Friday 10 May 2019

IYO IGIHE KIGEZE IMANA IFATA IBISANZWE IKABIBYAZAMO IBIDASANZWE? By Pastor M.Gaudin

IYO IGIHE KIGEZE IMANA IFATA IBISANZWE IKABIBYAZAMO IBIDASANZWE? 

Kuva 4:2-4
Uwiteka aramubaza ati "icyo ufite mu ntoki in iki? Aramusubiza ati " Ni inkoni."
Aramubwira ati "Yijugunye hasi." Ayijugunya hasi ihinduka inzoka.Mose arayihunga.Uwiteka aramubwira ati "Rambura ikuboko uyifate umurizo." Arambura ukuboko arayifata,irongera iba inkoni mu ntoki ze.

Imana izi ibintu byinshi,  dutunze byatugirira umumaro mugihe igihe kigeze! naho twebwe twaba tutabizi yo izi ibyo yaduhaye, niyo mpamvu igihe cyo ku kugirira neza nikigera izahera kubyo wasuzuguraga maze utangazwe nuko ikuyemo ikintu kinini.

Mose yatunze inkoni  yaciye  mw'ishyamba, ayimarana igihe atazi icyo izakora.....ariko igitangaje nuko mu nkoni Imana yakuyemo inzoka yariye izaba konikoni zose! ndakubwiza ukuri ko niyo nkoni yarambuye ku mazi agatana! 

Igihe cyo gutabarwa, Imana yisigarije ibisa n'Inkoni, n'ibindi mubuzima bwawe, gusa hahirwa abategereza Imana kuko yo yabishatse Igitondo cyawe cyahinduka nkuko sawuli yagiye agiye gushaka intama agasanga Imana yamutegeye mu nzira ngo abe umwami!!!!!! 

Icyo ufite ndetse nicyo uricyo ushobora kuba utabisobanukiwe, ariko Imana izi impamvu yakuremye, nimpamvu yakugize uko, impamvu yaguhuje nabantu, impamvu nkuru Yatumye ITANGA UMWANA WAYO. Imana ntizabura icyo iheraho ngo ikugirire neza Humura

Nubwo twibaza ibyo tubuze kenshi, dukwiye kumenya ko nibyo dusigaranye nabyo byasigajwe n'Imana kumpamvu zayo bwite kuko iyo bitaba uko yabishatse ntituba tukibukwa!

Uyu munsi ushobora kwireba ukabona Impano ufite ntacyo irakumarira, diplome ufite ntacyo is a nikumariye, Inshuti cyangwa umuryango ukabona ntacyo bikumariye, abaturanyi, cyangwa abo muziranye Bose! Nibyo igihe cy'Imana iyi kigeze yakoresha aba hafi cyangwa aba kure, yakirisha bake cyangwa benshi, gusa icyo nakubwira nuko Imana umunsi yahagurutse izahera kubyo wafataga nk'ibisanzwe maze ikabihindura ibintu by'Umumaro. Kuva 4:17, Imana ibwira mose iti kandi ujye Witwaza iyo nkoni niyo uzakoresha bya bimenyesto byose!

Iyo ubuzima bwawe ubweguriye Imana, ukayiha imigambi yawe hose, ukayiha igisebo n'icyubahiro cyawe, ukayereka abagukunda nabakwanga, ukayereka ibyo utunze bisa nibitagufiye akamaro, Yo kuko ariyo Izi Impamvu zibyo tunyuramo byose, Ikamenya Impamvu zo kubaho wacu, Izi uko Izabigenza ngo Uwari kucyavu imwicazanye n'ibikomangoma, Izi uko izabigenza imfumbyi igagira umuryango, Izi uko Izabigenza Impano yawe ikagera kuri benshi, Izi uko Izabigenza kugira NGO ubeho Uyihesha icyubahiro.

Imana yagukoresha ibidasanzwe naho wowe waba usanzwe, Imana yakoresha ibyo utunze ibidasanzwe nubwo byaba visa nibisanzwe! Ndakwifuriza kwireba no gutangira guha agaciro byinshi bikuzengurutse Imana Yahera kuri ibyo igihe cyose.


Gaudin Mission International

1 comment:

  1. Uyu muntu wagirango yandebaga mumutima neza neza,gusa nari narateye Imana umugongo numva narivbuye numva yaranyibagiwe Imana I'mbabarire nukuri kuko najyaga m uga ngo nabaye igihombo ku bange,ark nasobanukiwe ko Imana izi impamvu yabyose

    ReplyDelete

God bless you for Reading, May you be blessed