Tuesday 12 January 2016

IBINTU 5 BYABAYE YESAYA AHURA N'IMANA

IBINTU 5 BYABAYE YESAYA AHURA N'IMANA
Yesaya 6:1 - Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y'ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Ejo twifashishije iki icyanditswe dusobanura uburyo Uziya yagombaga gupfa. Uno munsi nashatse kuvuga ku bintu 5 byabaye Yesaya ahuye n'Imana.

1. Yabonye Imana yuzuye ubwiza n'icyubahiro. Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
"Kuva 15:11 - "Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!"
Igitangaje ni uko "Attention" na "focus" byose by'ijuru biba ku Mana. Abamalayika, ibinyabuzima...nta kindi bakora. Iyo uhuye n'Imana uyiharira icyubahiro ni nayo yonyine ugira intumbero.

2. Imana yamwiyeretse wenyine. Imana ijya yiyereka umuntu ku giti cye. Guhura n'Imana si igikorwa rusange. Yesaya niwe wenyine wabonye Imana na kiriya cyubahiro cyayo. Abandi bari mu rusengero ntaho byanditse ko bayibonye. No mu materaniro yacu muri iki gihe bikunze kubaho ko umuntu umwe cg bake basurwa n'Imana abandi bakimeze uko baje. Umwe akuzura umwuka, agapfukama, amarira agatemba, undi yibereye kuri messenger, what's up na facebook mu rusengero.

3. Yesaya yahuye n'Imana abona kwimenya ubwe. Iyo uhuye n'Imana urimenya ubwawe. Yesaya yari abayeho atiyizi kugeza umunsi ahuye n'Imana. Igihe nkijijwe abantu benshi barambazaga ngo ukijijwe iki ko usanzwe uri umwana mwiza? Ariko namenye neza uko NSA mpuye n'Imana. Yesaya yabonye ibyaha bye. Abona ukuntu yanduye, adakwiye. Niba ushaka kwimenya shaka guhura n'Imana.

4. Imbaraga zoza ibyaha zitunzwe n'Imana gusa. Iyo uhuye n'Imana irakweza. Yesaya wari wanduye, yahinduwe no guhura n'Imana. Wewe wananiwe kunesha ubusinzi, ubusambanyi, kuva mu bujura, kureka uburozi, gerageza ushake guhura n'Imana.

5. Yesaya ahura n'Imana yamenye neza isi atuyemo. Nushaka kumenya isi utuyemo n'uko imeze wegere Imana. Niyo ikwereka neza ishusho y'isi.

Ndagushishikariza guhura n'Imana muri 2016!
Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko masengof@yahoo.fr

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed