Ndaza kwifashisha
amasezerano yombi kugirango dukuremo ishusho nyayo ya maraso
Ubushize nari
nabasangije ku isezerano rishya ni rya kera...nina ho nibindi nzabikomereza...
Kugirango tumenye
ubu umwanya wacu dukwiriye guhagararamo nibyo dukwiriye kwizera..
Kuko ni ishyano
kwizera amafuti....kuko bikugiraho ingaruka zo utamenya uwo uri we mu maso y'imana...bikubuza kunezererwa imana bikuvuye
mumutima bigatuma ubana n'imana nk'umwana ubana na muka se kandi mukase amwanga
umwana akihangana kuko ari nta kundi yabigira.
Twe Imana ni data
(mu bitekereze ho)...ibi mubitindeho cyane uraza gusanga hari byinshi utekereza
ko Imana yagukoreye (bibi) kandi na papa wawe w'umubiri atabigukorera....sinzi
hagati aha uwo twakwita mwiza iramutse abaye ari yo ibigukorera cg yarabigukoreye
cg utekereza ko izabigukorera...imana ntago yakugirira nabi iragukunda kurusha
n’ababyeyi bawe...ikwifuriza ibyiza gusa...ninabyo igutegurira buri munsi ariko
kubera kutamenya kwacu bituma tutizera ibikwiriye bigatuma tubona ibitari
ibyacu ....byose Imana yagukoreye cg izagukorera usabwa kubimenya neza bivuye
mu ijambo ryayo maze akaba aribyo wizera nibwo utangira kubinezerwamo....
Uyu munsi nahisemo
kubaganiriza kubijyanye nimbabazi z'imana binyuze mu maraso ya yesu.....
Ibi nimushobora
kubyumva hari ikintu kinini muri bwunguke mukumenya umutima w'Imana....kuko
irakunda birenze uko twabitekereza....
Ibyanditswe byera
bitwereka ko Imana yasezeranyije ko izababarira abantu ibyaha byabo n'ubugome
bwabo...ariyo biturutseho kandi ari nayo ibyikoreye...
Yeremiya 31:31 -
Uwiteka aravuga ati"Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu
ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,
Yeremiya 31:32 -
ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko
nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari
umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 31:34 -
Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo
bava inda imwe ati 'Menya Uwiteka', kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje
hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko
nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi."
Yeremiya 31:35 -
Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w'amanywa, washyizeho
amategeko kugira ngo ukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja
kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati
Aha imana iri
kuvugira mumuhanuzi wayo ibwira abisiraheli gahunda y'ibihe bizaza yari
ibafitiye...yari irimo kuvuga ko igiye guhindura isezerano bari barimo gukoreramo....ivuga
ko impamvu barigiyemo ari uko batagumye mu ryo yari yaragiranye na aburahamu
sogokuru
Aha n’iki Imana
iri kutubwira..iri kuvugako nyuma yuko yahaye aburahamu isezerano abisiraheli
ntibarigumyemo..maze bituma hazamo irindi (amategeko ku musozi sinai kuva 19:4)
noneho imana irimo kuvuga ko igiye kuzana irindi ariko iyo urirebye iryo ari
ryo usanga yaragaruye iryo yari yarakoranye na aburahamu aho itamwituraga
ibihwanye nibyo yakoze ahubwo yamuhaga byose kubwurukundo rwayo...
Kumurongo wa
34....baratubwira ko izababarira gukiranirwa
kwabo kose kandi ni cyaha cyabo itazongera kucyibuka ukundi....aha ni
imana yari irimo kuvuga ko izababarira kandi ko izanibagirwa burundu....kuri
35.... yeremiya yagerageje kubabwira ugukomera k’umuntu uvuze aya magambo kuko
birashoboka ko nyuma yo kuvuga amagambo nkaya umuntu yakubaza ngo wowe uracyeka
uri nde kuvuga gutyo..none aratubwiye ngo ni uwiteka wabwiye izuba kuba umucyo,
ngo yashyizeho amategeko kugirango inyenyeri ni zuba bimurike, ngo atera
inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhora ngo uwiteka nyira ingabo ni ryo
zina rye...ibaze iyi cv!!!!! Ari
kutwereka ko kubera iyi CV ye bimwemerera kuvuga ibyo ashatse byose kandi
akabikora....
Njye ndashima
imana ko iteka ibyo ishatse aba ari byiza kuri twe...kandi ni ukuri ndarahiye
sinababwira Ibitari byo kuko ntibimbamo kandi muri abo nkunda....ibi bintu
imana yavuze yara bikoze ibisohoreza muri yesu ninayo mpamvu igihe yatangaga
yavuze ko byose birangiye
Murebe nkaha Abefeso
1:4 - nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera
tutariho umugayo imbere yayo.
Ibaze ngo isi
Itareremwa...ngo tube abera.....tutari ho umugayo imbere yayo....ni imbere yayo
nyine undi ashobora kukubwira ko uriho umugayo kandi wenda nawe ushobora kuvuga
ko ufiye umugayo ariko bavandimwe si imbere yayo, ni imbere yabandi kuko yo
mumaso yayo ntamugayo ufite niyo yabihisemo kandi uvuzeko ufite umugayo imbere
yayo uba uri kuvuga ko imana ibeshya(ibi ni ukutizera imana) ntibiyinezeza...niba
ushaka kunezeza imana vuga nkuko ibibona nawe wirebe nkuko nayo ikureba
Abaheburayo 11:6 -
ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera
yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Abakolosayi 1:20 -
Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu
byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
Abakolosayi 1:21 -
Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima
yanyu no ku bw'imirimo mibi,
Abakolosayi 1:22 -
none yiyungishije namwe urupfu rw'umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri
abera n'abaziranenge mutagawa,
Aha Paul ari
kutwereka ko ibyo imana yari yarasezeranyije yabikoze.....ubu turi abera
nabazira nenge yongeye ho ngo ntitugawa...muyandi magambo turemerwa cyane mu
maso y'imana....hallelujah
Aha ntanakimwe
bari kugusaba gukora ngo ureke kugawa ahubwo bari kuku bwira ko wemerwa kubwo
kwiyunga n'imana kubw’amaraso ya yesu yo kumusaraba.....
Ubu twashyizwe
imbere y’Imana twera uyu ubu niwo mwanya wacu kansi munibuke ko ari data wabisezeranyije.....
Ezekiyeli 36:29 -
Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne
kubateza inzara.
Ezekiyeli 36:25 -
Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose,
n'ibigirwamana byanyu byose.
Ezekiyeli 36:22 -
"Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti 'Nimwumve uko Umwami Uwiteka
avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku
bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.
Ezekiyeli 36:23 -
Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe
mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe
imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Imana aha
yerekanye ko ariyo azaba ibyikorera si kubwacu ahubwo ni kubwayo kugira ngo
izina ryayo rishyirwe hejuru, sinzi aho wahera ushidikanya ko itabikoze
kubwubuntu bwayo atari kuko twari yubikwiriye....
Yabikoze ite
rero...??????
Ubundi twese tuzi
ko kera umuntu yakoraga icyaha akazana igitambo kugirango cyicwe mumwanya we, bamara
kugitamba yagendaga akize urupfu yari akwiriye kuko yakoze icyaha....ubundi icyaha
kingana n'urupfu, Ntakindi cyatumaga akira ni amaraso yabaga amenetse...Imana
yabonaga ko ari aye amenetse ntiyite ko ari itungo ribigendeyemo
Ikindi imana
yabonaga ayo maraso ikibonera aya yesu yari kuzameneka rimwe na
rizima..bigatuma uwo muntu agenda amahoro ariko ibyaha bye ntibyakurwagaho
ahubwo byara twikirwaga bitegereje ko hazaza uzabikuraho....nkuko
yohana.yabonye yesu aravuga ngo nguyu umwana wintama wimana ukuraho ibyaha
byabari mu isi.....
Yesu yari afite
ubushobozi bwo kubikuraho Naho ubindi Imana yarabyirengagizaga kubwo kureba
umusaraba wa yesu wari kuzatanga igisubizo..
Abaroma 3:25 - Ni
we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane
gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo
Imana yabyihanganiraga,
Ibaze nawe: niwe
imana yashyizeho kuba impongano yuwizera amaraso ye....ngo ninawe watumaga imana
yirengagiza ibyaha byakozwe mbere yicyo gihe (ari kuvuga ngo mbere yuko atangwa
cg apfa)
Impongano ni iki??
ni ikintu gihabwa
umuntu kugirango bimutere kukugira neza niba wari wanamukosereje bitume
atakwitura ahubwo agukorere ibitandukanye nibyo wari ukwiriye....none ngo imana
yamushyizeho kuba impongano yibyaha byacu....
abo nkunda
kambabwire....ibi ntaho byigeze biba ku isi yabazima aho umuntu aba agufitiye
ideni warangiza ugafata mubyawe ukiyishyura ntacye ukozeho warangiza ukavuga ko
unyuzwe...
Ibi nibyo Imna
yadukoreye...yafashe yesu iravuga ngo twe tumwizere biraza kuba abaye
impongoano yacu..wibuke ko ufite umwenda cg ushaka kugirirwa neza bidahwanye
nibyo yari akwiriye niwe ufata impongano akayijyanira uwo akeneye ho impuhwe
ariko Imana yarabihinduye yiha impongano iratubwira ngo twizere ko iyo mpongano
ari twe twayiyihaye....
Halllelujah
Ubu imana
iturebera mumaraso ya yesu duhora mu maso yayo twera nta mugayo uturiho nti
tugawa iradukunda nkuko ikunda yesu....
Ubundi ntiwa tanga
ikintu cy’agaciro ngo ufate igiciriritse niyo undi muntu yabibona gutyo mpampya
ko wowe ataba ari uko bimeze utanga ikintu cg inyishyu ingana neza nicyo uguze
cg ushaka ...ntago wakwemera guhendwa
N’Imana yari Izi
uburyo twe turi ab’agacito bituma itanga umwana wayo
Niba ushaka
kumenya uburyo uri uwagaciro mu maso yimana banza umenye uko yesu ari uwagaciro
mumaso yayo...nibwo uri bumenye ukuntu uri uwagaciro
Ibi reka bitume
ucecekesha amajwi yose numuntu uwariwe wewese wagerageza kukugira
udakwiriye kandi wizera yesu kuko nubyemera
bingana neza nko kuvuga ko yesu adakwiriye kuko wowe nawe ubu muri abagaciro
kangana mumaso ya Data....nawe wikwiyita udakwirire iryo ni ikosa rikomeye...
Wenda wajyaga
ubikoreshwa no kutamenya ariko ubu urabimenye hindura wiyite ukwiriye
Kuko ni ko imana
yakugize..njye nemera ibyo imana imvugaho kuruta ibindi undi yamvugaho cg
nakwivugaho ubwanjye
Ntimutekereze ko Imana
itwita abera kuko yirengagiza ibyaha byacuuuu....oya
Ntago
ibyirengagiza....ahubwo ntabyo ibona ntanibyo yibuka...kuko niyo yabivuze.....iki
cyirakomeye cyane.Ariko mbere yuko wicanga bikaza kurangira ucanganyikiwe...
Ugomba kumenya
icyo amaraso ya yesu avuze kuri wowe kandi ntibishoboka ko wamenya icyo avuze
kuri wowe mugihe utazi icyo avuze ku mana muyandi magambo...niwumva icyo avuze
imbere y'imana ukuyaha agaciro Imana iyaha nibwo nawe ushobora kumva ukuri kose
kujyanye nicyo yagukoreye
Kambisubiremo
mbere yo kubisobanura ho gato....ubu kuwizera ntago Imana ishobora kubona ibyo
we yita ko ari ibibi yakoze...(Uretse ko nzana basobanurira umusaraba wa yesu
nibwo iyi ngingo muzarushaho kuyumva neza cyane....)
Kandi ntibituma
dukora ibyaha ahubwo bituma ubireka....ndi umugabo wo kubihamya kandi nibenshi
babihamya ko kumenya ko imana itabacira urubanza rw’ibyaha cg ibibi bakoze
byabateye kurekera aho gukora ibibi. iri ni naryo banga iyo urihishuriwe
ushobira noneho kurekera gukora ibyaha
Kabasobanurire
impamvu imana itabona ibyaha byabizera
Uyu ninawo mumaro
wambere w’amaraso...
Ø Icyambere ni uko amaraso ari ay'imana
ndavuga ko ariyo yayishyiriyeho kugirango biyishobokere gukora ibyo yashakaga
gukora......
Mu isezerano rya
kera iyo usomye mubarewi 16 usanga muri calender yabisiraheli bari bafitemo
umunsi umwe mu mwaka witwaga uwihongerero
Bose barazaga
bagahagarara imbere yihema ryibonaniro ariko hanze..noneho umutambyi agafata
ihene imwe akayivugiraho ibyaha byabisiraheri byose ikoherwa indi ikaba iyo
gutambwa
Imana yari yarabwiye
abisiraheri ko bagomba kureka umutambyi (yari mu ishusho ya yesu) mukuru akaba
ariwe uzana amaraso mu rwabya akaya minjagira karindwi ahera cyane kuntebe
y’ hongerero....Imana
niyo yababwiye ko ishaka ko bayizanira amaraso aho yabaga yicaye kuri Iyo ntebe
y’ihongerero...igihe Imana yishimiraga ayo maraso babonaga kuba bakungukira
gukira kukw’ Imana yashimye ayo maraso....ibi bitwereka ko primarily blood is
for the lord ...twe tubona uko dushobora guhagarara imbere yayo ari ntarubanza
kandi dukwiriye...ntibyari gushoboka ko umutambyi mukuru yinjiramo adafite
amaraso...amaraso niyo yari itike ye imwinjiza ahera cyane aho imana
yabaga...kandi ni imana ubwayo yari yara bibategetse kugirango badapfa
Ndi kubabwira
mbere yuko amaraso tuyungukiraho abanza kuba ari ay'Imana usomye nko mu kuva
12:13 urasanga imana yarasabye abisiraheli gushyira amaraso kunzugi zabo hari
kuri pasika yabo yambere bakiri muri egiputa Imana yababwiye ko aho malaika
urimbura ari busange amaraso azajya
anyuraho bo bakire..
Ibaze imana iyo
irebye amaraso ntirimbura ahubwo irababarira ikanyuraho...
Mbere nambere
amaraso ni ay’Imana yishyiriyeho ngo niyabona yikomereze maze abari munzu bo
bunguke gukira atari uko harikindi bakoze....
Kandi ibi byarebaga
abisiraheli bose...mose yari yabwiwe ko utari bubikore ntatandukaniro rye
numunyegiputa
Amaraso ni Imana
iyareba abantu bakabona kuyakiriraho...dore ngako agaciro imana iyaha
Ø Icyakabiri: amaraso atuma imana
inyurwa...muriyo (niho ubugingo buri bwa buri kintu) rero inyurwa nayo cyane
Ni ukwera kw’Imana
no gukiranuka kwayo. bisaba ko ubugingo butariho icyaha aribwo butangirwa
umuntu kugirango akire
Hari ubuzima mu
maraso kandi bugomba kumenwa kugirango haboneke gukira
Kand ni Imana yo
ubwayo isaba ko amaraso amenwa kugirango uwari umunyabyaha abe yagira icyo
yavugana nayo (ariko iyo amaraso atanzwe uwo muntu aba atakiri umunyabyaha)
Bakundwa ubundi
aha uhasanga ibibazo byinshi,
Mwibuke ko umuntu
igihe yakoze icyaha yaranduye wese no mubitekerezo bye birandura rero
bimworohera kwimenyaho ibibi kurusha ibyiza kandi atari uko abishaka ahubwo
kuko ari uko ateye...rero niyo arebye cg yumvishije ijambo amaraso ayarebera mubwenge
bwe biturutse mubitekerezo bye bigatuma atayaha agaciro kayo akumva ko hari
ibyo yababariye nibyo atababariye...ni ukuri ibi ni ukwishuka cyane dukwiriye
kwemera uko Imana iha amaraso value...ntituyahe value bivuye mubitekerezo byacu
ahubwo bive mubitekerezo byayo
Amaraso mbere
nambere ni ay’Imana hanyuma ugakurikiraho
Kuko ni tuyaha
agaciro bivuye mubyiyumviro byacu tuzahusha the whole truth of blood hanyuma tugibweho
ningaruka zo kuyamenya, Ariko nitwemera value y’Imana natwe tuzabona value yacu
Nitutayemera
tuzigumira mu mwijima
Ibi biroroshye
cyane kuko bisaba ko twizera ijambo ry'imana, gusa twemere ko amaraso ari
ayigiciro gikomeye ku mana
1 Petero 1:18 -
Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe
na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu,
1 Petero 1:19 -
ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira
inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo
Niba imana
ishobora kwemera amaraso nkinyishyu yibyaha byacu kandi ikayemera nk’incungu
yacu yaducunguye.....natwe noneho dukwiriye kubaho tuzi neza ko inyishyu
yatanzwe ...niba Imana inyuzwe nayo maraso ubwo rero ayo maraso agomba kuba
yemewe
Uko dukwiriye
kuyaha value bikwiriye kuba gusa bishingiye kuburyo Imana nayo iyaha
agaciro..bitarenzeho cg bitari munsi yuho imana ibishyira cg ibiha
Katwibuke ko
yeraga kandi yarakiranutse peeee!!! Ibi biha imana uburenganzira bwose bwo
kuvuga ko amaraso ye yemewe mu maso yayo kandi ko inyuzwe nayo....hallulujah
Ntahandi
mubyanditswe Imana yigeze inyurwa namaraso niyo mpamvu ibitambo byakomeje
gutangwa ariko ntinyurwe bivuze ko ari ntakindi Imana ikeneye kijyanye no
gutuma Ibabarira ibyaha, kuko yanyuzwe bivuze ko yabibabariye byose...niyo
yabyikoreye nkuko umuhanuzi ezekiel naberetse ko yabivugaga
Niba aya maraso
yaranyuze imana natwe agomba kutunyura....nimunyurwe nayo abo nkunda mwe....
Inyungu rero yacu
ni uko atweza sin conscience akaduha righteous conscience......ariko ibi biza nyuma
yuko imana yanyuzwe kubw’amaraso
Usomye
mubaheburayo
Abaheburayo 10:22
- twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu
iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.
Ntago aha
umwanditsi ari kuvuga ngo amaraso yejeje imitima...abenshi aha baha amaraso
umurimo utari uwayo cyane cyane iyo basenga bakavuga ngo data imitima yacu
uyejeshe amaraso yawe....ibi ni ukubeshya ukwiriye kumenya ijambo ry'imana neza mukuri...
Yeremiya 17:9 -
Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizera
gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
Aha Imana ikeneye
gukora ikiruta cyane kuweza kuko ubona ko ufite uburwayi ndetse ko utizera no
gukira
Ezekiyeli 36:26 -
Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima
ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
Aha icyo Imana
yakoze ni ukuwukuramo ikaduha umunya...rero ntago umwanditsi ari kuvuga
umutima...ahubwo nusoma neza urasanga arikuzana mo Ijambo ngo kwimenyaho
ibibi....ibi bitwereka ko umutima ari kuvuga hano ni soul aho uba ushaka
kwegera imana ariko kuko wiyiziho ibibi bigatuma utinya kwegera imana.....
Ari kutubwira ko
amaraso ya yesu yadukuyemo iyo mirebere yaho wireba ukabona ko wakoze nabi....
Mbese iyo utangiye
kureba amaraso nkuko imana iyareba ntiwimenyaho ikibi...ariko ikizakwereka ko
utari kuyareba uko Imana iyareba uzajya uhora wibonaho ibibi....bikubuze kumva
wahagarara imbere y'imana ari ntakibi kiri mumutima wawe...kandi mubyukuri
amaraso ni ay’Imana njye ndanayishimira ko ari ayiteka
Abaheburayo 10:10
- Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa
Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
Abaheburayo 10:11
- Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi
ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.
Kuko yatambwe ngo
bibe bihagije iteka ryose ninayo mpamvu we yiyicariye kandi abatambyi bo
bahoraga bahagaze...
Abaheburayo 10:14
- Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
Abaheburayo 10:15
- Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati
Ibaze nawe Iyi
arrangement.....batubwiye ngo ni ugushaka kwimana kwatumye
twezwa......Hallulujah
aratubwira ngo
umubiri wa yesu utambwa rimwe....yesu yaje gusohoza gushaka kwimana maze ngo
bamaze kubikora hari n'umugabo wo kubihamya ari we mwuka wera....hahaha...kuki
ari umwuka wera ni uko yari ahari igihe Imana yavuze ko izabababarira
gukiranirwa kwanyu nicyaha cyanyu ntizacyibuke ukundi..
Kandi yari anahari
igihe byadohozwaga na yesu none niwe mugabo wo kubihamya ko byasohojwe...halllllleeeellllujjjjah...
Kansozereze
aha....ibi nibyo amaraso ya yesu yakoze ...ubu turi imbere yayo tutariho
umugayo....amaraso yatuzaniye kubabarirwa byiteka...yaducunguye byiteka, yanyuze
imana, imana yabonye uburuhukiro mu maraso ya yesu......!!!!!
ubutumwa bwatanzwe na Byiringiro Steven.
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed