Tuesday 23 September 2014

YAHANURIYE IGIHUGU ADASHAKO BIHANA AHUBWO ASHAKA KO BARIMBUKA! WOWE IYO UHAWE UBUTUMWA BW'IMANA NTUBA UMEZE NKAWE? M.Gaudin


Yona 4:1 Ariko ibyo bibaza Yona cyane ararakara, asenga Uwiteka ati: Uwiteka , si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo gitumye nshoka mpungira i tarushishi, kuko namenye ko Uri Imana igira Ubuntu n'Imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza Kwinshi kandi yibuza kugira nabi. None ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.

Mwene Data mukundwa muri Kristo, nkwandikiye uyu munsi nshaka kukwibutsa ibintu bimwe abakozi b'Imana batanjya bagaragaza kandi arirwo Ruhande rwiza rw'Imana. Nikoko Imana ivuga ko Ukora ibyaha azarimbuka kandi amaraso ye akamubarwaho kuko yanze Kwihana. ariko rero Imana ifite ikindi gice kijya gituma tubabarirwa ndetse ntiyibuke amakosa twakoze.

ESE GUKORA ICYAHA BIHEMBWA KUBABARIRWA? Oya rwose ubundi iyo ukoze icyaha uhebwa igihano, ariko Imana yo igira iti nimugaruka nzababarira. ibaze rero uruhande rutukamo imbabazi, ayo magambo akwiye kwigishwa hose. Kwihana no kubabarirwa Ibyaha''

SInzi ahari umutima wawe uragushinjya ubusambanyi, ubujura, uburozi, kubeshya, ubwambuzi, ubuhehesi, ubutinganyi, n'ibindi byinshi ariko ikibazo si uko ugushinja ahubwo ni uko ubyumva warangiza ntiwihane, nukuri Uzarimbuka nutihana ariko niwihana Imana ifite imbabazi nyinshi zo kubabarira abantu tutaguha.

Mubantu harimo ibyaha umuntu yakora bakamukuraho amaboko, ariko Imana ntacyaha itababarira gusa igusaba Kwihana ugahindukira ukemerera Imana ako ikuyobora Yesaya 1:16-20


Bakozi b'Imana mukwiye kuvuga ubutumwa mwibuka Imbabazi z'Imana!



Rimwe narimwe hari abiyitirira ishaka ry'Imana bakaba bakora nabi, bamwe bagahanura ibibi, abandi bakanga kuvuga ibyamahoro kubera umutima mubi, cyangwa urwango. aha ndagira ngo nkwibutse Yona yanze kujya kuburira ab'i neneve kubera ko yabangaga.  kandi aziko nibabymva bakihana Imana izababarira. Imana Igira Imbabazi nyinshi ntidukwiye kwibwira ko ihwanye natwe.


Hari igihe wumva abahanura bati hagiye kongera kuba intambara mugihugu kandi ntamuntu numwe uzarokoka, atabitewe nuko Imana ishaka guteza Intambara ahubwo abitewe nuko aricyo yifuziza abantu. bene Data Imana ntigambiriye Kwica abantu ahubwo igambiriye kubakiza. niyo mpamvu uwigisha kwihana aruta uhanura amakuba.

Bene Data guhanura amakuba n'ibyago kubatumvira Imana nibyo si mbibuza kuko Imana niyo ibitanga ariko abakozi b'Imana bamwe kubera Kamere n'irari ry'Imitima yabo bahanura ibibi bakirengagiza ibyo Imana ishaka gukorera abantu ni bihana.  ndagirango mbanyeshe ko Imana Yona yamenye nuyumunsi ni ko ikiri kandi dore ibiyiranga kugeza uyu munsi:

Numenya ibi uzaba umaze kumenya Imana by'ukuri maze nawe uzayikorera mu kuri, ntaburiganya. kandi ntiwabona amahoro utamenye ko Imana ikunda abantu bayo.


Menya ko Imana igira ubuntu bwinshi.

Menya ko Imana Imbabazi.
Menya ko Imana itinda kurakara
Menya ko Imana ifite kugira neza kwinshi
Menya ko Imana yibuza kugira nabi.

Bakozi b'Imana mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. usomye ibi wamenya neza umutima ukwiye kuba ufite, urukundo Imana yakunze abari mw'isi rwatumye itanga Yesu ngo abambwe, nuyu munsi nubwo wakwibwira ko Ufite Impamvu yo kwatura nabi no kutaburira abantu ahubwo ukabahanurira ko bazarimbuka, numara kwihana utangire ubwirize abantu Kwihana no kubabarirwa ibyaha.


muzashira, muzashya, muzarimbuka....si cyo Yesu yaduhamagariye, ahubwo yaduhamagariye kubwiriza abantu KWIHANA IBYAHA. no KUBABARIRWA biheshwa no kwizera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza.


Naho abumva ibyo Imana igambiriye kugirira abandi bakababara nababwira iki, niba wumva Imana igiriye neza uwo muturanye wakwiyahura, nukuri wihane, Imana igiriye neza U Rwanda ngo ntibyakunezeza kuko utegereje ko ubuhanuzi wahanuye busohora, ndakumenyeshako Imana ifite imbabazi nyinshi ziyitera Kubabarira abihanye.

NB: ubuhanuzi bwose wahanuriwe, ubwahanuriwe igihugu, icyo Imana ishaka nuko abantu bihana si ukurimbura abantu, kuko ishaka kurimbura ntiyabanza no kubivuga. niyo mpamvu abasengera igihugu iyo bakomeje kwibutsa Imana igira neza kubwabaririra igihugu n'abacyo.

Mwihane , muhumure kuko Kristo niwe uduha kuba amahoro. kandi muri we turatsindishirizwa.  1abakorinto  6:9-11


Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed