Thursday 30 May 2019

NUBWO HARI ABAKUZINURA GUKORERA IMANA HARI N'ABANDI BAGUTERA ISHYAKA! By Pastor M.Gaudin

NUBWO HARI ABAKUZINURA GUKORERA IMANA HARI N'ABANDI BAGUTERA ISHYAKA!
1Samuel : 2:17
Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka,kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

Igihe cyose Uri umuyobozi ukwiye kumenya ko Imana iba yaguhisemo kugira ngo ufashe abandi gukunda umurimo no kumenya ko umurimo w'Imana ukwiye gukorwa abantu bakiranuka Kandi bubahisha Imana. Ijambo ry'Imana rivuga ko Imana yaduhaye Umurimo wo kuyunga n'abandi.

*Ushobora Kuba umuhanuzi
*Ushobora kuba Umuriribyi
*Ushobora kuba Umucuranzi
*Ushobora kuba umuvugabutumwa
*Ushobora Kuba Umushumba
*Ushobora kuba Umudiyakoni
*Ushobora kuba Uvuga izina rya YESU
*Ushobora kuba Ufite Impano 
*Ushobora no kuba umunyabuntu

Ibi byose Imana iduhamagarira gukorana nayo kugira ngo twerekane gukiranuka kwayo, kwera kwayo, nibyiza ko kwera kw'Imana n'urukundo rwayo bigaragarira muri the abavuga Izina ry'Imana.

Igihe Cyose abantu basubizwa inyuma n'Ubuhamya bubi bwawe Kandi uvuga ko ukorera Imana icyaha cyawe kiba kiremereye Imbere y'Imana. Uyu munsi ukwiye kumenya ko Kuba Imana yaraguhamagaye yashakaga ko werekana ukwera kwayo Kandi abantu benshi bareba imirimo yawe myiza, n'imbuto bagaherako bashima Imana.

Nubwo bimeze bityo, abahungu ba Eli bazinuraga abantu, Samweli yatumye benshi bongera gukunda Imana, Nubwo Kayini yazinuye benshi, Abeli yabaye icyitegererezo, nubwo Kora na Dotani bazinuye benshi, mose yakomeje kutubera urugero, nubwo abatasi icumi bazinuye abandi, yosuwa na Caleb na Yosuwa batubereye urugero, nubwo Ananiya na Safira bakuzinura wibuke ko Petero na Yohana bakomeje UMURIMO, Ba Yobiya barahari ariko hari na ba Nehemiya, nubwo Yuda ahari ariko Kristo twizeye Yarazutse kandi niwe Twigiraho kurisha abo Bose!

Ndabyemera ko Ufite urutonde rw'abashumba bananiwe, ariko hari nurwabakomeje umurimo, Ufite urutonde rw'abaririmbyi b'abapagani, ariko hari nabatariyanduza, Ufite urutonde rw'abakuzinuye gusenga ariko Yesu gusenga we Ntahinduka nk'uko abavugabutumwa bahinduka. Ndagukomeza ngo komera Nutagwa isari uzasarura.

Nawe Uzi neza ko ibyo ukora, Bidatuma abantu bubaha Imana yawe, umenye ko icyaha cyawe gikomeye mu maso y'Imana,niba hari abo wagushije wabishyizemo n'imbaraga zawe, kugira ngo Basambane,basenye amago, n'ibindi bibi kandi witwa ko uhagarara ahera ukavuga Imana, Ndashaka kukumenyesha ko Imana yitandukanije nawe Uyu munsi. Umuntu wese uvuga izina ry'Imana ave mubidatunganye.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church/Founder@Newseed


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed