Friday 12 December 2014

ICYEMEZO CYO KWIHAKANA IMIGENZO Y'IWANYU IGIHE ARI MIBI, ESE UMUNTU ABAHO ATE IYO YIFUZA GUHINDURIRWA AMATEKA? M.Gaudin

Rusi 1:16

Rusi aramusubiza ati: winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira,kuko aho uzajya niho nzanjya , kandi aho uzarara niho nzarara. ubwoko bwawe nibwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe niyo izaba Imana yanjye,aho uzagwa niho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantanduka nawe atari urupfu  uwiteka uzabimpore.

Buri gihe abantu bavukira mubuzima butandukanye, ndetse no mu miryango itandukanye. abantu bakurira ahantu hatandukanye ndetse ugasanga aho batuye haba imico yaho rimwe narimwe nuhaturutse bakamwitirira iyo mico, Ibyo byose ni ibintu bimwe biba ari imivumo cyangwa umugisha bitewe n'Igice utuyemo.

Rusi yavukiye mu gihugu cy'Imowabu, yari umumowabukazi, uyu munsi ndashaka ngo twibukiranye ese abamowabu bari bantu ki? ibi byose ndahamya ko inkomoko y'abamowabu aricyo cyateye Elimeleki kuhagirira ibyago agapfa, ndetse abahungu be bashatse abamowabukazi aribo orupa na Rusi. ntibyatinze abo bombi bapfusha abagabo, basigarana na nyirabukwe Nawomi.

Abamowabu nibantu ki? Itangiriro 19:30. Igihe loti yari amaze guhungishwa kurimbuka, abakobwa be bigiriye Inama yo guha se inzoga ngo maze baryamane nawe, uwambere abigenza atyo maze abyara mowabu, uwakabiri abyara Abamoni. ibaze nawe umuntu uvutse muburyo bw'Ikizira cyangwa icyaha. ndahamya ko nawe uzi neza amateka yawe,  ahari ushobora kuba uvuka mu muryango iwanyu baraterekereye, cyangwa bararaguzaga, abandi ba sekuru batunze ibitega n'amarozi, uyu munsi hari icyi bigusaba kugirango uhabwe umugisha n'Uwiteka.

Hariho ibinti bimwe bitamarwa no gusenga ukiri umumowabu, ahubwo bigasaba ko uhindura ubwoko bwawe ndetse ugafata ubundi buzima. Abizeye Yesu bose yabahaye ubushobozi bwo Kwitwa abana b'Imana. Rusi we yiyemeje gukurikira Nawomi w'Umwisirayeli kuko yagize ati: Imana yawe izaba Imana yanjye, Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye, aho uzarara niho nzarara, aho uzagwa niho nzagwa. Uyu munsi isezerano ugirana na Yesu ribasha kuguhindurira amateka, ribashaka kugukuraho umuvumo naho waba waravutse muburyo nk'ubwo abamowabu bavutsemo, muburyo bw'Ikizira. 

Ahari umuryango wawe hari ibintu waramyaga, waraterekeraga, ukaraguza. Uyu munsi ukwiye kumenya ko umuntu wese mu maso Y'Imana agaragara nk'abamoni n'abamowabu, ariko igihe cyose wemeye Yesu nk'Umwami n'Umukiza, azaguhesha kuba umugisha mubandi, ndabizi ushobora kuba uzi nawe ibintu bishobora kuba bikubuza umugisha wawe, ariko uyu munsi ufate icyemezo nkuko Rusi yagifashe cyo gukurikira nawomi, nubwo yamusabaga kwisubirirayo. hari igihe ugeramo hakaba ibintu bigusaba gusubirayo,

Uyu munsi rero nkuko Rusi yahinduriwe amateka, kugeza aho ashyirwa mubisekuruza bya Yesu, ni ko no muri ibi bihe dukwiye kumenya ko Imana yatanze umuvumo niyo Ivumura, uyu munsi rero wongere witekerezeho. maze guhera uyu munsi wahitamo gukurikira Yesu nawe yaguhindurira amateka. ntihakagire ubashuka, ngo abashukishe amagambo atari ukuri. Imana izi kera hawe, niyo yiteguye no kubana nawe uyu munsi nuyemerera nawe ukemera Yesu uzahabwa guhindurirwa amateka.

Ahari ujya wibaza uti ese, Imana yambabarira ubusambanyi? ubuse yambabarira ubusinzi? yambabarira kuraguza n'ibindi bibi? ndahamya ko mumaso y'Imana kop ishoboye kukubabarira no kukweza rwose wowe uyemerere gusa. Imana iguhe umugisha. Yesaya 1:16-20

niba uri muri Yesu neza kandi wizere ko wogejwe, ntukongere kwiyanduza ukundi. 2abakorinto : 5:16-17. kandi niba wumva wababariwe rwose ntukongere gukora icyaha utazabona ibibi birushaho kuba bibi. Yohana:5:14

Ndabakunda!

Ushobora kutwandikira kuri email: newseed4jesus@gmail.com


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed