Monday 13 October 2014

AMARASO AVUGA IBYIZA KURUSHA AY'ABELI, KURUSHA AY'IBIMASA N'INTAMA.......AMARASO YA YESU UKWIYE KUMENYA IBYAYO!

Ndaza kwifashisha amasezerano yombi kugirango dukuremo ishusho nyayo ya maraso
Ubushize nari nabasangije ku isezerano rishya ni rya kera...nina ho nibindi nzabikomereza...
Kugirango tumenye ubu umwanya wacu dukwiriye guhagararamo nibyo dukwiriye kwizera..

Kuko ni ishyano kwizera amafuti....kuko bikugiraho ingaruka zo utamenya uwo uri we mu maso  y'imana...bikubuza kunezererwa imana bikuvuye mumutima bigatuma ubana n'imana nk'umwana ubana na muka se kandi mukase amwanga umwana akihangana kuko ari nta kundi yabigira.

Twe Imana ni data (mu bitekereze ho)...ibi mubitindeho cyane uraza gusanga hari byinshi utekereza ko Imana yagukoreye (bibi) kandi na papa wawe w'umubiri atabigukorera....sinzi hagati aha uwo twakwita mwiza iramutse abaye ari yo ibigukorera cg yarabigukoreye cg utekereza ko izabigukorera...imana ntago yakugirira nabi iragukunda kurusha n’ababyeyi bawe...ikwifuriza ibyiza gusa...ninabyo igutegurira buri munsi ariko kubera kutamenya kwacu bituma tutizera ibikwiriye bigatuma tubona ibitari ibyacu ....byose Imana yagukoreye cg izagukorera usabwa kubimenya neza bivuye mu ijambo ryayo maze akaba aribyo wizera nibwo utangira kubinezerwamo....

Uyu munsi nahisemo kubaganiriza kubijyanye nimbabazi z'imana binyuze mu maraso ya yesu.....
Ibi nimushobora kubyumva hari ikintu kinini muri bwunguke mukumenya umutima w'Imana....kuko irakunda birenze uko twabitekereza....
Ibyanditswe byera bitwereka ko Imana yasezeranyije ko izababarira abantu ibyaha byabo n'ubugome bwabo...ariyo biturutseho kandi ari nayo ibyikoreye...
Yeremiya 31:31 - Uwiteka aravuga ati"Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,

Yeremiya 31:32 - ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 31:34 - Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati 'Menya Uwiteka', kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi."

Yeremiya 31:35 - Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati
Aha imana iri kuvugira mumuhanuzi wayo ibwira abisiraheli gahunda y'ibihe bizaza yari ibafitiye...yari irimo kuvuga ko igiye guhindura isezerano bari barimo gukoreramo....ivuga ko impamvu barigiyemo ari uko batagumye mu ryo yari yaragiranye na aburahamu sogokuru
Aha n’iki Imana iri kutubwira..iri kuvugako nyuma yuko yahaye aburahamu isezerano abisiraheli ntibarigumyemo..maze bituma hazamo irindi (amategeko ku musozi sinai kuva 19:4) noneho imana irimo kuvuga ko igiye kuzana irindi ariko iyo urirebye iryo ari ryo usanga yaragaruye iryo yari yarakoranye na aburahamu aho itamwituraga ibihwanye nibyo yakoze ahubwo yamuhaga byose kubwurukundo rwayo...

Kumurongo wa 34....baratubwira ko izababarira gukiranirwa  kwabo kose kandi ni cyaha cyabo itazongera kucyibuka ukundi....aha ni imana yari irimo kuvuga ko izababarira kandi ko izanibagirwa burundu....kuri 35.... yeremiya yagerageje kubabwira ugukomera k’umuntu uvuze aya magambo kuko birashoboka ko nyuma yo kuvuga amagambo nkaya umuntu yakubaza ngo wowe uracyeka uri nde kuvuga gutyo..none aratubwiye ngo ni uwiteka wabwiye izuba kuba umucyo, ngo yashyizeho amategeko kugirango inyenyeri ni zuba bimurike, ngo atera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhora ngo uwiteka nyira ingabo ni ryo zina rye...ibaze iyi cv!!!!! Ari kutwereka ko kubera iyi CV  ye bimwemerera kuvuga ibyo ashatse byose kandi akabikora....
Njye ndashima imana ko iteka ibyo ishatse aba ari byiza kuri twe...kandi ni ukuri ndarahiye sinababwira Ibitari byo kuko ntibimbamo kandi muri abo nkunda....ibi bintu imana yavuze yara bikoze ibisohoreza muri yesu ninayo mpamvu igihe yatangaga yavuze ko byose birangiye
Murebe nkaha Abefeso 1:4 - nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

Ibaze ngo isi Itareremwa...ngo tube abera.....tutari ho umugayo imbere yayo....ni imbere yayo nyine undi ashobora kukubwira ko uriho umugayo kandi wenda nawe ushobora kuvuga ko ufiye umugayo ariko bavandimwe si imbere yayo, ni imbere yabandi kuko yo mumaso yayo ntamugayo ufite niyo yabihisemo kandi uvuzeko ufite umugayo imbere yayo uba uri kuvuga ko imana ibeshya(ibi ni ukutizera imana) ntibiyinezeza...niba ushaka kunezeza imana vuga nkuko ibibona nawe wirebe nkuko nayo ikureba
Abaheburayo 11:6 - ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Abakolosayi 1:20 - Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
Abakolosayi 1:21 - Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw'imirimo mibi,
Abakolosayi 1:22 - none yiyungishije namwe urupfu rw'umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa,
Aha Paul ari kutwereka ko ibyo imana yari yarasezeranyije yabikoze.....ubu turi abera nabazira nenge yongeye ho ngo ntitugawa...muyandi magambo turemerwa cyane mu maso y'imana....hallelujah
Aha ntanakimwe bari kugusaba gukora ngo ureke kugawa ahubwo bari kuku bwira ko wemerwa kubwo kwiyunga n'imana kubw’amaraso ya yesu yo kumusaraba.....
Ubu twashyizwe imbere y’Imana twera uyu ubu niwo mwanya wacu kansi munibuke ko ari  data wabisezeranyije.....
Ezekiyeli 36:29 - Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
Ezekiyeli 36:25 - Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose.
Ezekiyeli 36:22 - "Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti 'Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.
Ezekiyeli 36:23 - Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Imana aha yerekanye ko ariyo azaba ibyikorera si kubwacu ahubwo ni kubwayo kugira ngo izina ryayo rishyirwe hejuru, sinzi aho wahera ushidikanya ko itabikoze kubwubuntu bwayo atari kuko twari yubikwiriye....

Yabikoze ite rero...??????
Ubundi twese tuzi ko kera umuntu yakoraga icyaha akazana igitambo kugirango cyicwe mumwanya we, bamara kugitamba yagendaga akize urupfu yari akwiriye kuko yakoze icyaha....ubundi icyaha kingana n'urupfu, Ntakindi cyatumaga akira ni amaraso yabaga amenetse...Imana yabonaga ko ari aye amenetse ntiyite ko ari itungo ribigendeyemo
Ikindi imana yabonaga ayo maraso ikibonera aya yesu yari kuzameneka rimwe na rizima..bigatuma uwo muntu agenda amahoro ariko ibyaha bye ntibyakurwagaho ahubwo byara twikirwaga bitegereje ko hazaza uzabikuraho....nkuko yohana.yabonye yesu aravuga ngo nguyu umwana wintama wimana ukuraho ibyaha byabari mu isi.....
Yesu yari afite ubushobozi bwo kubikuraho Naho ubindi Imana yarabyirengagizaga kubwo kureba umusaraba wa yesu wari kuzatanga igisubizo..
Abaroma 3:25 - Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,
Ibaze nawe: niwe imana yashyizeho kuba impongano yuwizera amaraso ye....ngo ninawe watumaga imana yirengagiza ibyaha byakozwe mbere yicyo gihe (ari kuvuga ngo mbere yuko atangwa cg apfa)

Impongano ni iki??

ni ikintu gihabwa umuntu kugirango bimutere kukugira neza niba wari wanamukosereje bitume atakwitura ahubwo agukorere ibitandukanye nibyo wari ukwiriye....none ngo imana yamushyizeho kuba impongano yibyaha byacu....
abo nkunda kambabwire....ibi ntaho byigeze biba ku isi yabazima aho umuntu aba agufitiye ideni warangiza ugafata mubyawe ukiyishyura ntacye ukozeho warangiza ukavuga ko unyuzwe...
Ibi nibyo Imna yadukoreye...yafashe yesu iravuga ngo twe tumwizere biraza kuba abaye impongoano yacu..wibuke ko ufite umwenda cg ushaka kugirirwa neza bidahwanye nibyo yari akwiriye niwe ufata impongano akayijyanira uwo akeneye ho impuhwe ariko Imana yarabihinduye yiha impongano iratubwira ngo twizere ko iyo mpongano ari twe twayiyihaye....
Halllelujah

Ubu imana iturebera mumaraso ya yesu duhora mu maso yayo twera nta mugayo uturiho nti tugawa iradukunda nkuko ikunda yesu....
Ubundi ntiwa tanga ikintu cy’agaciro ngo ufate igiciriritse niyo undi muntu yabibona gutyo mpampya ko wowe ataba ari uko bimeze utanga ikintu cg inyishyu ingana neza nicyo uguze cg ushaka ...ntago wakwemera guhendwa
N’Imana yari Izi uburyo twe turi ab’agacito bituma itanga umwana wayo
Niba ushaka kumenya uburyo uri uwagaciro mu maso yimana banza umenye uko yesu ari uwagaciro mumaso yayo...nibwo uri bumenye ukuntu uri uwagaciro
Ibi reka bitume ucecekesha amajwi yose numuntu uwariwe wewese wagerageza kukugira udakwiriye  kandi wizera yesu kuko nubyemera bingana neza nko kuvuga ko yesu adakwiriye kuko wowe nawe ubu muri abagaciro kangana mumaso ya Data....nawe wikwiyita udakwirire iryo ni ikosa rikomeye...

Wenda wajyaga ubikoreshwa no kutamenya ariko ubu urabimenye hindura wiyite ukwiriye
Kuko ni ko imana yakugize..njye nemera ibyo imana imvugaho kuruta ibindi undi yamvugaho cg nakwivugaho ubwanjye
Ntimutekereze ko Imana itwita abera kuko yirengagiza ibyaha byacuuuu....oya
Ntago ibyirengagiza....ahubwo ntabyo ibona ntanibyo yibuka...kuko niyo yabivuze.....iki cyirakomeye cyane.Ariko mbere yuko wicanga bikaza kurangira ucanganyikiwe...
Ugomba kumenya icyo amaraso ya yesu avuze kuri wowe kandi ntibishoboka ko wamenya icyo avuze kuri wowe mugihe utazi icyo avuze ku mana muyandi magambo...niwumva icyo avuze imbere y'imana ukuyaha agaciro Imana iyaha nibwo nawe ushobora kumva ukuri kose kujyanye nicyo yagukoreye

Kambisubiremo mbere yo kubisobanura ho gato....ubu kuwizera ntago Imana ishobora kubona ibyo we yita ko ari ibibi yakoze...(Uretse ko nzana basobanurira umusaraba wa yesu nibwo iyi ngingo muzarushaho kuyumva neza cyane....)
Kandi ntibituma dukora ibyaha ahubwo bituma ubireka....ndi umugabo wo kubihamya kandi nibenshi babihamya ko kumenya ko imana itabacira urubanza rw’ibyaha cg ibibi bakoze byabateye kurekera aho gukora ibibi. iri ni naryo banga iyo urihishuriwe ushobira noneho kurekera gukora ibyaha
Kabasobanurire impamvu imana itabona ibyaha byabizera
Uyu ninawo mumaro wambere w’amaraso...
Ø  Icyambere ni uko amaraso ari ay'imana ndavuga ko ariyo yayishyiriyeho kugirango biyishobokere gukora ibyo yashakaga gukora......

Mu isezerano rya kera iyo usomye mubarewi 16 usanga muri calender yabisiraheli bari bafitemo umunsi umwe mu mwaka witwaga uwihongerero
Bose barazaga bagahagarara imbere yihema ryibonaniro ariko hanze..noneho umutambyi agafata ihene imwe akayivugiraho ibyaha byabisiraheri byose ikoherwa indi ikaba iyo gutambwa
Imana yari yarabwiye abisiraheri ko bagomba kureka umutambyi (yari mu ishusho ya yesu) mukuru akaba ariwe uzana amaraso mu rwabya akaya minjagira karindwi ahera cyane kuntebe
y’ hongerero....Imana niyo yababwiye ko ishaka ko bayizanira amaraso aho yabaga yicaye kuri Iyo ntebe y’ihongerero...igihe Imana yishimiraga ayo maraso babonaga kuba bakungukira gukira kukw’ Imana yashimye ayo maraso....ibi bitwereka ko primarily blood is for the lord ...twe tubona uko dushobora guhagarara imbere yayo ari ntarubanza kandi dukwiriye...ntibyari gushoboka ko umutambyi mukuru yinjiramo adafite amaraso...amaraso niyo yari itike ye imwinjiza ahera cyane aho imana yabaga...kandi ni imana ubwayo yari yara bibategetse kugirango badapfa
Ndi kubabwira mbere yuko amaraso tuyungukiraho abanza kuba ari ay'Imana usomye nko mu kuva 12:13 urasanga imana yarasabye abisiraheli gushyira amaraso kunzugi zabo hari kuri pasika yabo yambere bakiri muri egiputa Imana yababwiye ko aho malaika urimbura  ari busange amaraso azajya anyuraho bo bakire..

Ibaze imana iyo irebye amaraso ntirimbura ahubwo irababarira ikanyuraho...
Mbere nambere amaraso ni ay’Imana yishyiriyeho ngo niyabona yikomereze maze abari munzu bo bunguke gukira atari uko harikindi bakoze....
Kandi ibi byarebaga abisiraheli bose...mose yari yabwiwe ko utari bubikore ntatandukaniro rye numunyegiputa
Amaraso ni Imana iyareba abantu bakabona kuyakiriraho...dore ngako agaciro imana iyaha
Ø  Icyakabiri: amaraso atuma imana inyurwa...muriyo (niho ubugingo buri bwa buri kintu) rero inyurwa nayo cyane

Ni ukwera kw’Imana no gukiranuka kwayo. bisaba ko ubugingo butariho icyaha aribwo butangirwa umuntu kugirango akire
Hari ubuzima mu maraso kandi bugomba kumenwa kugirango haboneke gukira
Kand ni Imana yo ubwayo isaba ko amaraso amenwa kugirango uwari umunyabyaha abe yagira icyo yavugana nayo (ariko iyo amaraso atanzwe uwo muntu aba atakiri umunyabyaha)
Bakundwa ubundi aha uhasanga ibibazo byinshi,
Mwibuke ko umuntu igihe yakoze icyaha yaranduye wese no mubitekerezo bye birandura rero bimworohera kwimenyaho ibibi kurusha ibyiza kandi atari uko abishaka ahubwo kuko ari uko ateye...rero niyo arebye cg yumvishije ijambo amaraso ayarebera mubwenge bwe biturutse mubitekerezo bye bigatuma atayaha agaciro kayo akumva ko hari ibyo yababariye nibyo atababariye...ni ukuri ibi ni ukwishuka cyane dukwiriye kwemera uko Imana iha amaraso value...ntituyahe value bivuye mubitekerezo byacu ahubwo bive mubitekerezo byayo

Amaraso mbere nambere ni ay’Imana hanyuma ugakurikiraho
Kuko ni tuyaha agaciro bivuye mubyiyumviro byacu tuzahusha the whole truth of blood hanyuma tugibweho ningaruka zo kuyamenya, Ariko nitwemera value y’Imana natwe tuzabona value yacu
Nitutayemera tuzigumira mu mwijima
Ibi biroroshye cyane kuko bisaba ko twizera ijambo ry'imana, gusa twemere ko amaraso ari ayigiciro gikomeye ku mana

1 Petero 1:18 - Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu,
1 Petero 1:19 - ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo
Niba imana ishobora kwemera amaraso nkinyishyu yibyaha byacu kandi ikayemera nk’incungu yacu yaducunguye.....natwe noneho dukwiriye kubaho tuzi neza ko inyishyu yatanzwe ...niba Imana inyuzwe nayo maraso ubwo rero ayo maraso agomba kuba yemewe

