Thursday 23 July 2020

IKI N'IGIHE CYAWE CYO KUBAHISHA IMANA! Pastor M.Gaudin

Pastor M.Gaudin
IKI N'IGIHE CYAWE CYO KUBAHISHA IMANA!

1 Sam 2:12,17
[12]Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. [17]Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

Udashoboye Kwigishwa nawe yazabasha kwigisha, Udashoboye Kuyoborwa ntawe yazabasha kuyobora, Uko biri kose Ufite Uwo Wakwigiraho Kubaha Imana ndetse Nawe Hari abakwigiraho Kuyikunda no Kuyubaha! 

Iyo Dukijijwe tuba dufite abatuzengurutse, Tuba dufite Abo Twigiraho nabandi batwigiraho, Buri wese Akwiye Kwibaza ati Ese Abanyigiraho banyigiraho Iki? Ese Abasore bandeba Banyigiraho Iki? Ese abagabo bandeba banyigiraho iki? Abagore batarakizwa se banyigiraho iki? Ubuzima bwawe Ukwiye Kumenya ko Ari Ubuhamya bugenda(Niwowe Ugaragaza ishusho Y'Imana iyo Wemeye Kwakira Kristo).

Abakozi b'Imana muri iki gihe bakwiye Kugira Imyitwarire Itarimo ubugoryi, Bakwiye Kwirinda Ibyaha, Bakwiye Kugaragaza Imana kuko benshi batarakizwa bifuza kumenya icyo wabarushije Igihe Wafataga Umwanzuro wo gukizwa! Imyitwarire y'abahungu ba Eli, Yatumaga abantu bazinukwa Imana, Gusa ndashaka kukumenyesha ko Nubwo Wazinurwa Imana Udakwiye Kuyizinukwa, kuko Kristo Niwe Ukwiye Kwigana, ukazagera Kucyigero cya Cye. 

Imana Itabare Itorero kubw'abashumba barwana, Baroga, batukana,Babeshya,Bambura, Bagambana,Imana Ibabarire Itorero ryayo Kubw'abakristo bagira Ishyari,Amahane n'Inzangano,  Iki gihe dukeneye ba Samweli, kuko Bene Eli Bishe Umurimo,batukishije Izina Ry'Imana isumba byose, icyampa njye nawe tukaba mubo Ihaye Imbaraga zo Kuyubahisha.

Ijambo ry'Imana rigaragaza neza Ko Umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye azaba Igikoresho kigirira nyiracyo Akamaro. Uyu munsi Urebe aho Imana yaba Ikurega Ubugoryi, Urebe aho Ikunenga Kuyizinura abandi maze Uce Bugufi Wihane maze Urababarirwa.

Imana y'Amahoro Iduhe Umutima wo Kuyubaha no Kuyubahisha, Kuko Umurage w'abizera uhishwe mukubaha Imana!


Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church
www.newseed4jesus.blogspot.in


Gaudin Mission International

Wednesday 15 July 2020

UWITEKA AKUZIHO IBYO ABANTU NDETSE NAWE UBWAWE UTIYIZIHO By Pastor M.Gaudin

UWITEKA AKUZIHO IBYO ABANTU NDETSE NAWE UBWAWE UTIYIZIHO

Abacamanza 6:12
[12]Marayika w'Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n'ubutwari.”

Burya Hari ibyo Wiyiziho, Hari ibyo abantu bakuziho ariko hari n"ibyo Uwiteka akuziho, Burya Abantu bari bazi ko ari Yesu mwene Yosefu W'Umubaji, Abantu bajya batumenya bakamenya n'icyiciro cy'ubudehe tubamo, Bakamenya aho dukomoka, bakamenya ko Iwanyu ntagare mwatunze, Bakemeza bashingiye no kuribyo ntacyo mwakwigezaho nyamara ibyo abantu bakuziho Sibyo bifite Ijambo rya nyuma kuri Wowe.

Hari ibyo Nawe Ubwawe wiyiziho, Mose yamenye ko Adidimanga, Yari yiyiziho intege nke ubwe yumvaga ibyo bihagije ngo Inana ishake Uzi kuvuga ariko Ibyo wiyiziho Cyangwa intege nke zawe Sizo Imana ireba kuko mwiremwa ryawe yari ifite ubushobozi bwo kuguha ibyo Udafite ariko Kuko Ikuzi kurusha uko wiyizi izi neza Ko Munetege nke zawe ariho Imbaraga zayo Zizagaragarira! 

Hari Uko Imana Ikuzi rero, Uko niko kujya gutungura abantu bari bakuzi, Kugatungura abamaze kuguciraho Iteka, kugatungura abibwiraga ko bakugurishije muri egiputa, Kugatungura abagutaye Murwibo rw'Intare, kugatungura Ba Hamani bari bamanitse igiti, Kugatungura Satani wari Uziko Yesu yaofuye nyamara akazuka. Ndashaka kukubwira ko Umugambi Imana idufiteho ariwo Ishingiraho Iduha Imbaraga mugihe gikwiye!

Sinzi Igihe Urimo gucamo ariko Ibyo Unyuramo umenyeko Imana Ukureba bitandukanye Nibyo bakuvugaho yewe nibyo wiyiziho, kuko waremeweyo mugihe gikwiriye Izerekana Ibyo yahishe muri wowe maze nawe Ubwawe Uzatangara! 

Imana Ikuziho Ubutwari, Ndetse n'Imbaraga kuburyo nawe Utabyiyiziho, Ariko Ndashaka kukubwira ngo Niwemerera Imana, Ukayiha Ubugingo bwawe Uyu munsi, Ukayiringira kugera ku munita wanyuma ntuzakorwa n'Isoni, Ntarugamba Imana ijya irwana ngo Iruvemo idatahukanye intsinzi, Iki ni igihe cyo Kongera kwiringira Imana, Ukamenya ko Wifitemo Byinshi Byagirira abandi Umumaro naho kuri wowe Wibona ndetse n'abantu bakakubona nk'udashoboye! Umenyeko Uwiteka Ariwe Ukuzi kuruta Uko wiyizi ndetse nuko abantu bakuzi! Imana Iraje Mukorane iby'Ubutwari bizibukwa n'Isi yose nkuko yakoranye Na Gidiyoni Bagatsinda abamidiyani!


Umwami Imana akwereke ibyo yakubitsemo bitume Ugira Imbaraga zo Kwizera ko Icyo yakuvuzeho kizasihora ndetse n'Umugambi we azakomeza kuwukurikirana kuri wowe.

Yesu aguhe Umugisha!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

www.newseed4jesus.blogspot.in


Gaudin Mission International

KWIHANA NIRYO TANGIRIRO RYO GUHINDUKA by Pastor M.Gaudin

Gaudin Mission International

KUGUMA MU BYIZERWA Pastor M .Gaudin

Gaudin Mission International

Wednesday 1 July 2020

UKWIYE KUGWIZA IMBARAGA Z'UMUTIMA WO KWIRINDA IBYAHA BIKORWA HASHAKISHWA UBUTUNZI! Pastor M.Gaudin

UKWIYE KUGWIZA IMBARAGA Z'UMUTIMA WO KWIRINDA IBYAHA BIKORWA HASHAKISHWA UBUTUNZI!
.....................................................



Ubugambanyi
Ubusambanyi
Ubwicanyi
Ubujura, .......

Ibi ni bimwe mubyaha bikorwa hakoreshejwe amafranga(Impongano). Ubona ari amafranga angahe yatuma Wirengagiza Gukiranuka n'ubumuntu, Ukaba muri ba Mpemuke ndamuke nyamara Wishuka, Kuko Uwahemutse ngo aramuke nawe hari Umunsi uba umutegereje naho we atahemukirwa! Ni angahe Wemeye?Wemer Cyangwa Wumva wakwemera?

$1000? 
$10.000?
$100.000?
$1000.000?
$10.000.000?
$100.000.000?
$1000.000.000?
.................................

Iyo Bibiliya ivuga ko Impiya ari Umuzi w'Ibibi iba ishaka kwerekana Iki? Amafranga ayoboye Imibereho ya Muntu, ndetse afite uruhare mumihindagurikire n'imyirwarire yabayafite cyangwa abatayafite mugihe Badashyize Imbere Imana.

Yaba Intambara hagati y'abantu, Amatsinda ndetse n'ibihugu, ashingira Kubutunzi(bubarwa mu mafranga)

Ibaze Imibanire yawe no gushaka ubutunzi, Tekereza Icyatuma Utakaza Ubugingo bw'iteka maze Usabe Imana imbaraga.

Ushobora kuba waremeye angahe ngo Ushnjure umunyabyaha  kandi Ubizi?

Ese Wemeye angahe kugira ngo ushinje ibinyoma abatariho Urubanza?

Wakiriye angahe Kugira ngo Uvushe amaraso atariho Urubanza? 

Wemerewe angahe kugira ngo Wiyicire Umwana?Umugore?umugabo?Umuturanyi? 

Wemerewe Angana iki Kugira ngo Ukore Ibyaha?

Ni iki wasezeranijwe Kijyanye n'Ubutunzi cyatumye Utita ku mahame yo kuba inyangamugayo ,Kugira ubumuntu,Kuvuga ukuri nibindi byiza wagombaga gukora?

Uyu munsi Ndashaka kukumenyesha ko Satani ari Umuterankunga Murugendo ruganisha abantu kurimbuka! Ntacyo atiteguye kuguha Kugira ngo Utakaze Ubusugi, Usenye Urugo,Wice cyangwa Ugambane, Ubeshyere abandi.........Ukwiye Kwanga ibihendo by'ibyaha Ukemera Kurwanya Ikibi, Ukemera Kurenganura Urengana, Ndetse Ugaharanira Kuzahagarara Imbere y'Imana wemye.

Uhemuka ntibimubuza Gupfa ndetse Ushaka gukiza amagara Ye Ntibimuhwanira no kurama. Uyu munsi Ukwiye kumenya ko Ubutunzi Urwanira Igi Ibiguzi wahawe bikuburire umumaro nk'uko Yuda wagambaniye Yesu kubice 30, bitamubujije Gupfa.

Isuzume  kuko Niba Udaharanira kubahisha Imana Muri bike yaguhaye , Satani Yiteguye Kugushoramo Imari Kugira ngo Utukishe Imana, Kuko Ubugome bwose nicyaha, kandi Icyaha nukugayisha Imana.

Nongere Nkwibarize wowe Ubona ari iki Cyagutandukanya Cyangwa Cyagutandukanije na Kristo? Ubunyangamugayo ndetse n'Ubumuntu? Uyu munsi Ndakwinginze Jugunya ibiguzi wahawe, Renganura Uwarenganye, Kwihana nyako Nukwanga Satani n'ibihendo bye Ukabimusubiza! 

Mureke Dutumbire Ijuru! Turwanye Satani nawe Azaduhunga! Mwibuke ko Uwagerageje Yesu atazananirwa Kugerageza abamwizeye(abigishwa)

Uwanyu Ubakunda kandi Ubifuriza ubugingo buhoraho n'amahoro biva ku mwami wacu Yesu Kristo no Kuri Data wa twese.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

Gaudin Mission International