Monday 22 December 2014

KWEMERA GUPFA USHAKA KUBAHO NEZA, NI UKUBAHO MUBUZIMA BWO KUDATINYA URUPFU AHUBWO UKIZERA IMANA. M.Gaudin

Esiteri 4:15

Nuko Esiteri  atuma kuri morodekayi aramusubiza ati" Genda uteranye Abayuda bari i Shushani Bose Mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. najye n'abaja abanjye tuzabigenza dutyo. uko ni ko nzasanga umwami, Nirengagije Itegeko kandi Niba Nzarimbuka Nzarimbuke."

Burigihe Iyo Satani ashaka kwica abantu ababujije ubugingo icyintu cyambere afitiye uburenganzira n'Ibikangisho cyangwa iterabwoba, kuko Satani ntabushobozi afite bwo Kwica abantu, ibyo niba utabizi usome muri 1Samuel 2:6. Ikintu Satani azana mu bantu cya mbere usanga ari ukubaho mubuzima bw'Ubwoba, kandi Satani aziko buri gihe umuntu agize ubwoba bw'Urupfu, bw'Inzara, Bw'ubuzima muri Rusange nta cyaha atagukoresha akumvisha ko nawe hari ikintu wakora ngo wirengere! Uyu munsi abantu benshi bari mubusambanyi kubera gushaka kwirengera, abandi bikanga babaye abarozi kubera kwirengera, abandi baba abicanyi kubera kumva yirwanaho, kuko ubaho uvuga uti uyu muntu ni ntamutanga we azantanga! ariko ndashaka ku kubwira ko ikibazo si uwo muntu ahubwo ikibazo ni Ubwoba Satani yamaze kurema mu mutima wawe.

Hari umwana w'Umukobwa watwaye Inda, iwabo batabizi, maze Satani amuteza ubwoba, yibaza byinshi maze ayikuramo afashijwe n'uwayimuteye, mugushaka aho bajugunya akana, babyaye ngo hatazagira ubimenya, baje kubonwa n'Undi mwana yagiye kuvoma. Uwo mwana nawe baramwica, Byarakomeje baribwira bati iwabo w'Uyu mwana nibabimenya bizagenda bite? Ni ko gushaka  ababafasha kwica umuryango wose, ikibazo cyaje kumenyekana abantu bamaze kuba ba ruharwa, igihe babafashe, babahata ibibazo, bavuga uburyo ki byatangiye! basanga byahereye kubwoba bwo kuzabwira ababyeyi ko bakoze amakosa!

Uyu munsi ubwoba ufite nibwo Satani aheraho, agukoresha ibyaha, utangira witabara bikazagera kurwego usanga abantu mu mazu, Ni yo mpamvu Yesu abwira abantu ati: ushaka kunkurikira yiyange, ashire ubwoba, bw'abamwanga, abarozi, abapfumu, abicanyi, Yewe abe igihara magara kuko yiringiye Imana. Utita kubigingo bwe ku bw'Imana azabukiza kuko Imana niyo irengera abadashoboye. ariko igihe cyose Satani akubwiye ko hari icyo wakora cyangwa akakwereka ko abantu bakwanze, bagusuzugura, yewe akwereka uburyo ukwiye kwirwanaho! Sinzi nawe umutima wawe ibyaha winjiyemo kubera kwirwanaho. Ariko ntibikwiye ko umuntu ajya mu byaha kubera ubwoba bw'Ubuzima.

Mugenzi wanjye Imana niyo Yonyine Imara ubwoba, uyu munsi Isi iri YUZUYE intwaro za kirimbuzi kubera ubwoba, Yewe kubera ubwoba bazazirasa mubindi bihugu, kuko Satani agira ati ni mutababanza barababanza. Uyu munsi ubwoba ukwiye kubumarwa no Kwizera Imana. Uko wizera Imana uzabeshwaho nayo. Ntukwiye gutinya urupfu, kuko hari intwari nyinsho zagiye, intwari zatubanjirije banze kwiyandurisha icyaha bemera gupfa no gushinyagurirwa, ariko ntibihakana Imana kubera ubwoba bw'Urupfu. Icyo utinya nicyo Satani Akoresha kugirango atume utsindwa urugamba rwo Kwizera. Kandi ntibishoboka ko utizera Imana yayinezeza. uyu munsi wizeye ko Imana yagukiza? wizeye ko Imana yagutunga utarinze kwigurisha? uyu munsi wizeye ko Imana yakurinda imyuka mibi utarinze ujya mubapfumu? uyu munsi wizeye ko Naho wapfa Imana izakuzura? icyo wizeye kimara ubwoba! Abiringiye Uwiteka bameze nk'Umusozi siyoni utabasha kunyeganyega zaburi 125.

Esiteri ntiyatinye inzara y'Iminsi itatu, ntiyatinye no guhara amagara Ye, ahubwo yakoze neza atitaye kungaruka zamubaho, uyu munsi ukwiye nawe kubaho mubuzima buzira ubwoba, ikikuruhije ukiyiriza ugasenga, ubundi ugaca muri yamashyamba azitanye, aho abanyabwoba bataca, ukwiye kwiyiriza ugasenga, ugaturana n'abarozi n'abapfu, aho kubahunga bo bazaguhunga! Uyu munsi Imbaraga z'Ikuzimu, ntizizakubasha niba umutima wawe umazwe ubwoba no kubana na Yesu. Kuko Imana iri muri Twe irusha imbaraga ikibi kiri muri bo. Uyu munsi uhumure ntacyo uzaba, ntawakwica igihe kitageze, urupfu si ikintu cyo gutinywa, ahubwo dukwiye Kwizera Imana ibasha kuzura abapfuye. NIba Wizeye Imana uyu munsi nsengana najye iri sengesho:

Mwami Imana, ni wowe ufite ububasha n'Imbaraga zo kwica kandi ugakiza, kandi ntakibasha kurogoya umugambi wawe, umpe kukwizera kandi umpe gushira ubwoba, kugirango Iminsi nzamara kwisi mbashe guhesha abandi umugisha, no kubasha gukora Umurimo wawe! Mwizina Rya Yesu nsenze nizeye urakoze Amen.

Iyo Imana ikumaze ubwoba bw'ibyo uhura nabyo, nibwo wabasha gusengera no gusabira abaguhemukira imbabazi, uti mwami ubabarire kuko batazi icyo bakora! Uyu munsi ubeho ntabwoba bw'ubuzima, uratangira kubaho ubuzima Bwiza Imana yakuremeye muri Kristo. kandi niwizuza n'Imana Akazi ko kwirukana satani siwowe uzaba ukigakora ahubwo Imana muri wowe izirukana satani n'abadayimoni. uyu munsi wakire Yesu muri Wowe, imbaraga z'ikuzimu zizaguhunga! kuko aho Imana ituye abadayimoni na satani ntantebe bagira!

Yesu agukomeze, kandi ahumurize Umutima wari wihebye! Ndabakunda.


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed