Saturday 20 December 2014

UCYO UBITSE MU MUTIMA NI CYO UHERAHO UCUMURIRAHO cynagwa WUBAHA IMANA! MU MUTIMA WAWE HABITSEMO IKI?

Zaburi:119:11

Nabikiye Ijambo ryawe mu mutima wanjye , kugira ngo ntagucumuraho.

Uyu munsi abantu benshi Iyo muganirirye bakubwirako iyo basomye Ijambo ry'Imana bibatera ubunebwe, ngo ndetse baba basinzira, abandi bati ntitubasha kubyumva, abandi bati erega burya Ijambo ry'Imana ni amayobera, abandi bati ni Inyanja ntiwapfa kubumbura bibiliya ngo uyisome, n'ibindi byinshi abantu bireguza!

Ariko uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko naho wakwiha impamvu nyinshi zituma utazirikana ijambo gusoma no kwiga Ijambo ry'Imana, bitabuza ko Imana irushaho kubwira abantu ko nibatazirikana ibyanditswe ntakabuza bazagwa. Yosuwa 1:8. Aha Imana ibwira Yosuwa iti ibiri muri iki gitabo urajye ubyibaza ku manywa na nijoro.

Sinzi icyo ufatira umwanya, sinzi icyo ujya uha umutima wawe? ese ujya ubika iki mu mutima wawe, ibintu ubikamo se ubona bigukururira mu kwehgera Imana cyangwa birushaho gutuma wegera kure! Uyu munsi Iyo uganiriye n'Umuntu aguha Impamvu nyinshi pe, harimo nuko iyo asomye bibiliya atumva icyo ivuze ngo ntabasha no kuyisobanukirwa! igitangaje ugasanga uwo muntu yirirwa areba film ikinwe mugishinwa, nacyo yumva ariko aha ubwonko ibyo, uyu munsi ndashaka ku kumenyesha ko ibyo uha ubwoko bigira uruhare mu gutuma wubaha Imana cyangwa uyisuzugura!

Ndahamya ko umwanya abantu biyita abakristo bawufashe basoma Ijambo ry'Imana byagabanya ingo zisenyuka burimunsi, ingo nyinshi muri iki gihe zirasenywa naza filme, n'ibindi aho umuntu areba filime ubundi ikamuhindura. ubwoko bw'ibitabo usoma, amafilime ureba, indirimbo wumva no bimwe umuntu ajya abika bigashobora kumuhindura ndetse bigatuma umutima we uba akahebwe, aho ageraho aasanga atagikunda no gusenga. uyu munsi hari abantu basimbuje guterana filime z'uruhererekane. uyu munsi ubusambanyi buriyongera kubera ibyo abantu birirwa babika mu mitima. aho niho hashingira amarari, urasanga abantu bareba amafilime y'Ubusambanyi n'Ibindi nibyo bashyira mu mitima.

Ndashaka ngo nkwibarize, uyu munsi umutima wawe ni ki kinshi kirimo? ese harimo ijambo ry'Imana cyangwa harimo flime z'uruhererekane! Satani ntakindi kimuzana keretse Kwiba Kwica no kurimbura! bitangira bisa naho ari ukuruhuka ukareba agace kamwe bikazasoza usiba amateraniro, Yewe umwanya wo gusoma Ijambo ry'Imana urangiriye muri ibyo. Uko biri kose icyo wujuje umutima nicyo wisanga ubaye cyo. Kuko umuntu ntatandukanye n'Ibyo abitse mu mutima.

Uyu munsi umwanya wawe uwumara uganira iki? Uyu munsi ndashaka kuguha ikimenyetso gito, buri gihe ibyo winjiza mu mutima ntamuntu ukureba nibyo biganiro ukorera muruhame, uko biri kose amahame yawe aturuka mubyo winjije mu mutima. Ese iyo uri kumwe n'abandi muganira iki? hari abantu benshi muganira wamubwira ikintu akakubwira ko hari filime yabibonyemo, kuburyo usanga urufatiro rw'ibyo yemera bishingiye kuri filime. Wowe ibyo uganira bishingira he? uyu munsi ndakwinginze wongere wisuzume! kuko icyo ubitse mu mutima kigira ingaruka yo kuyobora ibyo werekezamo umubiri wawe!

Ese wibikiye iki mu mutima? harimo ijambo r'Imana? uyu munsi ukwiye kumenya ijanisha ry'Ibiri mu mutima wawe kuko ibyo bizakomeza kukugiraho ingaruka. ndaguhugurira kwita kw'Ijambo ry'Imana, kuko igihe cyose umuntu atibikiye ijambo ry'Imana mu mutima we, biroroshye kuyicumuraho kuko mu mutima wawe usa n'Umuntu utagira ibikugenga. uyu munsi ushobora gusanga uyoborwa na filime wabonye! uyu munsi hari abareba filime zuko bubaka ingo, zuko bakunda, zuko bashaka abageni, z'uko bakira, n'ibidi ariko ndakubwira ko Imana mw'Ijambo ryayo yashizemo ibihagije! 

gusa nukomeza ijambo ry'Imana uzahirwa kuko niryo rishobora gutuma umuntu adakora nkuko abandi bakora ahubwo ugakora nkuko ijambo ry'Imana rigena. uko biri kose niba uvuga ko uri umukirisito, ukwiye kwisuzuma bitaba ari ukubivuga ku munwa gusa kuko abantu benshi bashoboro kwiyita abakirisito atari ko bari! Uyu munsi rero ibyo uha umwanya birushaho kukwinjira mu mutima, kandi nyuma yaho ibyo bigira ingaruka ku mitekerereze. Kandi ijambo ry'Imana rivuga ko Burya uko imitekerereze y'Umutu iri nawe nuko aba ari. Ibitekero by'abantu bigirwa n'Ibyo aha umwanya areba, ibyo asoma, ibyo yumva n'Ibindi byose ushyira mu mutima. uzasanga niba utekereza ijambo ry'Imana ku manywa na ninjoro  bikugiraho ingaruka kuko bituma buri kimwe ugiye gukora ukigeresha ijambo ry'Imana.

Umutima wanjye rero uragusengera ngo niba hari ikintu wahaga umwanya atari ijambo ry'Imana, Imana ikubabarire kuko Akenshi iyo turetse Ijambo ryayo nayo iratureka, hanyuma ugasanga tubayemo nabi, uyu munsi utekereze agaciro uha ijambo ry'Imana niko Gaciro ufite mu maso y'Imana. kuko Imana ntishobora kureka ngo umuntu asuzugure ijambo ryayo ngo hanyuma yo Imwubahe. uyu munsi ijambo ry'Imana rikubere itabaza, zaburi 119:105

Uko biri kose ukwiye gufata umwanya wo kwitekerezaho, hanyuma ugasenga isengesho usaba Imana kuguha Imbaraga zo kwibikira ijambo ryawe mu mutima. kuko ibyo bizatuma ntagucumuraho! buri gihe abantu bacumuzwa no kumva amagambo y'Imana ntibayumvire cyangwa kutagira umwete wo kuyumva. kuko nubwo wakwirengagiza kumenya Imana ntibikuraho ko iriho.

Ibi tuvuze rero ntakindi bisaba biragusaba gukora uruhare rwawe muguhitamo, ikibereye umutima wawe, kuko icyo uha umutima wawe kiguha ishusho yuko uko umera, kikuremamo umuntu utekereza nk'icyo ubitse. uko umuntu atekereza niko ateye. Imigani 23:7 

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed