Thursday 2 October 2014

Ingingo 11 zigaragaza ko umuhamagaro wawe uva ku Mana. Rev Rurangirwa Emmanuel

jump, matey
1.Kwiyumvira wowe ubwawe no kumenya neza udashidikanya ko Imana ariyo yaguhamagaye, ukaba ufite ibihamya bifatika . Byaba ibyo watangamo ubuhamya ku mugaragaro (témoignage public), n’ibyo uziranyeho n’Imana mu ibanga.
Urugero: Mose, Kuva 3:1-12
Gidiyoni, Abac.6:11-24
Dawidi 16:1-13

2.Guhora wumvira Imana mu byo igutegeka kuyikorera byose kabone nubwo byaba bidasobanutse ku bantu bamwe babireba.
Urugero: Aburahamu, Itangiriro 12:1-4

Icyitonderwa: Aho ariko bisaba kumenya neza niba koko ari Imana mwavuganye, atari ukuvangirwa cyangwa amarangamutima cyangwa se kwigana ibyo wumvanye abandi.
3.Kumenya neza igihe cy’Imana igukenereyemo no kumenya igihe ukoreramo ; intego zisobanutse n’icyerekezo kizima ntiwihute kandi ntukererwe.
Bibliya idufasha neza kumenya neza ibyo byose, kuko burya ikubiyemo Amategeko y’ababayeho mu bihe bitandukanye byatambutse ururyo bitwaye (le passé).
Ibya bidufasha rero kubaka none hacu mu gihe turimo(le present) kimwe no gutegura neza intego n’icyerekezo by’ejo hazaza(l’avenir).

Urugero: Dawidi : 1Sam.24:5-8, 1Sam;26:9-11, 2Sam.2:1-4, 2Sam.5:1-5. Nubwo Dawidi Imana yari yaramusezeranije ubwami bwa Israyeli, ariko yategereje isaha y’Imana ari nacyo gihe cyayo.
Urugero:Elisa:2Abami5:26-27

4.Guhora uharanira imibereho yo kwezwa hose muri byose
Urugero:1Pet.1:14-16
2Tim.2:20-21

5.Guhorana amavuta yo kwizera n’amavuta y’imbaraga zikomeza buri gihe nk’iza KALEBU.
Urugero :Kubara 13:30-33, 14:8-10, Yosuwa 14:10-11

6.Guharanira buri gihe ibikorwa birimo inyungu rusange zanone n’iz’ejo hazaza. Guca bugufi no guhora uharanira icyubahiro cy’Imana.
Urugero: -Nehemiyo 5:icyo gice cyose
-Elisa:2Abami 2:19-22, 6:8-10
-Daniyeli na bagenzi be. Dan.3:26-30 ; 6:24-28

7.Inararibonye y’ibyo wanyuzemo(l’expérience :c’est l’ensemble de tes echecs et tes réussites).
8.Gusengera mu Kuri no mu Mwuka. Yohana 4:23-24
Urugero: Twafatira ku rugero rw’ibihe 3 byo gusenga kwa Yesu.
a) Yasengaga yiherereye wenyine. Mat.14:23 cp Kuva 24:15-18
b) Yesu yasengaga na Groupe y’abantu batatu nawe wa kane Mt 17:1-8 cp Dan.2:17-19
c) Yesu yasengaga mu materaniro muri rusange Mat 14:18-20 cp 2Ngoma 20:1-4

9. Gutegura gahunda y’imirimo yawe neza, kumenya iby’ingenzi bibanziriza ibindi cyangwa ibindi bikorwa bishingiyeho. Guhora wigenzura ukareba ko ukurikiza gahunda yawe neza. Ubonye kandi hari ibyo guhindura, hindura ariko hari impamvu.
Urugero:Intumwa za Yesu. Ibyak.6:1-7

10.- Kugira umujyanama mwiza cyangwa abajyanama beza kandi bazima.
- Kwemera kunengwa, gukosorwa(critiques) ariko nanone hagamijwe kubaka.
- Urugero rwiza rero ni Mose. Kuva 18:13-26.

11. Gukorana urukundo muri byose no kuri bose n’igihe cyose. 1Kor.13:1-7
UMUSOZO; Abafil.4:13
Umwuka Wera abasobanurire. Amen!!
ikigisho cyanditswe na Pastor Habyarimana Desire. www.agakiza.org

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed