Tuesday 12 January 2016

Ntiyari Uwawe by'Ukuri....kuko Uwawe yakunambyeho.


Ntiyari Uwawe by'Ukuri....kuko Uwawe yakunambyeho.

If people can walk away from you let them Go.
Niba abantu bashobora kugusiga bakumva ntacyo bibambwiye ukwiye kubareka bakagenda..kuko abo Imana yagushyiriyeho bazakunambaho naho wabasaba kwisubirira inyuma ntibazakwemerera.
Rush 1:11-14


Orupa yararize aragenda..ariko Rusi we anamba kuri nyirabukwe....Imana ikuremere abantu bazakunambaho uyu mwaka mw'Izina RYA Yesu.
Abantu bazemera kubana nawe mubyiza no mubibi...mubutunzi no mubukene...mubuzima no muburwayi....abantu bazagusengera babikuye kumutima.
Uzabere abantu umugisha kandi uzanambe kumana kugira ngo Imana yawe izabe Imana ya benshi...kandi ubwoko bwawe buzifuzwe nabenshi..
Uhumure nubwo muri iyi minsi abenshi bagenda bagusezera abasezera nibamara gushiraho bagenda harakurikiraho abakunambaho....

Ndagusabiye Kubona abantu bagukunda...abantu bakwitayeho...abantu bazababazwa nikibazo cyawe.
Babandi batanga icyifuzo cyawe mubyumba by'amasengesho bashaka gukwiza hose ikibazo cyawe bazagenda. Imana izakuremera bamwe bagusengera ntawundi ubizi.
Bamwe bajya kuguha bagatuma umuntu ngo amenye ko baguhaye bazagenda....Imana izakuzanira abaguha badakeneye inshimwe ryawe! yawe bakabikora mwibanga!
Bamwe bumva ibyawe bakarira gusa bazajyenda haze abumva ibyawe bakiyemeza kugira icyo babikoraho.

Ndakubwiza ukuri ko uyu ari umwaka WO kubona Abantu bazanywe N'Imana mubuzima bwawe abizanye bazagenda...
Ndakwifuriza kwibukwa n'Imana uyu mwaka. Kandi ndakubwiza ukuri ko Imana ikwibutse abantu nibo bazana ayo makuru...Imana yibutse morodekayi umwami azana Amakuru...
Imana yibutse Nehemiya Umwami azana Amakuru...
Imana yibutse Yosefu farawo ararota...

Imana yibutse Mefibisheti dawidi abaza Amakuru....
Nawe iri joro nikwibuka hazaza intumwa!
Abagenda bazagenda ariko abakunambaho nibo bazakugirira umumaro.
Yesu niwe nshuti Nziza igukunda ukuri...itumva amabwire...kandi Itazagutererana muri byose...Niba wizera ko Muri kumwe uvuge uti amen!

Ndabakunda!


Pastor Gaudin
New Jerusalem church

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed