Tuesday 2 September 2014

WIFATANYIJE NUREGA BENE DATA CYANGWA WIFATANYIJE NUWABAGUZE AMARASO, UBUTUMWA WAMAMAZA BUZAKUZANIRA UMUGISHA CYANGWA UMUVUMO? (M.Gaudin)

Ese koko hariho amakuru ya gikristo( akwiye gusomwa n'abashaka gukizwa) niyo wamamaza ,niyo uvuga , wandika, cyangwa utangaza!

cyangwa uri umurezi wa bene Data! uko biri kose ukwiye kwitandukanya numurezi w'abo Imana yacunguye kuko igihe nikigera Imana izamutsinda! ibyahishuwe 12:10


Itangiriro 9:20

Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu, anywa vino yarwo arasinda, yambara ubusa mu Ihema rye. Hamu se wa Kanani abona se yambaye ubusa, abibwira Bene se bari hanze.Shemu na Yafeti benda umwambaro bashyira ku bitugu byabo bombi, bagenza umugongo batwikira ubwambure bwe. Nowa arasinduka amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye. ARAVUGA ATI" Kanani avumwe,"

Ndabasuhuje nshuti za Kristo aho muri hose, uyu munsi  nabyutse nibaza abagambo agira ati ese koko habaho ibinyamakuru byamamaza ubutumwa bwiza? nonese habaho abantu bavuga ubutumwa bwiza! ibyo byose ahari nawe wabona igisubizo ukatubwira.

Hari igihe nasomye ikinyamakuru cyandikaga ibyo twita Gospel'' aribyo nakwita ubutumwa bwiza, maze ibinyamakuru byinshi byitwa ko babndika inkuru nziza za Kristo ugasanga mu makuru makuru, harimo ngo: Umupasitoro bamufashe asambana, ngo urusengero rwacimo kabiri, ngo abavugabutumwa batse divorce,n'ibindi byinshi, ariko ibi byose byanteye kwibaza niba koko izo nkuru ziba zirimo ubutumwabwiza zigisha cyangwa ziramamaza ibikorwa bya Satani no gukora kwe!

Nibwira ko mw'Ijuru Impamvu bahora bahimbaza Izina ry'Imana suko batazi amakuru y'amahano abera mw'isi, ariko ibyo ntashimwe rikwiye kujyanwa Imbere y'Imana riba rihari.

Nikoko abakristo bafite Intambara muburyo bwose, bamwe barategwa Imitego bakagwa mubusambanyi, abandi barabeshyera ko bakoze ubusambanyi abandi babarega ubujurra n'ibindi byinshi....ariko Se koko niba hariho ikinyamakuru cya gikristo gihamya Kristo cyakavuze inkuru zihe? ese bakomeza kuvuga abapasitoro bafashwe basambana, cyangwa bavuga abavuye mubusambanyi, nukuri Imirimo y'Imana abantu bamaze kuyiburizamo ahubwo bakazamura imirimo ya Satani  mw'Isi.

Hamu se wa Kanani yabonye ubwambure bwa se, ariko ntiyigeze agira ibanga ngo yibwire nk'ibyo bakuru be bakoze, ahubwo yahise abivuga. ndababwiza ukuri ko abitwa abakristo nibo bagira uruhare mugusebya abashumba babo, nibo bagira uruhare mugukwirakwiza inkuru y'ubwambure bwabo, ariko Ijambo rimwe nakubwira nuko Umuntu adasinda Iteka, igihe cyarageze Nowa arasinduka maze avuma Hamu kubera ko yamubonye yambaye ubusa akabibwira abandi.

Sinzi inkuru y'itorero ry'Imana ikuryoheye kubwira abandi ahari n'amakosa wabonye kumushumba wawe, n'intege nge, cyangwa ikindi .ahari byaturutse kukutifata neza ku mushumba ariko uko biri kose ukwiye kuba warateikiriye ubwambure bw'uwo Imana yaguhaye. sihyigikira abakora nabi kuko urenze kuba hari icyo nabaciraho urubanza Yewe Imana niyo mugabo uzashinja buri mwe, ariko rero uruhare rwawe rumeze rute mubyo wamamaza? ubona inkuru wamamaza zubaka ubwami bwa Yesu uvugira cyangwa zubaka ubwami bwa Satani? uko biri kose ukwiye kumenya ko nubwo uhugiye mukuvuga ibyo satani akoresha abakozi b'Imana , ukwiye kongera Kwibuka ko gukwiza inkuru mbi ntamumaro uba ufitiye ubwami bw'Imana.

NINDE BISHIMISHA KUMVA INKURU MBI KUBAKOZI B'IMANA?

uwa mbere ni Satani.
uwa kabiri ni umwanzi w'umusaraba

Uko biri kose niba uvuga ngo ikintu kibi kw'Itorero cyaba ari cyo cyangwa ari igihuha umenye ko ufatanyije na Satani kuba Umurezi wa Bene Data. nukuri birahagije ko niba umuntu yaguye mucyaha mu musengera aho kumuvuga kuko niwe uba ubabaye kurenza abandi bose! ntaba akenye undi wo kumubabaza ahubwo aba akeneye ushobora kumubwira ko hakiri ibyirirngiro. Uko biri kose Ndagirango wibaze iki kibazo: 

Imana inezezwa nuko abantu bakora ibyaha? Oya ntibikabeho ahubwo Satani niwe unezerwa, niyo mpamvu ngo Satani ari umurezi wa bene Data kuko ahora adufiteho ikirego. niyo mpamvu niba witwa umukristo ukwiye kwmamaza ubutumwa bwa Kristo murwego rwo gukomeza abantu mu kwizera kurenza kubaca intege! ibi byose ushobora kubyumva ukagirango hari ikindi! ahubwo Umugisha wifuza wakoze neza ujye umenya ko wangana n'Umuvumo wabona wakoze nabi. 

1timoteyo5:1

Ntugacyahe umukuru ahubwo ujye umuhugura nka So, n'abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n'abagore bakiri bato ubahugure nka Bashiki bawe ufite umutima utunganye Rwose.

nubura icyo kintu uzikanga urimo kuvumwa imivumo yuko utahuguye abantu ahubwo wabataranze ahantu hose. nikoko ngo amagambo y'inzimuzi aryohera amatwi ariko nakwinginga ngo urekere kuyavuga no kuyumva maze wamamaze ubutumwa bwa Kristo muri buri kimwe. abefeso 2:29

kubw'amakuru wamamaza azaguhindukira umuvumo cyangwa kubw'Imana bizaguhindukira Umugisha kugeza kubuzukuru.

havumwe umuntu ushyushya inkuru y'umuturanyi we! nikoko uwo ntazahagarara kumusozi w'Imana. zaburi 15:3

namwe mwese mwasinze mukiyambika ubusa Imana ishimwe ko mwasindutse mukihana, kandi mumenye ko umurezi wanyu akiriho ariko azakurwaho!  ibyahishuwe 12:10

Ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed