Sunday 7 December 2014

ABANTU NTIBARUSHANWA AMAKUBA N'IBYAGO, AHUBWO INDORERWAMO UREBEYEMO NIYO IGUHA UMUNEZERO MUGIHE CY'AMAKUBA...M.Gaudin

2Abami 6:15

Maze umugaragu w'uwo muntu  w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu.Umugaragu abwira shebuja ati" Biracitse databuja, turagira dute?"

...17 Nuko Elisa arasenga ati "Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso  arebe." nuko Uwiteka ahumura amaso y'Uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amagare n'amafarashi by'Umuriro bigose Elisa.

Iyi nkuru y'umugaragu w'Imana Elisa na Gehazi, itwereka neza ibibazo Geahazi yarebaga, Yewe na Elisa yarabibonaga ariko akareba n'Ikindi kirenze ibibazo, yarebaga Ingabo z;'abasiriya akreba n'Ingabo zo mw'Ijuru. Uyu munsi amaso yawe ashobora kuba areba ibibazo, kandi uko ni ukuri ibibazo ntibimarwa nuko ubireba gusa ahubwo bitsindwa n'Ikindi wizeye.

Uyu munsi ndashaka ku kumenyesha ko abantu batarushanwa ibibazo, ntibarushanwa ibyago, abantu bose barapfusha, bararwara, barasonza, bagira amakuba, bararenganywa, uwo bitagezeho uyu munsi bimugeraho ejo, niko isi tubayeho Imeze, uko abakene barira niko n;'abakire babayeho, kuko byose bishyikira bose kandi bitera bose ubwoba. iherezo ry'Umuntu ni ugupfa kuko gupfa nibyo biheruka umubabaro wa muntu. Zaburi ya 49 itwereka neza ko ibyago bishyikira bose kandi ntacyo umuntu yatanga ngo agurire Imana yongererwe kurama.

Iyi si amaso yacu abona byinshi ariko abarebesha amaso y'Umwuka babasha kubona, icyabarengera , babasha kubona Imana iri muruhande rwabo maze ntibakurwe umutima n'Ibyo babona, Uyu ndifuza ko umenya ko Kumenya Yesu bitera Imbaraga zo guhagarara mugihe cy'Amakuba, ntibagamburuzwe mubyo bizera. Ese niki cyadutanya n'urukundo rw'Imana? Pawulo ati ni ki? n'amakuba? n'Ibyago? n'Ubuzima se cyangwa urupfu? Oya rwose ntanakimwe cyadutanya na Kristo.

Uyu munsi imirebere y'Ikibazo ufite n'Umucunguzi ufite ibyo ureba cyane biguha imbaraga zo guhagara neza, ndashaka kukubwira ko muri Yesu ntihabamo gushinyiriza ahubwo habamo umunezero no mugihe gisa naho kigoye. Ndahamya uyu munsi Nawe niba Wizera Yesu Ushobora kubona Imbaraga mugihe cyose ubona ko bigoye Imana izagucira akanzu. 

Dufite amahoro aturuka ku Mana adaturuka kubyo duhura nabyo ahubwo aturuka ku kuba twaramenye ukuri, Ni mumenya ukuri, ukuri niko kuzababatura, Uyu munsi ndashaka kukubwira Ko  Umunezero w'abiringira Imana uturuka mukubona Imana hirya Y'ikibazo. gusa igihe cyose amaso yawe atitegereje neza, ubona ubunini bw'ikibazo buruta ubunini bw'Imana ndetse n'Umugambi wayo kuri wowe.

Hariho ibyiringiro kubana bareba ubupfubyi ariko bakareba Imana iruta ubupfubyi, Hariho ibyiringiro ku bapfakazi bareba Yesu mbere y'ubupfakazi bwabo, hariho ibyiringoro kuri wowe ubabaye igihe cyose ubonye ko Kristo Yicaye iburyo bwa Data. Ndakubwira ko igihe uzabona Yesu uzamera nka Sitefano waterwaga amabuye ariko akareba Yesu maze ngo akanezerwa mu mwuka, akabona imbaraga zo gusabira abamutera amabuye Imbabazi.

Uyu munsi ndaguhumuriza, nkubwira ko Yesu ari hafi yawe, ukwiye kureba neza mbere yo gutakishwa n'ibyago n'amakuba, ukwiye kumwizera kugeza ku gupfa. abaheburayo 10:38, Umukiranutsi wanje azabeshwa no Kwizera..nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira.

Ndashima Imana yampaye ubuntu bwo kunkomeza no kunezeza, igihe amaso y'Umubiri yarebaga ibyago impande yajye, ndashima Yesu wahumuye umutima wanjye nkarushaho ku mwizera,  nkamenya ko ntakibasha kurogoya Umugambi we. Yobu 42:2

Uyu munsi ukwiye kwivomera amazi, azagutunga mugihe cyo guterwa n'amapfa, uko biri kose hari igihe cyawe, ndagusabira ngo Yesu azakumvire, zaburi 20. ariko cyan cyane ukwiye kwegera Imana muri iki gihe ngo nawe izaguhe ubuntu bugutunga muri icyo gihe. Abaheburayo 4:16.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed