Thursday 25 December 2014

NTAGO WAKURURA INSHUTI MUDAHUJE, UKO UTEYE BYIRUKANA BAMWE BIKAZANA ABANDI MU BUZIMA BWAWE! M.Gaudin

Imigani 29:27

Ukiranirwa azirana n'abakiranutsi, Kandi Ugenda ari intungane azirana n'abanyabyaha.

Uyu munsi ubona abantu benshi bifuza kugusanga, uyu munsi ushobora kubona hari n'abaguhunga, ariko muri ibyo byose umuntu niwe ugira uruhare runini mu gukurura abamugana cyangwa abamwigira kure. buriya muri twe harimo Imbaraga za rukuruzi, izo mbaraga usanga zikurura abantu bafite ubumuntu cyangwa ugasanga abadafite iyo miterere, 
ntibashobora kuba bakwegera: hari uwabivuze neza mururimi rw'icyongereza ati: we don't attract people we need. but we attract  people that we are" uko biri kose niba uri igisambo uzisanga ibindi bisambo biza kukureba, niba ugira akageso ko gusambana uzisanga abantu baza aho uri, niba uri umunyamagambo azakwizanira, niba uri umurozi uzamenyana n'abandi barozi. Ariko na none niba uri Umuvugabutuma uzakurura abandi bavugabutumwa, niba uri pasitori uzakurura abandi, niba wubaha uzakurura abubaha niba wifitemo gukiranuka uzakurura abakiranuka.

Icyo wifitemo kizirukana bamwe kikuzanire abandi. buri gihe ujya usanga abantu bakunda gukina amakarita, iyo bahuriye ahantu bamenyana ntamakarita baranabona. nagiye mbibina ahantu henshi, iyo abantu bakunda ibiganiro bibi, bisanga babonye abandi baganira nabo. Umenya ryari ko utari muri ibyo byiciro. Igihe cyose umutima wawe utanyuzwe naho wisanze uhaba utahakunze. uyu munsi rero Igitangaje nuko abantu basigaye bakunda kumva ibiganiro bisebanya, urwenya rwuzuyemo amagambo y'ubushizi bw'isoni, n'amagambo y'urukozasoni ugasanga abantu nibyo bakunze. uyu munsi hariho iterambere rikomeye aho abantu bahura maze bagahurira mu matsinda kuri za whatsapp n'ahandi ariko igitangaje, iyo ukoze itsinda rivuga ijambo ry'Imana ntihake abantu bumva baguwe neza no kuribamo. hari igihe ushyiramo umuntu ugasanga yanavuyemo. wamuza impamvu ntatinya kukubwira ko yishakira urwenya kurenza ijambo ry'Imana.

Naho kuzirana kw'abanyabyaha n'abakiranutsi kutabyara Intambara, uretse ariho hagenda haturuka itotezwa ku bakristo bukuri, igihe cyose umukristo ahagurutse agahamya Imana, akanga gukuramo Inda, akanga ko abahuje ibitsina basezeranywa, akanga n'ibindi bibi, akanga icuruzwa ry'Urumogi, akanga ubuyobe ubwo aribwo bwose, bwo kubahiririza iminsi kuruta Imana yayiremye, ahura n'abamurwanya. ndetse bamugirira Urwango rukomeye rwose. Uyu munsi mwene Data ese nihe ujya cicara ukumva hakuguye neza? Hagati y'akabari n'urusengero nihe uba uguwe neza? hagati y'abanyamagambo n'abavuga ijambo ry'Imana? uko biri kose ujya wisanga ahantu uguwe neza. iyo utaguwe neza ubutaha ntiwahasubira.

Nubwo isi yuzuye ibyaha,Yesu ntiyadusabiye kuyivamo, ahubwo yadusabiye kurindwa umubi. Umubi ni satani n'abambari be, Umuntu naho yaba ari umuvandimwe iyo abaye mubi arabagora, Imana iba ikwiye kumukurinda. naho yaba umubyeyi, umuntu aba mubi ryari? igihe cyose yakiriye ububi bwa Satani n'ingeso z'abadayimoni zo gukora ibyaha maze akazana Impagarara mubo bari kumwe. hari abagabo benshi gutaha mu mago bitera ubwoba kuruta kudataha, kubera umwaga, igitangaje nuko abantu babi bamwe biha isura yo kwigira beza, ngo bashuke ubwoko bw'Imana. uyu munsi ukwiye kuba maso, mubo mugendana? niba ibyo bakunda ataribyo ukunda, niba Imana usenga atariyo asenga? niba icyo urarikiriye ataricyo ararikiriye, uyu munsi ukwiye kuba hari imico muzirana, ubyiyiziho ndetse n'abandi babikuziho!

Uyu munsi uzirana n'Iyihe mico? uyu munsi niwemera Kristo uraba utandukanye n'abanyabyaha kuko ntiwagendana na Kristo ngo ugendane n'abakiranirwa. buri muntu wese yakiranirwa igihe cyose abanye n'ababikora, ariko abo mubanye ni bande? si mvuga kubana mu mazu n'ahandi, ahubwo abo muhuje ibitekerezo." abantu babiri bashobora kurarana munzu ariko ibitekerezo byabo bikabikwa mubihugu bibiri bitandukanye" Uyu munsi ibitekerezo byawe bibitswe he? ni mw'Ijuru?  kuko abakiranutsi babitsa ibitekerezo byabo mw'Ijuru no munzu y'Imana. ariko abanyabyaha babishyira mutubari, mu ndaya, no magambo, mu barozi n'ahandi henshi habi! uyu munsi abo ukurura bahuriye he nawe? ndakubwiza ukuri ko naho wakurura abantu bakwibeshyeho iyo bakuvumbuye bagenda bucece! 

Imigani 28:5. uyu munsi ubwire Yesu ko umushaka nawe azaguhishurira byose, kandi azaguha ibyiza bituruka mukiganza cye. ni uba ishuti Ya Yesu, uzaba ufite n'izindi nshuti muri Yesu. kuko kumenyana na Yesu biguhesha amahirwe yo kumenywa n'abamuzi bose kandi inshuti ze ziba izawe. Imana iguhe umugisha kuko wifuje kubana nawe uyu munsi.

1abatesalonike 4:9-12

Ndabakunda.

Email me@ newseed4jesus.blogspot.in



No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed