DAWIDI: ABAYOBOZI NTIBATINYA IBIHANGANGE, CYANGWA IBINTU
BIBARUSHA UBUNINI.
Buri muntu wese azi inkuru za dawidi. Dusanga muri 1 samweli
17, ubwoko bw’abisiraheli bari muntambara
hanyuma bagatsindwa
n’abafirisitiya hamwe n’umwe muntwari zaho witwaga goriyati wapimaga metoro
icyenda!! Goriyati yatukaga abisiraheri,
ndetse akabasaba ko bakwitoramo umuntu uza guhangana nawe ngo amutsinde! Dawidi agahungu gato karagiraga Intama,
katashoboraga no gukwirwa n’imyambaro y’urugamba gahitamo kwitanga kurwana na
Goriyati, nk’umukoranabushake. Igihe Goriyati yabakobaga kuko bohereje Dawidi!
Dawiti agira ati:unteranye Inkota n’amacumu, n’ingabo ariko njye ndaguhangara
mw’Izina ry’Uwiteka Imana, watutse. Hamwe nuko kwizera afata afata ibuye, maze
arishyira mu muhumetso ararijugunya no mugahanga ngo pi! Maze yantwari ibyayo
biba birangiriye aho. Nawe ushobora guhura n’ikibazo gikomeye, ariko igihe
cyose ufite kwizera ndetse no kudashidikanya muri wowe, hari imbaraga bireme
muri wowe maze bikakubera Imbaraga muruhande rwawe. Ndahamya ko nawe nubwo
wahura nibigoye Imana Wizera iruta ibyo uhura nabyo. Komera ukore iby’ubutwari.
YESAYA: UMUYOBOZI UDAPFUSHA UBUSA AMAHIRWE ABONYE YO GUKORA
NEZA
Mw’iyerekwa Yesaya yagize , Yesaya 6, Imana yarabajije iti
ninde nakohereza nk’umuhanuzi kubwoko bwanjye, Yesaya asubiza vuba ati nijye Mana ntuma ndahari! Umuyobozi
mwiza ntategereza ko hari umuntu wabikora, igihe hari ikintu kigomba gukorwa.
Ahubwo afata iyambere maze agahagarara mugihe kikwiye, ntategereza ko hari undi
uri bubikore mugihe abona abishoboye ntasigana muri make. Umuyobozi mwiza ahora
ashaka aho yamenera ngo akore neza, ntashobora gupfusha ubusa amahirwe yo
gukora neza no gukora akazi Imana cyangwa abantu bamuhaye gukora. Ntategereza
ati nihabura umanika ukuboko ndamanika, ahubwo ahira yiteguye gukora mugihe
kimukwiye n’ikitamukwiye.
DANIYELI: UMUYOBOZI MWIZA AKOMEZA GUKORA NEZA ATITAYE
KUNGARUKA Z’ABARWANYA IBYO AKORA BYIZA!
Tuzi inkuru ya Daniyeli mu rwobo rw’Intare. Daniyeli 6, yari
umuntu ukomeye mu mwanya w’ubuyobozi bw’i babuloni maze abo bakoranaga
bamugirira ishyari maze bamushakaho ikosa kuko bari bazi ko akabya mu byo
gusenga! Maze babwira umwami bati shyiraho itegeko ntihagire umuntu usenga
Imana muri iki gihe! Maze daniyeli we akomeza gusenga Imana uko yari asanzwe,
maze abandi bamurega ku mwami bati habonetse uwishe itegeko , bambwira umwami
ko bamunaga mu rwobo rw’Intare. Maze intare ntizamwica. Ukwiye kumenya iki,
Daniyeli yari azi neza ko Imana ariyo yamuhesheje gukomera niyo mpamvu
atiyumvishaka uwamubuza kuyiha icyubahiro! Umuyobozi mwiza akwiye gufata
urugero kuri daniyeli rwo guhagarara ugakora
ikiza naho byaba bigaragara ko bitoroshye! Nkunda ijambo yavuze ati:
Imana yacu ibasha kudukiza, ariko naho tadukiza......naho Imana itagukiza
ukwiye kwemera gupfira ukuri! Kuko hari abahitamo gupfira Ikinyoma!
Ndabakunda! niba ufite icyo ushaka kutwungura, Inama cyangwa igitekerezo twandikire Email :newseed4jesus@gmail.com
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed