Tuesday 16 December 2014

IBINTU BITATU cyangwa BINE BYATUMA UNANIRWA URUGENDO NAHO IMANA YABA YAKUBWIYE KO UZARUSOZA ...M.Gaudin

Yosuwa 1:9

Mbese si jye ubigutegetse? Nuko Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko ndi Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose."

Ndabandikiye abahamagawe n'Imana, abatoranijwe gukora umurimo w'Imana mu minsi ya none, mwe mwese muzatuma mu bantu hongera kuba ukubaha Imana, wowe Kristo ahaye ububasha bwo kugira icyo ukora mu minsi yanone, wowe watangiye icyo Imana yakubwiye gukora ukaba utangiye inzira ndende igana kugusohoza umugambi w'Imana mubuzima bwawe!

Ndagirango tuganire kubintu bishobora gutuma utsindwa cyangwa utsinda naho Imana yaba yakubwiye ko iri kumwe nawe, iyo ugenze bitandukanye nuko Imana yibwira wakagenze, uratsindwa naho Imana yaba yarabivuze, kuko Imana ikorana n'abantu biteguye kubaho muburyo ivuga. hari rero amagambo Imana ibwira abakozi bayo iti :

KUBURA GUKOMERA :

Abantu benshi bashobora kumva ijwi ry'Imana ariko kubera kubura gukomera bagatsindwa n'urugamba, bitewe nuko babuze gukomera ndetse no gushikama. Uyu munsi hari abantu Imana ihamagara kurwana bakareba ubunini bw'Ikibazo bakaburutisha Imbaraga z'Imana. nyamara dukwiye kwibaza niba koko nubwo Imana yatubwiye ko Izabana natwe, ese Imitima yacu irakomeye kuburyo izihanganira buri kigeragezo, aho gucika Intege. Yosuwa Imana yamubwiye gukomera no gushika kuko iby'Imana bijya birya abarambije abarambiwe bagiye.

UBWOBA:

Buri gihe Imana ivuga yeruye iti abanyabwoba n'abatizera bazarimbuka, uyu munsi niba ufite ubwoba , ntushobora gusohoza icyo Imana ishaka ko ukora, ndahamya ko abantu benshi Imana ibabwira ibintu, ikabereka ko byashoboka ariko ubwoba bubabera umutego. uyu munsi ahari Imana hari icyo ivugana nawe wumva ari kiza ariko ubwo butuma udafata icyemezo ndetse ngo uhagarare udafite ubwoba. ubwoba bujya butera umuntu gutsindwa ataragera naho barwanira, ubwoba bujya butuma umuntu atabasha kureba ahantu hijimye, ubwoba bujya butera umuntu kuba atakandagira mukiziba kuko aba azi ko hacitse inyanja. Igihe abatambyi babwirwaga kubanza ibirenge muri yorodani Imana yashakaga ko babera ab'Isiraheli urugero rwo gutinyuka bagashira ubwoba.

GUKUKA UMUTIMA:

Abantu  benshi iyo babwiwe ikintu gikomeye n'Imana , satani akwereka ko ukwiye gukuka umutima, bisa naho ari ubwoba ariko bwo kurwego rwo hejuru, umuntu ukutse umutima ntashobora gukora ibintu neza, kuko umutima we uba utamuhagazemo. ndashaka kukubwira ko Imana ibasha rwose kuguha imbaraga zo kunesha gukuka umutima, ahanini wibaza uti ese bizamera bite? ariko uko bizamera iyo Imana iguhamagaye niyo inasohoza icyo yavuze.ntuba ukwiye gukuka umutima igihe cyose ukutse umutima uba ugaragaje kutizera Imana! kandi ntibishoboka ko utizera Imana yayinezeza! abaheburayo 11:6

KUBURA GUSHIKAMA:

Uyu munsi abantu barahamgarwa ariko gushikama mu byo bahamagariwe ugasanga bigoye, uyu munsi usanga abantu benshi bakorera Imana ariko ugasanga kwihangana kugeza kumperuka, bibagira cyane. Uyu munsi nawe ushobora kuba hari ibyo ujya utangira ubona Imana yaragusobanuriye ariko wabura gushima ugasanga uritotomba. uyu munsi niba ushikamye mubyo kwizera ndahamya ko ntakintu kizakunanira. uyu munsi uzagerageza, ariko kuko ufite inzozi ushaka kugeraho ukwiye kumenya ko gushima biringobwa, kugira ngo Imana igutsindishirize.

Uyu munsi sinzi icyo Imana iguhamagariye gukora, sinzi niba iguhamagaye ngo ukore iki? ariko ndahamya ko ibyo wakora byose ukwiye kuba umuntu ufite ibi bintu tuvuze hejuru kuko igihe cyose abantu babuze gushikama, gukomera, bagakuka umutima. Birakwiye rero ko umuntu niba ahamagariwe n'Imana gukora ikintu runaka, akwiye kwizera Imana bimaraho ubwoba. uyu munsi wongere wisuzume ahari wasanga Imana yaraguamagaye ariko ugasanga wabuze Ugushikama, ugasanga wakutse umutima n'Ibindi.


Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed