Friday 22 January 2016

IYO NTAMBARA NTABWO ARI IYAWE ARIKO INTSINZI YO N'IYAWE!

Image result for battle clipart
IYO NTAMBARA NTABWO ARI IYAWE ARIKO INTSINZI YO N'IYAWE!
2 Abami 19:14 - Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka.

Muri iri joro umutima wanjye wanyuzwe n'ukuntu Hezekiya yarwanye urugamba rukomeye yari yagabweho na Senakeribu.
Hari ibintu byishi nize muri iki cyanditswe:

1) Ni byiza gutandukanya intambara dushoboye kurwana n'intambara tugomba guharira Imana. Hezekiya yari yararwanye intambara ninshi mu gihe cye ariko noneho bigeze kuri iyi, ahitamo, kwerekeza iyo mu rusengero aba ariho ajya kuyirwanira! Intambara zawe uzirwanira he? Werekeza iyihe nzira?

2) Abanzi bose badutera baduhora Imana barwana nayo. Mu by'ukuri Hezekiya yamenye ko intambara yagabweho atari iye ngo akoreshe imbaraga ze arwana urugamba, ahubwo yamenye ko igitero yagabweho kigamije gusebya Imana. Nicyo cyatumye asaba Imana kwirwanirira. Ni kangahe dushaka kurwanirira Imana aho kuyireka ngo yirwanirire?

3) Iyo turwana ku bw'Imana urugamba ruhinduka urw'Imana. Dawidi yarabimenye ubwo yarwanaga na Goliathi (1 Samuel 17:47); Yehoshafati yarabibwiwe (2 Ingoma 20:15), Zerubabeli yarabibwiwe (Zekariya 4:6). Abo bose bamaze kubimenya, urugamba baruhariye nyirarwo! Ubu narabimenye, nta bizongera kumvuna!

4) Mu rugamba rw'Uwiteka, intsinzi n'iy'Uwiteka. Iteka iyo Imana iyoboye urugamba turimo, dutahana instinzi. Abaturwanya (twe nayo) barwana bigiza nkana.

5) Abo Imana ikoresha mu kurwana urugamba rwayo bahakura icyubahiro. Hezekiya, Yoshuwa, Mose, Dawidi, Deborah, n'abandi benshi bamamajwe no kuyoborwa n'Imana mu rugamba rwayo.
Niba baguhora Imana, komera! Urugamba si urwawe ariko intsinzi ni iyawe!

Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed