuko yabayeho mubuzima bugaragaza Imana muri we, we rugero rukwiye  twafatiraho. yagize ati sinaje gukora ibyo nishakiye ahubwo naje gukora ubushake bwa data. uyu munsi wowe ukora ubushake bwande? ukora ubushake bwawe cyangwa bw'igihugu uhagarariye ndetse nuwaguhesheje igikundiro no kuba Intumwa?

uko biri kose ukwiye kwisuzuma, hanyuma ugafata umurongo muzima wo kubana n'Imana no kuyihagarira, ntakundi kuyihagararira ukuyibera urusengero rwera! uyu munsi abantu bagana kurusengero , ndahamya ko nuyibera urusengero rwiza abantu bazakuzaho kuko uzaba ufite umucyo ubamurikira uturuka muri wowe, Yewe bazumvira Imana yawe kuko babona nawe uyumvira. ntamuntu wakwigisha kubaha so igihe cyose nawe umutukisha. dukwiye kugira ishyaka ndetse n'Urukundo byatuma rwose twubahisha Imana yacu. uko wubahisha Imana ni ko wubahwa, uko uyisuzuguza niko usuzugurwa,  Abaroma 2:7

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed