Tuesday 14 May 2019

NUBWO IBINTU BIBI BIJYA BIBA KUBANTU BEZA IMANA IKOMEZA KUBANA NABO. By Pastor M.Gaudin

NUBWO IBINTU BIBI BIJYA BIBA KUBANTU BEZA IMANA IKOMEZA KUBANA NABO.

2 Abami :4:1
"Bukeye umugore umwe wo mu bagore b'abahamuzi asanga Elisa aramutakambira ati: Umugaragu wawe ari we Mugabo wajye yarapfuye,kandi Uzi ko Uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka.None Umwishyuza araje arashaka kujyana abana bajye bombing ngo abagire Imbata ze."

Sinzi ibihe urimo kunyuramo, Sinzi Ibibazo ufite ariko icyo ni kimwe nuko burya Hari ibintu bibi biba kubantu BEZA, nko gupfusha, gukena, guterezwa cyamunara n'ibindi kuko hari igihe ibyo unyuramo hataboneka Uwaguhumuriza,wareba ukabona abo mubana barasa nabagusinga Ariko Humura Imana izatabara!

Uyu umugore twabonye haruguru, yari afite umugabo w'Umukozi w'Imana, wakundaga umuryango we, kandi agahora ashaka uko babaho, igihe byangaga yanga kuraza abana ubusa agafata n'imyenda, rimwe narimwe agafata n'imyenda yo gukoresha umurimo w'Imana no kwakira abamugana bashobewe!

Igihe cyaje kugera urupfu rumutwara atiteguye nkuko rutwara benshi bari badufitiye akamaro, batwitagaho,bamenyaga uko tubayeho, abantu bajya babura abantu bari babafitiye akamaro. Ibaze nawe kuba uyu mugore hari mugahinda ko gupfusha, ariko Umwishyuza akaza! Isi nuko imeze nubwo Umugabo yapfuye urasabwa kugurisha inzu wabagamo ngo wishyure Ideni rya Bank,Niko ibintu byubatse mw'isi.

Uyu mugore muguhura n'ibibazo byinshi,hiyongereyeho n'ideni, ideni rishobora no gutuma utwana twe tuba abaretwa! Ariko kuko Uwo mugabo yakoreye Imana, Umugore Asanga Elisa.

Burya Hari ibibazo byatuma ujya gushaka umuhanuzi, Hari ibyakunjyana gusenga, Hari igihe ubona abantu basenga ukabaseka, Ukavuga ko basaze, ariko Ntiwajya kwiyuhagirira aho Namani yiyuhagiriye utararwara ibibembe, Ntiwasaba Yesu kuguhumura utarahuma, ariko nshuti hari ibihe, Ushobora kuba warabiciyemo, cyangwa Utarabicamo,ibyo bihe bijya bimarwa n'Imana gusa.

Ndashaka kukubwira ko Ibyo unyuramo byose Imana irabireba, kandi Niba ugize amahirwe yo gusoma iri Jambo ndakubwira ko Imana izakubera Icungu ya Vuba, kuko niyo yumva Umubabaro wawe, niyo Mufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba! Reka nkubwire ngo wowe wagize ibyago, Imana yawe Izakomeza kubana nawe. 

Nabonye Imana ibeshaho impfubyi, nabonye Imana ibeshaho abapfakazi, nabonye Imana yishyura Imyenda, nabonye Imana ikiza indrwara zananiranye! Ibihe urimo kunyuramo hari abagusengera nubwo utabazi, kuko abo dufaganyije imibabaro ya Kristo, dufatanyije n'imibabaro yacu, niyo Mpamvu Ukwiye gukomera.

Inkuru yose yaje kurangira, Imana itubuye utuvuta, Nawe Ndagira ngo nkubwire ko Imana iri buhere kubyo ufite bike ikakugirira neza. Imana yayumye bimwe ubibura niyo yagusigarije ibyo ufite! Ndagusengera wowe ufite ikibazo ubona kikurenze,ndagusabira guhura n'Imana. Nawe udafife ikibazo wibuke bene Data bafite ibibazo bikomeye kandi batiteye!

Ndakwifuriza Umugisha w'Imana



Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed