Sunday 31 August 2014

IMANA YANGA ABAKOZI CYANGWA YANGA ABAKORESHA BABO? NI IKI IMANA IVUGA KUMIBANIRE Y'UMUJA NA SEBUJA! BY (M.Gaudin)

2Ngoma 10:6-7

Maze umwami Rehobowamu agisha inama abasazabahagararaga imbere ya se Salomo akiriho ,arababaza ati"murangira nama ki nzasubiza abo bantu?"

Baramusubiza bati:Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose." ariko yanga inama yagiriwe n'abasaza ajya inama n'abasore yabyurkanye nabo, bamuhakwaho.

Ndabasuhuje nshiti mukundwa n'Imana. Mbanje kubifuriza imbabazi z'Imana kubuzima bwawe, Iminsi yanone usanga abantu benshi bifuza abantu babafasha akazi gatandukanye yaba ako murugo ndetse nahandi mumirimo yaburi munsi dukora.

Ibyo kandi ntawabibuza kuko ntamuntu wigira ngo abeho adakenye abandi, nukuri nababwira ko uko biri kose ukenera uwo kugufata amaboko, kugufasha igihe cyose ucyeneye ugutera imbaraga! ikindi nuko iyo Imana iguhaye inshingano iba izi neza ko ukeneye abantu batandukanye ngo bagufashe kuzuza ya  ntego Imana yagushyiriyeho.

ubu muminsi yanone usanga ntamuntu wifuza gukorera undi, iyo uganiriye n'abantu usanga bagira bati turashaka kwikoresha! nibyo koko ariko nubwo ushaka kwikoresha ushaka gukoresha abandi, kuko ntiwakora byose ngo ubishobore. ni iki gitera abantu kuzinukwa gukoreshwa? akenshi usanga atari amafaranga amake bahebwa kuko hari ureka akazi ka million agafungura iduka ry'ibihumbi ijana, ariko ahenshi usanga banga uko gushirwaho agahato no kubura umutima mwiza mubo baba bafasha imirimo.

ESE HARI UMUKRISTO UKWIYE KUBA UMUKOZI W'UMUNTU CYANGWA UMUKORESHA W'UMUNTU?

Nukuri buri muntu wese yakwibaza ati koko naba ndi umukristo nkakoresha umuntu? ariko icyo kwibaza n'iki, ese uwo muntu ukoresha umufata ute? ingo nyinshi usangamo umukozi Urera abana, ubagaburira, ubamesera, ubasasira, yewe ubabonera umwanya kurenza uwa nyiri ukubabyara. ariko igitangaje mungo zimwe bavuga ngo ni abakristo umukozi agira isahani, igikombe, n'isafuriya bye, akaba adashobora gusangira na sebuja na njyirabuja kumeza amwe! nonese uyu muntu ko wumva yagukunda urukundo rwo kugumana  nawe? ahubwo mu mutima we aba agira ati icyampa ubushobozi sinaba hano hantu.

Kubera iyo mitima yo gukandamizwa, no kubona umukoresha nk'umwanzi bitera nabantu bose bafite imitima yo kwikoresha ikintu cyo kwihorera yewe ukagirira nabi nutarabigukoreye! usanga umuntu yinjira mukazi abantu bakabura aho bajya, yewe yataha bakaruka kuko aba abatwaje uburetwa.

nirihe jambo Yesu abwira abakoresha mu minsi yanone n'ibihe bizaza, Yewe ufite abo ukoresha bagufasha ukwiye kumenya ko ari abantu nkawe ndetse bakwiye ibyiza, kandi ukamenya neza ko Yesu yita kuri buri mwe wese. ntukwiye kwambura umukozi, benshi bajya babara ibyo umukozi yamennye ngo babakate amafranga, nyamara abana bawe baramennye ibiruta ibyo! Mwene Data niba ufite umukozi yaba uwo murugo cyangwa muri ofice, ntukwiye kubana nawe muhujwe n'amafranga ahubwo ukwiye kumenya ko umuntu wese anezezwa no kubona umuntu umuha agaciro. Abefeso 6:9" Namwe ba shebuja abe ariko mugirira abagaragu banyu namwe mureke kubakangisha kuko muzi yuko Shobuja uri mw'Ijuru, atararobanura kubutoni.

Wibaze uti ese ubuzima umukozi wanjye mushyiramo Kristo abushyizemo bya nezeza? maze ugire umutima w'urukundo.

KUKI ABAKOZI BENSHI BAFATWA NABI? 

Buri gihe ukomye urujyo akoma n'ingasire, aha nagirango wibaze uti ese ibyo nkorera unkoresha aramutse abimpaye byagira icyo bimarira?

hariho umusore umwe watinze gushaka kubera kubera Impamvu ze bwite, ariko akaba afite amafaranga menshi pe, igihe cyaje kugera kubera kuba mukazi cyane ashaka umukobwa w'umukozi akanjya aza agakora isuku munzu kuko umusore yabaga adahari, umusore yaba ahari akabyikorera! nuko rero iminsi ya mbere uwo mukobwa akora isuku rwose bishimisha uwo musore pe! hanyuma hashize igihe ngirango abona uwo musore ntajambo amubwira dore ko hari igihe umuntu yibwira ibitandukanye n;ibyundi. 

uti byaje kugenda bite rero? igihe cyarageze umukobwa akajya akubura imyanda ntaje kuyimena agasunikira munsi y'igitanda, imynda yaje kuba myinshi pe! hanyuma umusore nawe aho yari amaze iminsi mukazi ati ariko uriya mukobwa ko ntacyo abaye aho kuba umukozi uwamubaza niba byashoboka ko tubana, umusore arabyiyemeza maze ajya gushaka impeta kuko yabona uko babanye rwose atamwangira kuko numukobwa yabanjye kugaragaza ko yishimiye umusore. nuko umusore arataha ageze iwe, nawe akora akazi yitegura gutumaho wa mukobwa, mwibuke umukobwa yagombaga gukora isuku ari uko umuhungu adahari! 

umuhungu amaze kwitegura, byose muri saloon ho yasanze hera cyane hasa neza, maze agatima karamubwira kandi sasa nandi mashuka mucyumba ariya uyamaranye igihe, nuko afata ayo yari yazanye agezweho yinjira mucyumba, hanyuma asasuye yahindura nuko igitanda cyari giteye, Maze ngo agisunike gake asanga umwanda wose wibera munsi y'igitanda, kubera ko nyiramukobwa yajyaga abikorana ubunebwe, nuko umuhungu akubitwa n'inkuba, nawe urumva icyakurikiye..........!!

Aha Yemwe bakozi mukorera ba shobuja ndagirango mbabwire ko mudakwiye kugorera bashobuja bakibahagarikiye ngo mwirengagize ko Imana ireba buri kimwe kandi yanga ukuboko kudeha. ibaze nawe niba ukora ikintu kuko bakureba, ari uko shubuja aje nibwo woza abana, nibwo ukora rapport, nibwo ukoropa no mucyumba! nonese wumva wowe ubaye umukoresha ibyo ukorera abandi wakwifuza babigukorera? Abefeso 6:5 Namwe mbata mujye mw'umvira ba shobuja bo kumubiri nk'uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi mutaryarya mu mitima yanyu. Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ahubwo mumere nk'imbata  za Kristo mukore ibyo Imana ishaka mubikuye kumutima. 8. KUKO MUZI YUKO UMUNTU WESE IYO AKOZE IKINTU KIZA AZACYITURWA N'UMWAMI NAHO YABA IMBATA CYANGWA UW'UMUDENDEZO"

uko biri kose niba tuvuga ko tuzi Imana dukwiye kwitwara nk'abazi Imana, niba uri umukozi cyangwa umukoresha umenye ko ibyo ukora niwowe bizazanira igihombo. niba tuyoborwa n'Imana tugire ineza. uko biri kose Imana yo ireba ibyiherereye, ariko ijambo ry'Imana nsorezaho rigira riti nuko uzi gukora neza ntabikore bimureye icyaha. kandi icyaha nibwo bugome 1yohana 2:3

Umuntu nakora ibyiza naho ntawamuhemba Imana izamwitura igihe kigeze, mwese mwibuke morodekayi, yewe mwibuke yonatani, iyo ukoze neza naho nawakwibuka wowe ariko abagukomokaho bazagira umugisha kubwawe. wowe komeza ukore neza kuko umubibyi atera imbuto arira ariko akayisarurana umunezero.

Iri jambo urisome niba hanyuma rigufashe gukoeza gukora neza nubwo ubona ntanyungu yako kanya ihari: ukorera abadashima, nabakugaya, YAKOBO 5:7

aho uri hose ukwiye kugira ineza, waba ukora cyangwa ukoresha, inama yagiriwe Rehobowamu nawe niyo uyu munsi ugirwa kugirango ubane nabo uyoboye ndetse n'abagufasha imirimo Imana yaguhamagariye gukora!

NDABAKUNDA!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed