Saturday 30 August 2014

ESE KOKO NUBWO UDAFITE UKUJUGUNYA MUKIDENDEZI, WOWE URASHAKA GUKIRA? (M.Gaudin)

Yohana:5:6-7
Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe Kinini arwaye, aramubaza ati:"Mbese urashaka gukira".
umurwayi aramusubiza ati: Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkiza undi antanga kumanukamo."

Buri muntu kw'isi afite ikintu kimugora, buri muntu agira Intambara zitandukanye n'Izabandi, abantu bararwaye, abandi barakennye, abandi babuze urubyaro, abandi bafite ibibazo bitandukanye, ariko usanga akenshi aho guhanga amaso ku Mana ibasha kudukiza ,abantu bagirana ibibazo nabandi kubera kumva hari icyo abantu bakagukoreye.

Uyu murwayi wari ubabaye, utari ufite umurwaza, agahinda ke nawe ushobora kukumva, ariko ikibazo yari yaracyimuriye kubantu aho kumenya Imana ariyo ibasha kumukiza, yiringiye ko azabona umujugunya mu mazi araheba, niko natwe tujya twiringira ko hari abazatwibuka mu bana ba bantu, ariko nkwibwirire Imana itakwibutse n'ababyeyi bawe bakwibagirwa, niyo mpamvu ukwiye gukura amaso kubantu.

Ibibazo byose Duhura nabyo Imana irabizi, kandi yiteguye no kubikemura, ariko usanga tutayiha umwanya ngo ikore kuko tubanza kurwana no kubona abo tuzi, abakomeye, ababyeyi, umugore cyangwa umugabo abanza akagira icyo akora! nikoko Imana ikoresha abantu, ariko iyo Umuntu ategereje ineza ituruka mu bantu arayibura, ahubwo ukwiye kumenya neza ko Umuntu adafite icyo yakumarira Imana itakwibutse.

Ndibaza ukuntu uyu murwayi yabwiraga Yesu, amubwira inkuru zuko yarwaye, amugayira Imiryango yuko ntamuntu wamwitayeho, amugayira abaturanyi ko ntawa mujugunye mu mazi, yewe akamubwira agahinda ati nushaka nawe utegereze urebe baraza bongere bantange, aho kuba yamubwira ati rwose ndakwinginze ugume hano unyinagiremo kuko ndabona ari wowe ufitiye impuhwe, ahubwo akomeza kumubwira abantu!

Buri fihe Kwimura Imana bizana no kubona ko abantu aribo bashobora Kwica bakanakiza, ariko siko bimeze, ntago abantu bafite ubwo bushobozi bwo kwica cyangwa gukiza, ahubwo bose ni abakozi buwo bihaye gukorera, yaba Imana cyangwa Satani, gusa muri byose naho yaba Satani ntacyo yagutwara! usomye inkuru za yobu ntahantu uzabona ashinja amakosa Satani, kuko Yari azi Imbaraga Imana ifite zo kumukiza!

uyu munsi niba ushaka ko Imana igira icyo igukorera, ukure abantu mu kanwa kawe, maze ushyiremo ishimwe ry'Imana .Imana ubwayo izamanuka ikoreshe , abantu yewe bo naho batagira icyo bakumarira yakoresha n'inyoni mukirere zikakugaburira. ariko wowe banza umenye ko icyo ushaka kidatangwa n'abantu!

Impamvu yamubajije ati: Mbese urashaka gukira, si uko atabonaga arebye ahubwo yashakaga kumumenyesha ko abantu yakomeje amuregera ataribo bakiza, ahubwo Imana ariyo ikiza, kuko hari beshi bashaka ko abantu babajyana kwa mugaganga ariko badashaka gukira, hari benshi bashaka guhabwabwa badashaka gukira, Yesu rero iyo akubaza nukugirango ukure amaso kubantu maze uyamuhange! ahari nawe umaze igihe ufite ikibazo ariko uracyareba abanto ko hari icyo bakora, nyamara uyu munsi Imana irakubaza iti urashaka gukira? ibindi bisobanuro si ngobwa kuko Imana irusha amaboko abantu, niyo mpamvu yo ubwayo yabakoresha aho kugirango wowe ubahangeho umutima!

Kuki Imana yanga ko duhanga umutima kubyiza cyangwa ibibi abantu badukorera? Imana izi neza ko mu muntu habamo kwimura Imana no kwimika ibigirwamana, niyo Mpamvu igira Ndi Imana ifuha, kandi rero sibyo gusa ntamuntu yifuza gusangira nawe icyubahiro. Ndakwinginze umenye imbaraga z'Imana maze uyihange amaso guhera uyu munsi.

NB:Imana iyo ikinze ntawakingura, kandi yakingura ntawabasha gukinga! Ibyahishuwe 3:7-8

Imana igukinguriye imiryango naho abo mw'isi bose bahaguruka bakarusunika ntirwakwikinga, kandi yarukinze naho bazana ibimashini bimwe byikorera ibindi ntibyarumena! Imana yacu irakomeye!

Ntamuntu numwe rero ukwiye kwijundika ngo ntacyo agufasha, ahubwo ukwiye gutumbira Imana yawe kuko niyo izakwibuka! zaburi 123

Ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed