Wednesday 27 August 2014

NUBWO UVUGA IBYA YESU BAMWE BAKABINEGURA, ABANDI BATI TUZABYUMVA UBUTAHA NTIBIBUZA ABAKIZWA GUKIZWA! (M.Gaudin)

1abakorinto 1:18

Ibyakozwe n'intumwa:17:32

Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati "Uzabitubwira ubundi"Nuko Pawulo ava muri bo.Ariko abagabo bamwe biftanya nawe barizera.Harimo Diyonesiyo wo mu ba areyopago, kandi n'umugore we witwaga Damari n'abandi hamwe nabo.


Nshuti Bakundwa na Yesu, Ndabasuhuje mw'izina ry'Umwami wacu Yesu, ndizera ntashidikanya ko Imbaraga ze zijya zidukururira kubyo yahamije ngo natwe tuzaragwe ubugingo kubw'Imbabazi ze nyinshi. nibajije iminsi myinshi uko abantu bajya bakira ubutumwa buvugwa, maze bintera kwibaza nti ese koko dukwiye gucika intege kubera abatabwemeye cyangwa dukomere kuko hari bamwe Imana yironkera iyo tuvuze?

Pawulo aterura amagambo aravuga, yemeza abantu ibya Yesu w'Inazaleti, abayuda ba babambye habona hanyuma akazuka, ibi rero nubwo byabwiwe benshi icyo gihe siko bose babifashe kimwe, bamwe babifashe nk'ubupfu abandi bati ayo magambo tuzayumva ubutaha, 1Abakorinto 1:18. ibi rero usanga ari urucantege kubantu batazi imirimo Imana ikora, Imana ntikora nk'abantu, aha ndagiranga nkwinginge niba warakijijwe kandi ukaba koko uri umwigishwa wa Yesu, uvuge ibihwanye n'ukuri naho bamwe bakunegura, abandi ntibabihe agaciro uwo munsi, icyo mpamya nuko hari abantu biteguye gukizwa kubw'uwo munsi wavugiyeho Imana.

ubu mu minsi yanone, abantu bagira Impaka ngo ubwo wigishije ntihagire uhaguruka ngo yihane, ugasanga bamwe barakunegura bati ntamwuka, ariko se koko umwuka nuguhagurutsa abantu, uko biri kose dukwiye kureka Imana igakorera kurenza uko twe twashaka gukora. Ijambo ry'Imana riduha uburenganzira bwo kuba messangers(intumwa)

Ibaze nawe baguhaye urwandiko bati urushyire umuntu, warangiza wagerayo ugashaka ko arusoma uko ubishaka, benshi mubavugabutumwa basubiye inyuma kubera kugira impamvu itari ugukunda Imana, intego yawe ntikwiye kuba mega church, ahubwo ukwiye kubwiriza abantu Abo Imana ishatse ko bakizwa akaba aribo bahinduka mega church.

uko biri kose rero ndagira ushyitse umutima hamwe uvuge ubutumwa bw'Imana mugihe gikwiye nikitagukwiye, ahari nubwo bamwe babinegura, abandi ntibabihe agaciro, ntihazabura bamwe bizerana nawe, ikindi kandi naho batambyemera Imana ishimwe ko wowe wagiriwe impuhwe, ukwiye kuvuga ubutumwa ufite Imbabazi nyinshi no kwihangana

Bisa no kugaburira umurwayi udashaka kurya kandi umurwaje wifuza ko akira, ndababwiza ukuri ko abakiranutsi sibo bakeneye, ubutumwa buruhura, nkuko abazima badakeye ibiryo bihembura abarwayi , niyo mpamvu ukwiye kugira umwete wo kwita kubo Imana ifata nk'abarwaye ukanjya ubaha ijambo ry'Imana, bamwe babyanga, abandi babinegura, abandi batabiha agaciro ariko ntihazabura abo Imana yari igambiriye gukiza. si ibyacu kumenya umubare w'abazakizwa cyangwa kumenya ibyo Imana ikora. kuko ibikora nk'Imana.

nyanyagiza imbuto yawe, ku mazi igihe utazi uzabona Imana yarayikujije, ahari pawulo ntiyari azi ko hagira numwe ukizwa akizerana nawe ariko Imana ishimwe ko igihamagara abantu bagakizwa! umubwriza 11:5

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed