Tuesday 19 August 2014

WARI KUBYITWARAMO UTE? IYABA WOWE, IGIHE YESU YAHURAGA N'ABA BANTU, UBUSE WITWARA UTE IYO UHUYE N'IBIMEZE NKABYO?

Abafilipi 2:5

buri muntu wese yakwifuza gusa na Kristo, yaba mu mbaraga, mumimere ndetse n'icyubahiro, ariko akenshi usanga hari uruhande, abantu benshi usanga bitoroha kuba nka Kristo iyo bigiye mu Guca bugufi, kwihangana, kuvugisha ukuri, n'ahandi henshi......

Ariko ighe nibaza kuri iri jambo icyanjemo nuukwibaza nti ese iyo mpura nawa mugore bafashe asambana nari kuvuga iki? abantu benshi niyo baba ari aba pasitori birabagora kumva icyaha cyakozwe n'abandi, naho cyaba gisa nicyo nabo bakoze ariko iyo cyakozwe n'abandi usanga hari imitima myinshi yumva yatera amabuye wa mugore!

wakwibaza uti ese iyo wamugore wari maraya yazaga agasuka amavuta ku mutwe wa yesu agahanaguza amarira n'umusatsi ibirenge bya Yesu, wari kwitwara ute ?buri gihe uko uko abantu bashaka kugaragara mu maso y'abantu bituma basebya abandi, cyangwa bakihutira kunenga abandi. ariko icyo uyu munsi nshaka ku kubwira nukukubaza nti icyo gihe wari gukora iki?

Ese igihe Yesu yajyaga isamariya agahura n'urya mugore ku mugezi, Yesu yabashaga kurondora ibiheshe byose, wari kumuvugisha kandi wamurondoye ubusambanyi? cyangwa nicyo wari kubanzirizaho uti ihane nonaha? ibi byose ukwiye kubyibaza niba koko ushaka kuba umwigishwa w'ukuri wa Kristo.

Ese iyo uza guhura na zakayo, umugabo mugufi wagombye kurira ngo akurebe, atagutumiye iwe, wari nibura kumusuhuza, buri gihe uko guca bugufi byarangaga Yesu, ariko benshi ibihe nk'ibi bisaba ko uhabwa gahunda y'umwaka, aha rero wakwibaza uti umutima wari muri Kristo wari uteye ute?

Ibaze igihe umuntu ahagurutse ati hahiriwe inda yakubyaye n'amabere yakonkeje, ese wari kubasha gusubiza nkuko Yesu yasubije? hari gihe abantu bazana ubuyobe buvuzwe mumaranga mutima tukanga kubavuguruza, ngo tutabakomeretsa ariko Yesu ntiyemeye ko abantu bimbwira uguhirwa kuri mukubyara no konsa ahubwo biri mukumvira Ijambo ry'Imana.

Ibaze iyo ukiza aba bembe icumi hakagaruka babiri gushima! ese wari kwitwara ute ahari ntiwari kubasabira kongera kumugara? ibi byose ndakubaza ngo wibaze hanyuma urebe umutima ukwiye kwigana koko? buri gihe dufite kwitwara ndetse nko kuvuga nka Kristo.

Kuko agira ati ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo yahana 14, Bene Data mushobora kuba muzi ingero nyinshi zo muri bibiliya, uko Yesu yitwaye bitubere urugero, mubyemezo dufata, impuwe tugira, kubabarira, kuvugisha ukuri n'ibindi. 

Ndahamanya n'umwuka wera ko igihe cyose ushaka kugenda nka Yesu, mwka w'Imana azagushoboza kuvuga ijambo ryose rikwiye. abayoborwa n'umwuka w'Imana nibo bana b'Imana. abaroma 8:14

Kuba muri Kristo bidutere umutima wo kuba nkawe, kandi mpamya ko icyo witoje kuba cyo aricyo ubacyo, dukwiye kwitoza kubaha Imana kuko aribyo bifite isezerano ry'ubugingo buhoraho! 

Imana y'amaho iduhe imbaraga zo kuba Intumwa za Kristo igihe nk'Iki, kuko isi ikeneye abantu bafite umutima Nk'uwa Kristo kuko umutima wa Kristo niwo wonyine waruhura imitima y'abantu benshi bifuza amahoro atangwa n'Imana. dukwiye kuba intumwa mu cyimbo cya Kristo. niyo mpamvu dukwiye kumva kwitwa umukristo bidakwiye kuba ''agace kumukino mu nkinamico)ahubwo bikwiye kuba ubuzima.

abaroma:12:2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe,ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza kandi bishimwa kandi bitunganye rwose''
No muminsi yanone hakewe imyitwarire nk'iya Kristo, itari nk'iyabandi bose kuko muzi neza ko abatagenda nk'uko Kristo agenda batandukanyijwe n'ibyo dusezeranywa. niyo mpamvu ijambo ry'Imana rigira riti ufite ibyo byiringiro yiboneza nkoko Uwo aboneye(KRISTO YESE W'INAZALETI).

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed