Wednesday 24 December 2014

IYO UZA KUBA ARI WOWE UTWITE YESU, WARI KWEMERA KO AVUKA? UMUCUNGUZI W'UWAMUBYAYE N'ABANDI TWESE! M.Gaudin

1Timoteyo 2:15

Nyamara abagore bazakizwa mw'Ibyara Nibakomeza Kwizera, bakagira urukundo no Kwera, Bakirinda.

1.Ukomeje Kwizera?
2.Ufite urukundo?
3.Urera?
4.Uririnda?

Ibi bintu bine nibyo bishobora gutuma umuugore utwite adakuramo Inda! Yewe nibyo bishobora no kurinda umwana atwite ngo azavuke neza!

Uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko nawe uhawe gutwita inda y'Umwuka wera ariko ni amahitamo yawe kwemera ko wayibyara maze ugacungurwa! ariko Rero Satani ahora ashuka abantu kuzikuramo. (abenshi barabatijwe baragwa, abandi basubiye mutubari, .....Ese wumva Yesu wari utwite akikurimo? none se niba akikurimo uzamubyara ryari ngo isi ibone agakiza? Gukizwa ntibihagije ahubwo kwera imbuto z'abakijijwe n'ingenzi.

No Gutwita ni byiza, ariko kubyara ni ingenzi....kuko abatwita bose ntibabyara! ukwiye kuba maso wamara kumenya icyo utwite, ugasaba Imana ikaguha no kubyara neza. nubyara uzabona ibi: abagalatiya 5:22

Uyu munsi Ndahamya ko Yesu ntahantu ahezwa, abantu benshi basa n'abatwite Inda y'umwuka wera, abenshi babishaka batabishaka kuva Yesu amaze kwitanga ntahantu ahezwa, ariko uyu munsi ni wowe wo guhitamo ko avuka isi ikamubona ndetse agatangira no gukiza abandi. 

Igihe cyose Yesu ari muri wowe ariko ukaba utamureka ngo avuke, niho usanga umuntu yitwa umukristo w'izina. ariko igihe cyose wemereye Yesu kwinjira mu buzima bwawe, ugomba kumenya ko agomba no kuvukira muri wowe, iyo avukiye muri wowe, noho Umuntu atangira kubona ko yabyaye Imana,kandi nawe uba uri mubazakizwa n'uwo ubyaye. Uyu munsi wa none hariho abantu benshi bagira amahirwe yo Gutwita, uko byakubaho kose simbizi, ariko niwowe ugira uruhare mukuvuka k'Umwana.

Satani ntakangwa nuko wakiriye Yesu mubuzima bwawe, ahubwo icyo Yesu azakora nyuma yo kumubyarira mubo mubana, abo mwigana, abo mugendana nicyo gikomeye! kuko Yesu we naho yaba muto cyangwa mukuru uko wibaza yahawe ubutware bukomeye. usomye Yesaya 9:5 agira ati: Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'Umuhungu, ubutware buzaba kubitugu bye, azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro. 

Ahari abantu ntibazamenya igihe wasamiye Inda ya Yesu, ariko uko biri kose Yesu umunsi Yavukiye muri wowe, hari ibintu bizagaragara, Uzahindurirwa amazina Uhabwe nk'aya Yesu, Kuko Yesu azaba igitangaza kubuzima Bwawe, Yesu azaba igitanga kubuzima bwabo mubana, Uzabona Igitangaza mu mibereho Yawe. Yesu niwemera akavuka uzabona umujyanama, kandi uzajya uzigira n'abandi, Yesu nakuvukira  uzabona Akubereye Byose.

Uyu munsi uzakizwa nicyo utwite, igihe wemeye kucyibyara, Iyo Yesu aje muri wowe hari ikintu uba utwite, uba utwite imbuto z'Umwuka, uba utwite imbaraga z'Imana, uba Utwite ubumuntu, Uba Utwite Ibyiza, Uba Utwite amahoro, Ibi byose ni bimwe mubikiza nyir'Ukubitwita ariko Iyo utemeye kubibyara, ntacyo bikumarira, kandi iyo nanone urengejeho icyaha ni nk'abantu banywa ibintu batwite.Umuntu utwite Yirinda mubyo anywa n'Ibyo Arya, yirinda muri byose Yewe yirinda n'Umujinya ngo ahari umwana adahungabana! Uyu munsi hari abahitamo gukuramo Inda, bitewe n'Impamvu nyinshi, ariko burya Gukuramo Inda uba wishe uwari kuzagucungura, Ndahamya ko Iyo bakuramo Inda ya Nelson mandeka, uyu munsi Africa Yepfo nta Twari iba ifite, Iyo bakuramo Iya Gandhi, iya Obama,Kagame,Gitwaza n'abandi, uyu munsi Imiryango yabo ntago iba inazwi, ariko abatwise bemeye ko inda batwite zinavuka, ibyo byagiriye Umumaro abantu benshi guhera ku baba byaye, igihugu ndetse n'isi.

Uyu munsi niba waragiriwe amahirwe yo Gutwita Inda y'Umwuka wera shikama kugeza igihe uyibyariye, koko n'ubyara Imbuto y'Umwuka, isi izagira amahoro ariko nawe uzagira andi. Iyo mbuto y'Umwuka utwite ni wowe ufite uburenganzira bwo gufatanya na Satani mukuyicira mu nda ntihazagire Umenya ko wigeze unatwita, ariko Emera Yesu wakiriye Avuke, Isi Imenye ko wabyaye, Umucunguzi wawe. Uyu munsi Icyo utwite kizagukiza cyanga kikwice.

Hariho abantu batwite Inda Y'Umwuka wera, abo bazabyara Imbuto z'Umwuka wera nyinshi, abagalatiya 5:22 ariko abatwite Irari n'Ibindi bazabyara icyaha icyaha nacyo kizane urupfu.abagaratiya 5:19 uyu munsi ndakwingize rero ngo wemere icyo wakiriye Igihe wumvaga ubutumwa bwiza kivuke. Uyu munsi havuke  za mbuto mu bantu maze bagirire umugisha mubyo utwite. Nawe utarakira Yesu, Uyu munsi niwumva Ijwi rye Ukingure mubane, icya mbere uzaba uhiriwe, icya kabiri nawe uri mubazacungurwa n'uwo wemereye gucumbikira mu mutima wawe. maze igihe nikigera uzabyara Yesu aze gukiza ubugingo bwawe. Ibyakozwe n'Intumwa 1:12-14. Ndagira ngo nkubwire ko Yesu Yagarutse mw'ishusho y'Umwuka wera maze akuzura abantu bari bategerereje muri Yerusalemu harimo na Mariya Nyina wa Yesu. Uyu munsi uwo utwite niwemera ku mubyara azakubera umucunguzi! 

Nsoza nkubaze ikibazo: Ese muri wowe wumva utwite iki? ni Yesu muri wowe? cyangwa n'Irari? ibi byose iyo tubibyaye mu bantu haba impumndu cyangwa hagacura Umuborogo.

Uwatwite Yesu, yabyaye umujyanama w'abari mw'isi, ariko uwatwite irari yabyaye icyaha kizanira abari mw'isi umuborogo. Uyu munsi uhitemo maza urebe n'icyo utwite nusanga utwite icyaha nukuri iyo Nda Wemerewe kuyikuramo. ariko nusanga Utwite Inda y'umwuka Uzemere uyibyare kuko Icyo uzabyara kizahesha abantu benshi Umugisha.

Ndabifuriza gutwita Mwuka wera no kubyara Imbuto ze, Imana idushoboze kuko ibyo dutwite n'ibyo tubyara bituma tubaho cyangwa dupfa. Ndabakunda.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed