Wednesday 8 May 2019

IBYIFUZO BYACU BISHINGIRA KURI BIMWE MUBISUBIZO DUFITE By Pastor M.Gaudin

IBYIFUZO BYACU BISHINGIRA KURI BIMWE MUBISUBIZO DUFITE 

Bimwe mubyo dusengera biterwa na bimwe mubyo dufite dukwiye kumenya ko Imana isubiza, Niba Dufite icyifuzo cyo kwambara inkweto nziza, ukabona bigoye,satani arakubeshya kuko Imana yaziteguye kera ubwo yaguhaga ibirenge kuko hariho benshi badafite amaguru". Kuko ntamuntu wagira icyifuzo cy'inkweto atagira amaguru# 

Niyo Mpamvu nujya usengera ibiryo ujye umenya ko Imana yabanje kuguha inda nzima# Nibyinshi dusengera ariko Satani akatwereka ko ntashimwe dufite#Niba ufite ishimwe Vuga uti :Ndagushima Yesu.

Satani ntagukange, Imana yaguhaye Gutwita niyo itanga kubyara, Imana yaguhaye ibirenge ntizakwima Inkweto, Imana yaguhaye umubiri ntizakwima Imyambaro, Imana yaguhaye umurima no kweza uzeza, Imana yaguhamagaye no kugukomeza izagukomeza, Imana yaguhaye iyerekwa no kurisohoza izarisohoza#

Ubuzima tubayemo igisubizo dufite kibyara ikibazo ndetse n'ikibazo dufite kibyara igisubizo, ibibazo byose abantu bibajije byagiye bibyara ibisubizo. Niyo mpamvu ukwiye kwizera Imana yabayeho mbere y'ibibazo ndetse n'ibisubizo biri kuri yo.

Ntushidikanyishwe nibyo ubona bisa nibiri kure, cyangwa bihishwe amaso. Ahubwo wizere Imana ishobora no gukora nyuma yuko wabuze n'ibimenyetso. Hari ubwo dusenga tugasaba ibimenyetso ngo tumenye ko koko Imana izasohoza ibyo yatuvuzeho! Uko Niko duteye ariko Ndashaka kukwibutsa ya Mana yagukoreye byinshi, imwe yagushije imvura kandi ntabicu byabanje gukuba ndetse n'izuba ricanye! 

Ushobora Kuba Ufite ibyifuzo ariko wakwitegereza ugasanga bishamikiye kuri bimwe abandi bakureba bafata nk'umugisha, mbere yo kwiheba banza ushime Imana kandi iyibwire uti nizereye mu mugambi wawe mwiza kuri Jye.

Imana igufitiye abantu bazashyigikira Umuhamagaro wawe, Imana yaguhaye Imbuto niyo izazigwiza ikaguha umwero ukwiriye, Imana yaguhaye amatwi ntizabura kukuganiriza kandi Iyaguhaye amaso Uko by agenda kose igihe kimwe Uzayibonera ndetse Umunwa yaguhaye yateguraga ko Uzabasha kuvuga Ishimwe benshi bakayimenya ko Yagukoreye ibikomeye.

Ibyo Imana yaguhaye byose, yateguraga ibyo ikigufitiye tuza! komeza Uyiringire.

Pastor M.Gaudin



Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed