Wednesday 22 May 2019

HARI IMIRIMO IMANA YAKOZE By Dr.Bishop Fidel MASENGO

HARI IMIRIMO IMANA YAKOZE

1Samuel 7:12
"Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y'i Misipa n'i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati"Uwiteka yaratuzahuye kugeza n'ubu."

Ku nyubako zikomeye dukunze gusangaho ibuye ry'uwibutso. Iri buye ritandukanye n'ibuye rw'urufatiro. Ibuye ry'urufatiro rishyirwaho inyubako itangizwa ku mugaragaro. Naho ibuye ry'urwibutso rigashyirwaho inyubako yuzuye, inyubako itahwa. Dukunze gusanga handitsweho amagambo anyuranye harimo ngo"iyi ngoro yubatswe ku butera nkunga bwa....itahwa ku mugaragaro na...ndetse n'Itariki".

Muri iki gitondo Facebook yanjye inyibukije iryo jambo ryo muri Samuel.
Ni ijambo rigaragaza kuzirikana imirimo y'Imana.

Hari ibintu byinshi rinyigisha:

1) Abantu bose Imana ikorera ibikomeye siko bakomeza kwibuka imirimo yayo. Abantu benshi barangije gukorerwa ibikomeye, babonamo uburenganzira bwabo, n'ubushobozi bwabo. Ni bake babonamo ukuboko kw'Imana. Ndetse ababonamo Imana bose siko bibuka kuyishima. Mwibuke ba babembe 10 Yesu yakijije. Umwe gusa niwe wagarutse gushima.

2) Gushima Imana si amagambo gusa. Abantu benshi bakunze gushima Imana mu magambo bikarangiriraho. Ngo nari narabuze urubyaro none naramubonye,....ngo muzamurire Imana amaboko...., umuntu agasubira mu mwanya we akicara. Ati Imana ishimwe mperutse kubona akazi...muyikomere amashyi... Imana ishimwe twari turwaye none twarakize,...mumfashe dutange Haleluya....Yooo ntibihagije! Iyo aburahamu yatabarukaga urugamba yatangaga kimwe mu icyumi (Itang. 14:17-20). Ruriya rwibutso rwatwaye Samuel ikiguzi. Yaguze iryo buye kuko si buri buye ryakoreshwaga nk'urwibutso. Yatanze umutungo abona Ciment, ahemba abakozi....Kubera kuzirikana!

3) Ishimwe nyaryo ni urwibutso. Imwe mu mpamvu idutera kwubaka inzibutso ( "Memorial") ni ukugira ngo dutange amasomo ku kinyejana kiri imbere. Ibyo Imana yadukoreye ntibigomba kumenywa natwe gusa! Ni amasomo akomeye ku bana bacu n'abazukuru bacu. Ariko ayo masomo aba nyayo tubigizemo uruhare. Iyo tuvuga ngo Imana yagaragaye I Gahini, Imana y'Inganji, Imana yo kuri Kanyarira,...ni uruhe rwibutso twubaka? Birangirira mu magambo?

4) Hari uburyo bwinshi bwo kubaka inzibutso. Abantu bose ntibazubakisha amabuye. Ushobora kwishyurira umwana w'impfubyi ishuri,...uba wubatse urwibutso mu buzima bwe n'ubw'abazamubona,...ushobora kugura igikoresho gikomeye kizashyirwa mu rusengero rw'Imana (Urugero: ibyuma bicuranga, Camera, intebe, imodoka ikoreshwa n'Itorero,...). 

5)Imana yacu ikwiriye gushimwa. Samuel yatanze urugero rwiza dukwiriye gukurikira. Ibuka ibyo yagukoreye, ibuka uburyo yagutabaye, ibuka aho yagukuye, ibuka...hanyuma uzirikane!

Mugire umunsi mwiza mwese! 

© Devotion posted by Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church Kimironko

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed