Tuesday 4 June 2019

AHO IMANA YAGUKOMEREKEJE NUHASHYIRA UMUNTU AZAHATONEKA GUSA! By Pastor M.Gaudin

AHO IMANA YAGUKOMEREKEJE NUHASHYIRA UMUNTU AZAHATONEKA GUSA!

Hoseya 6:1
Nimuze tugarukire Uwiteka,kuko ari we wadukomerekeje kandi niwe uzadukiza,niwe wadukubise kandi niwe uzatwomora.

Abantu Bose wabwiye igikomere byawe siko bakugiriye impuhwe, siko bagusengeye, siko bakugiiriye umutwaro ahubwo bamwe wabaheye breaking news! Ushobora kuba warabwiye abantu bamwe ko ubanye nabi n'umygabo wawe ugasanga ahubwo bahise bamwigarurira umutima bitewe namakuru wabahaye.

Abantu Bose bahurura iyo impanuka impanuka ibaye, Bose si abatabazi, bamwe nabavuga inkuru, abandi N'abatangabuhamyamya, abandi n'abashaka kureba Ibyabaye, abandi nabashungera, nabavuga ko wababaye cyane, bati yewe disi yari akiri muto, abandi ni abapolisi, ariko abandi ni abaganga akenshi banana nawe mukibazo kugeza gikemutse cyangwa kibananiye!

Mubuzima bwacu rero hari ibikomere abantu bagira kuburyo bagenzi bawe Bose batabasha kukomora rimwe narimwe batabitewe nuko batabishakaga ahubwo harimo n'ubumenyi buke. Bene Data dufite ubumenyi buke cyane kubikomere by'abantu kuburyo akenshi kugerageza kubivura ushingiye kubyo ubonesha aya maso y'umubiri abo wibwira ko washakaga gufasha ubatoneka kurushaho.

Nibyiza kwiga kubana n'abafite umusonga, yakubwira ko ataka ntiwongereho byinshi, ahubwo ukamusengera kandi ukizerana nawe Imana muri ibyo bibazo arimo. Abantu benshi bakunda kubana natwe iyo tukigira ibibazo, ariko iyo ibibazo butinze k'umuntu abantu batangira kwibuka ko bafite byinshi byo gukora!

Ndashaka kukubwira ko ntawamenya icyo agukorera igihe cyose atariwe wagukomerekeje, rimwe narimwe ushobora no gutekereza Imana nabi uti ese Imana ntibireba! Reka nkubwire ko Imana itumva kwiganyira ahubwo yumva gusenga. Imbaraga ukoresha ni amagambo ukoresha witotombera Imana ukwiye kubibyazamo amasengesho no kwinginga kuko nibyo Imana yumva, nibyiza kujya kumuganga wa nyawe kuko abandi abaganga batazi ibijyanye n'uburwayi bwawe bazagutoneka.

Mwibuke wa mubyeyi, wari umaze imyaka cumi n'ibiri ari I mugongo, abaganga bamuriye ibye, abandi bamwumviye ubusa, abandi bamukoreyeho ubushakashatsi, abandi bagendaga bavuga ko anywa nabi imiti, abandi bati nibyaha bye, abandi bati Imana yaramuhanye, abandi bati nagende ategereze gupfa n'ibindi. 

Ariko umunsi yibwiye kujya gukora kumwenda Wa Yesu habonye igisubizo. Ntakintu Imana itabyazamo ubuhamya igihe cyose igikomere cyawe ugihaye Yesu. Abantu benshi bazana ibikomere byabo kubashumba, no mwitorero ariko bakibagirwa kubiha Yesu, Niyo mpamvu bajya bavuga ngo bakomerekeye no mw'itorero.

Ibibazo byakemurwa n'abantu akenshi abantu babikemura batagukomerekeje, ariko ibyakemurwa n'Imana, abantu baragukomeretsa kurushaho iyo ubibashyiriye!

Abantu benshi bazareka kujya batonekwa n'abantu igihe cyose bemeye kwivuriza aho indwara zabo zizwi neza! Aho rero ni Ku Mana. Imana niyo Izi impamvu yibyo ucamo, kandi niyo yabifata byose ikabibyazamo ubuhamya.

"Ibikomereye wagize iyo ubihaye Imana irabyomora ikabivanamo ubuhamya, ariko iyo ibihaye abantu barabitoneka bakabibyazamo inkuru ishyushye"Hanyuma wazayisoma ugakomereka kurushaho!

Pastor M.Gaudin
Pastor at New Jerusalem church

Gaudin Mission International