Uko dukwiriye kuyaha value bikwiriye kuba gusa bishingiye kuburyo Imana nayo iyaha agaciro..bitarenzeho cg bitari munsi yuho imana ibishyira cg ibiha
Katwibuke ko yeraga kandi yarakiranutse peeee!!! Ibi biha imana uburenganzira bwose bwo kuvuga ko amaraso ye yemewe mu maso yayo kandi ko inyuzwe nayo....hallulujah
Ntahandi mubyanditswe Imana yigeze inyurwa namaraso niyo mpamvu ibitambo byakomeje gutangwa ariko ntinyurwe bivuze ko ari ntakindi Imana ikeneye kijyanye no gutuma Ibabarira ibyaha, kuko yanyuzwe bivuze ko yabibabariye byose...niyo yabyikoreye nkuko umuhanuzi ezekiel naberetse ko yabivugaga
Niba aya maraso yaranyuze imana natwe agomba kutunyura....nimunyurwe nayo abo nkunda mwe....
Inyungu rero yacu ni uko atweza sin conscience akaduha righteous conscience......ariko ibi biza nyuma yuko imana yanyuzwe kubw’amaraso
Usomye mubaheburayo
Abaheburayo 10:22 - twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.
Ntago aha umwanditsi ari kuvuga ngo amaraso yejeje imitima...abenshi aha baha amaraso umurimo utari uwayo cyane cyane iyo basenga bakavuga ngo data imitima yacu uyejeshe amaraso yawe....ibi ni ukubeshya ukwiriye  kumenya ijambo ry'imana neza mukuri...
Yeremiya 17:9 - Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizera gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
Aha Imana ikeneye gukora ikiruta cyane kuweza kuko ubona ko ufite uburwayi ndetse ko utizera no gukira
Ezekiyeli 36:26 - Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
Aha icyo Imana yakoze ni ukuwukuramo ikaduha umunya...rero ntago umwanditsi ari kuvuga umutima...ahubwo nusoma neza urasanga arikuzana mo Ijambo ngo kwimenyaho ibibi....ibi bitwereka ko umutima ari kuvuga hano ni soul aho uba ushaka kwegera imana ariko kuko wiyiziho ibibi bigatuma utinya kwegera imana.....
Ari kutubwira ko amaraso ya yesu yadukuyemo iyo mirebere yaho wireba ukabona ko wakoze nabi....
Mbese iyo utangiye kureba amaraso nkuko imana iyareba ntiwimenyaho ikibi...ariko ikizakwereka ko utari kuyareba uko Imana iyareba uzajya uhora wibonaho ibibi....bikubuze kumva wahagarara imbere y'imana ari ntakibi kiri mumutima wawe...kandi mubyukuri amaraso ni ay’Imana njye ndanayishimira ko ari ayiteka
Abaheburayo 10:10 - Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
Abaheburayo 10:11 - Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.
Kuko yatambwe ngo bibe bihagije iteka ryose ninayo mpamvu we yiyicariye kandi abatambyi bo bahoraga bahagaze...
Abaheburayo 10:14 - Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
Abaheburayo 10:15 - Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati

Ibaze nawe Iyi arrangement.....batubwiye ngo ni ugushaka kwimana kwatumye twezwa......Hallulujah
aratubwira ngo umubiri wa yesu utambwa rimwe....yesu yaje gusohoza gushaka kwimana maze ngo bamaze kubikora hari n'umugabo wo kubihamya ari we mwuka wera....hahaha...kuki ari umwuka wera ni uko yari ahari igihe Imana yavuze ko izabababarira gukiranirwa kwanyu nicyaha cyanyu ntizacyibuke ukundi..
Kandi yari anahari igihe byadohozwaga na yesu none niwe mugabo wo kubihamya ko byasohojwe...halllllleeeellllujjjjah...

Kansozereze aha....ibi nibyo amaraso ya yesu yakoze ...ubu turi imbere yayo tutariho umugayo....amaraso yatuzaniye kubabarirwa byiteka...yaducunguye byiteka, yanyuze imana, imana yabonye uburuhukiro mu maraso ya yesu......!!!!!

ubutumwa bwatanzwe na Byiringiro Steven.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed