Tuesday 5 August 2014

KANDI INGINGO ZIZWI KO ARI IZ'INTEGE NKE NIZO ZO KUTABURA. By M.Gaudin

Umuntu agizwe n'ibice byinshi, bimwe bisa naho bikomeye ibindi bisa naho byoroshye, agizwe n'ingingo nyinshi zimwe umuntu yaratira abandi n'izindi zihishwa abandi, agizwe n'imbaraga ndetse n'intege nke, ariko umuntu aremye muburyo butangaje bwizweho n'Imana mbere yuko imurema.

Bene Data itorero ry'Imana rigizwe n'Imbaraga n'intege nke, kandi muri izo ntege nke Yesu yararyemeye ngo arikize ku bw'Imbaraga ze! nubwo mubantu habamo kumva ko hari abaruta abandi, nibwirako ariyo mpamvu Imana yaremye ingingo nyinshi kugirango urugingo rumwe rutumva ko arirwo kamara!

Biroroshye kugenda werekana amenyo useka cyane, ariko iyo ijipo cyangwa ipantalo icice ku cyibuno ntibyoroshye gukomeza urugendo! ibyo rero bigaragaza ko hari ingingo zikennye icyubahiro, ziba zikwiye kwitabwaho kurenza izindi, ariko ntibivuze ko ziba zidafite umumaro!

NTAMUNTU WO GUTA, KUKO IMANA NIYO IMUHA KUBAHO: ABAROMA 14:13

Nubwo imitima yacu usanga yibona ibirenze uko dukwiye kwitekereza, bigatuma usuzugura cyangwa usuzugurwa n'abandi, ntibikwiye. kuko Imana niyo yonyine ifite impamvu yagushyize aho uri aho, ahubwo buri gihe ukwiye kumenya icyatumye ihagushyira kugirango ubashe kugira akamaro mugihe cyawe.

Usanga mw'itorero abantu batandukanyije impano, umuhate,ubwitange,umurava no gukunda itorero, ibi ndababwiza ukuri ko birutanwa. yewe n'imico usanga itandukanye, aho usanga bamwe baruhanya mubintu runaka abandi aribo bashimwa. ariko nagiye mbona iyo witegereje neza buri muntu afite umumaro kandi ukomeye!

umuntu agizwe n'ibice byinshI Ariko reka twivugire kuri ibi bigaragarira buri mwe wese, Nk'amaso,amatwi, amaboko,ibirenge,n'ibindi....hari ibyo turata ndetse biduhindukira uburanga, ariko hari ibyo tutarata biduhindukira Isoni, ariko byose bifite umumaro ukomeye. aho usanga ibidutera isoni ahubwo bifite urushaho gukomera nubwo biba bibuze icyubahiro. nibwira ko ariyo mpamvu buri muntu wese agira ikigomba kumucisha bugufi kuko ubaye ufite akamaro kenshi warangiza ntucishwe bugufi wakwiba uko byaba bimeze!

"Ibyo wishimiye ubiratira bose ariko icyo utishimiye nicyo kikwibutsa ko uri umuntu nk'abandi bigatuma uca bugufi"

Nuko rero tumenye ko nubwo dutandukanyijwe n'impano nyinshi turi ku mubiri umwe, bitubere imbaraga no kutifata uko tutari. buri muntu wese ashyire imbere mugenzi we, kuko ingingo zose zigiranira umumaro kandi zikwiye gusangira icyubahiro ndetse n'isoni kuko ziri kumubiri umwe.

Iyo umuntu bamwitegereje bakamwita ko ari mwiza, baba bafite ibyo barebye bigaragarira amaso ariko intege nke ze zishyirwa muri ako kazitiro ko gushimwa zigashimirwa hamwe n;ingingo nziza!

1abakorinto 12:21

Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti "ntacyo umariye" cyangwa ngo umutwe ubwire ibenge ngo "ntacyo mu mariye" ahubwo biri ukundi rwose," ingingo z'umubiri zizwi ko ari izi intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura.

Kandi izo kumubiri zizi ko ari izi icyubahiro gike nizo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni nizo zirushaho Gushimwa. nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa. ariko Imana yateranije umubiri hamwe. urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi kugirango umubiri utirema ibice ahubwo ingingo zigirirane.

"urugingo rumwe iyo rubabaye ,ingo zose zibabarana narwo,cyangwa rumwe ruhawe icyubahiro,ingingo zose zishimana na rwo"

Ese wowe ujya ubabarana n'abandi, cyangwa se ujya wishimana n'abandi? ijambo ry'Imana rimbwira ko turi ingingo za Kristo twese nk'itorero turi ingingo zikwiye kugirirana umumaro.

waba ufite Impano igaragara cyangwa iyo abantu bose batabona, waba uzwi cyangwa utazwi, uhawe icyubahiro, cyangwa wabitswe, dukwiye kumenya ko Imana yadushyize mw'itorero ryayo kubw'umugambi wayo. ntukwiye rero kwisuzugura cyangwa ngo usuzugure abandi kuko ingingo zose zifite umumaro mw'Itorero ry'Imana!

iyo bitabaye ibyo abantu bambura icyubahiro ingingo zigikennye, mw'itorero ryawe harimo ingongo zikenye icyubahiro, hariho nizo gushimwa ariko zose zifite umumaro ku mubiri wa Kristo ndetse no mw'itorero.

buri muntu Ye kwizirikana ubwe ahubwo azirikane n'abandi.!

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed