Friday 26 December 2014

ISABATO NYAYO NI KRISTO, KUBA MURI KRISTO BIDUHESHA KURYA KU BIRYO BYAGENEWE ABATAMBYI..M.Gaudin

Mariko 2:23
Arabasubiza ati :ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo Yifuzaga ashonje we n'abo bari kumwe, ko yinjiye mu nzu y'Imana ubwo abiyatali yari Umutambyi mukuru, akarya  imitsima yo Kumurikwa kandi amategegeko atemera ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine, akayiha n'abo bari kumwe?"

Arababwira ati: Isabato yabayeho ku bw"abantu, abatu sibo babayeho ku bw'Isabato Ni cyo Gituma Umwana w'Umuntu ari umwami w'Isabato na yo.

Kristo afite Imbaraga ziduhesha kwegera ahera cyane, mu bantu basanzwe hari ibyo abantu babuzwa kubera ko ubushobozi bwagenwe n'abantu, ariko umuntu uri muri Kristo neza afite uburenganzira ndetse ashira amanga, Uyu munsi abantu bashyiraho amategeko bati : amategeko ntiyemerera umuntu kuba pasitori atarashaka, umuntu ntiyemerewe kubatiza atari pasitori, ariko ndababwiza ukuri ko uri kumwe na Kristo ashobora kwemererwa gukora kubyejejwe,kuko aba ari kumwe nuwatumye abantu kubatiza. aba ari kumwe nuwabwiye abantu kuba abashumba.

Ibi mbabwira byabaye kuri Yohana, aho bamubazaga bati ko utari Eliya cyangwa Kristo ubatiriza iki? nukuri abantu bajya bashyiraho amategeko n'amahame, ariko uri kumwe na Kristo ndakubwira ko uzarya ibyejejwe. naho byaba bigenewe abitwa ko ari abatambyi, iyo uri kumwe na Kristo uba uri kumwe n'Umutambyi uruta abandi! ndakubwiza ukuri ko kuba uri kumwe na Kristo biguhesha Imbaraga zikomeye zo kumva ukorera Imana kandi mukuri naho abantu batakwemera cyangwa ngo rwose bavuge ko ukwiye kuba ariwowe ukwiye kurya kubyera!

Ikibazo kiri aha gusa Ese ibyo ukora ubikora kubera Kristo uri muri wowe, cyangwa nukwishakira icyubahiro, uyu munsi Imana ikoresha abantu batandukanye, abato n'abakuru, Imana nibishaka izakwemeza abantu, ariko ukwiye kumenya ko uko biri kose Imana yawe iguha uburenganzira bwo kwegera ahera cyane kubera Kristo.

Kubera Kristo hari amategeko amwe uyu munsi atakiriho, nta numa zigitangwa, uyu munsi abantu bafite umunezero kubera ko Yesu yatwegeje ahera cyane ngo tujye dusaba data ibyo Dukennye. uyu munsi uwo munjyanye numara kumenya ko ari umwami w'Ibiboneka n'ibitaboneka uzarushaho kumenya Ko ufite uburenganzira kubyiza byose Imana yaremye.  ibyiza ntibikwiriye aba pasitori gusa, ahubwo nawe urikumwe na Kristo neza Imana irifuza ko wamenya ko ukwiriye ibyera. Imana izaguha umugisha kubera ko ubanye na Kristo.

Uyu munsi niba uri muri Kristo neza, bitandukanye no kuba wubahiriza isabato ariko indi minsi ukaba waraciye ibintu. abantu bamwe bajya bakizwa kw'Isabato gusa, cyangwa ku cyumweru. ariko niwakira Kristo mu mutima wawe neza urarushaho  kubona uburenganzira kubyiza byose byagenewe yewe n'abatambyi. ariko igihe cyose utari kumwe na kristo wisanga rwose udakwiriye ibyiza. ariko ndakwifuriza kubana na Kristo kugirango ubashe kubohorwa ku mategeko y'abantu ahubwo ubeho ku bwa Kristo no ku bw'Ijambo rye.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed