Saturday 18 May 2019

UMURYANGO WOSE UFUNGUKANA N'INTAMBARA ZAWO By Pastor M.Gaudin


UMURYANGO WOSE UFUNGUKANA N'INTAMBARA ZAWO By Pastor M.Gaudin

1Abakorinto 16:8-9
Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri pentekote,kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.

Burya iyo umeze nkabo, Uri kumwe nabo, wubashywe nkabo, Uvugwa nkabo,Usangira nabo,Ubayeho nkabo, Ukora nkabo ntibakugirira ishyari, ntibakundwanya rwose.

Abantu benshi Usanga bakubwira ngo nukuri kukazi nabonye Promotion ariko ishyari rimeze nabo pe! Abandi bati nukuri mfite ubukwe ariko birankomereye abantu barashaka kubwica! Undi ati Itorero ryanjye rirakura ariko ishyari ryazamutse, nibindi.

Reka nkubwire ko Igihe cyose Imana idufunguriye irembo, abantu baba bashaka kubyiganiramo, icyubahiro ufite hari abandi bagishaka, Ubutunzi ufite hari benshi babushaka, Kuvugwa ufite hari benshi babishaka, umugisha ufite hari benshi bawushaka.

Ikibazo kibaho nuko abantu batugirira ishyari kubera umugisha twagize ariko ntibibukeko Imana yaduhaye umugisha dufite uko tubanye. Reka nkubwire ko abantu bakurwanya kubera Irembo ryafungutse baba barwana nuwafunguye. Kuko Imana iyo ifunguye ntawafunga!

Umuryango Imana ifunguye ntufungwa nishyari, ntufungwa no kugambanirwa, ntufungwa n'amagambo yo kuguteranya, ntufungwa nuko akagezi gakamye, kuko nubwo akagezi kakama Imana yagutegekeye ahandi Uzavoma.

Bibaho ko Imana ifungura abantu bagashaka gufunga kubera impamvu zabo bwite! Ntugahagarike umutima,ukwiye kumenya ko inzugi zose zikingwa n'abantu Imana Yacurishije Urundi rufunguzo rwaho, ntamuntu wabasha kuguhagarara imbere iminsi YOSE! 

Ushobora kuba Ubona hari UMURYANGO wafungutse ariko ukawutinyishwa no gutinya intambara uwubonamo. Ukwiye kugirira Imana icyizere kuko Imana niyo yonyine yo kubana nawe muri ibyo. Ntukwiye gutinya amagambo,ishyari, n'ibindi byose byatuma usubira inyuma. 

Ukwiriye gushira amanga yo gusingira umugisha. Hari umuntu waciye umugani ati:Udashaka kuvugwa yanga no gukora! Undi agira ati# when you are at the top, you become a TOPIC# Ukwiye kwihanganira inzuki zakurya igihe cyose ushaka kurya ubuki!

Imana iguhe umugisha!

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed