Friday 31 May 2019

#IBYO KWIZERA NTIBYIGANWA# By Pastor M.Gaudin


#IBYO KWIZERA NTIBYIGANWA# 

Abaheburayo 11:29
Kwizera ni ko kwatumye baca mu nyanja Itukura nk'abaca Ku musozi.abanyegiputa nabo babigerageje bararengerwa#

Muri iki cyanditswe naje kwigamo amasomo menshi yo kumenya neza ko Ukwizera kwanjye ntawabasha kukwigana cyangwa ngo najye hagire unyigana igihe cyose adafite amabwiriza wahawe nutanga uko kwizera.

Imana Niyo tubanza kwizera mbere yo kwizera ibyo yadukoresha. Ntukwiye kwizera gusa ahubwo ugomba kwizezwa nuwo wizeye. Uwo twizeye adutera gukora, ababonye dukora iyo batwiganye naho baba bashoye nkayacu, naho baba banyuze aho twanyuze, naho bakurusha gukoresha Imbaraga, Uwo wizeye yakugeneye uko ugomba kubigenza.

Abantu Bose bakora batabitewe no kwizera, bigana ibikorwa byo kwizera! Ntukwiye gucuruza kuko runaka nawe abikora, ntukwiye kuririmba kuko na runaka abikora, ntukwiye kujya Dubai kuko runaka abikora, ntukwiye kwambara kuriya kuko runaka abikora, ibintu byose ukoze wigana abandi, ntubasha guhangana n'ingaruka zibikorwa wakoze wigana abandi.

Kwizera Gutuma abantu batekereza kukiguzi cyo gukora ibyo bakora, bituma abantu bihamgana nubwo baba batunguka, bituma umuntu akomeza gutegereza icyo Imana yavuze, ukwizera kwacu Niko kutwereka inzira aho abandi batayibona, Niko kuduhesha imbaraga zo gukomeza Imbere mugihe tuba tuabonesha amaso aho tugana.

Ukwizera kwawe kuzakubeshaho mubyica abandi, ukwizera kwawe kuzagutunga mugihe inzara yamaze abandi, ukwizera kwawe kuzatuma ucuruza ibyo abandi bacuruza ariko wowe wunguke. Reka nkubwire ko muri Isiraheli hari ababembe benshi ariko Elisa ntiyatumwa kuribo ahubwo atumwa kuri Namani w'isiriya.

Uyu munsi ushake Imana, kandi icyo yakubwiye iyo ugihagazeho ibasha kugisohoza, inzira zayo zirenga ibihumbi. Reka nkubwire ko Abantu bizera Imana badashukwa nibisigaye byunguka, Cyangwa badakangwa nibisigaye bihomba, bo bagenda mucyerekezo Imana ibayoboye.

Niba ushaka kwaguka ukagera kucyo Imana yakugeneye, ukwiye guhagararana n'Imana, ukemerera Yesu ukwizera aho akuyobora aho kuyoborwa n'ibyo wabonanye abandi. Imana niyo ijya ica inzira aho zitari, abantu rero iyo bakubonye bakavuga bati natwe twabasha kuvuga, twabasha kuhaca, reka nkubwire ntawakora neza icyo Imana yaguhamagariye gukora nkawe!

Wowe komeza kwizera, komeza inzira Imana ikunyuza, ibyo wita ibyoroshye kubandi ni amabuye, kandi ibyo wita ibikomeye abandi babona byoroshye kubera iki? Kubera ko ufite kureba nk'ukwakristo. Nubwo kubandi icyaha ari ibisanzwe kuri wowe kwizera Kristo ukomeza kugifata nk'umwanzi. Abandi Bose naho bakora Inama yo kwiyunga na Satani uzibuke ko kwizera kwawe kugusaba kumurwanya.

#Ibyo mukora byose mubikorane kwizera, Kuko Kwigana ibikorwa byo kwizera ntibizaguhira#
Abaheburayo 10:38-39
Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira.Ariko twebwe ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

Ibintu byinshi dukora bisaba ko tuba dufite kwizera k'Umwimerere! 

Umunsi mwiza!
www.newseed4jesus.blogspot.in
Pastor M.Gaudin


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed