Sunday 7 September 2014

UWASHOYE MU MANA NTACYO YAHOMBYE, INGINGO ZAWE UZIHE IMANA ZIBE INTWARO ZO GUKIRANUKA!

Abaroma 6:12

Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. Kandi ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo  mwitange mwihe Imana nk'abazuke n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.

Buri munsi ukwiye kubyuka ugafata icyemezo cyo kongera kwiha Imana, ibi ukwiye kubitekereza nk'umuntu ukorera ikigo runaka, iyo yumva yabihararutswe , abyuka nk'ibisanzwe ariko ntagahunda yo gukomeza akazi afite. rimwe narimwe natwe niko tujya tumera, ugasanga twihaye Satani ngo adukoreshe.

Imana igira iti:Yeremiya 51:20, Uri intorezo yanjye ndwanisha, Uri 'Intwaro z'Intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga, kandi ni wowe Nzarimburisha ibihugu.

Mubiganza by'Imana turi intwaro zo gukiranuka ndetse Imana ijya idukoresha mukuyunga n'abandi, aha ijambo ry'Imana rimbwira neza ko ku bwa kristo twahawe akazi ko kuyunga n'abandi kuko turi intumwa mu cyimbo cya Kristo. mwene Data, Imana iragushaho ko Uyiha ingingo zawe zikaba izo kuyubahisha no kuyikorera, hanyuma ukazirura Izina ryayo mu batayubaha bakamenya ko Imana yawe Yera kandi Ikiranuka.

abant ntituri nk'ibyuma, cyangwa inyamanswa Imana ishaka ko tuyiha tubikunze maze ikadukoresha, niyo mpamvu Imana ishaka ko abantu tuyikorera tuyikunze kandi tubishaka kugirango itaba Imana yagahato. ntamuntu Imana ihata iyo bigeze mukuguhata umenya uruhanyije nayo kandi nawe witegura ingaruka! ariko Yesaya we yagize ati: "Ni jye barijye utuma" yesaya 6:8

Nawe uyu munsi wabwira Yesu uti ndabyemeye mwami guhera uyu munsi, nemeye kuba igikoresho mu ntoki zawe, ndakwihaye. Impamvu Imana itubwira ngo twitange nk'Ibitambo bizima Kandi bishima n'Imana, nuko ishaka gukoresha abantu babikunze kandi bahitamo gukurikira Yesu babikuye kumutima, kubera kumenya agaciro k'ikiguzi yabatanzeho. ubwa wamuriribyi ati: Nkukunze kwitura urwo wabanje kunkunda" Kwiha Imana n'icyemezo ukwiye gufata buri munsi ndetse buri gihe kuko Imana ntagihe igufungirana. niyo mpamvu Pawulo yagize ati: nibagirwa ibiri inyuma nkasingira Ibiri imbere. Yewe Mwene Data nari umugabo wo kubaha Imana, kuyikorera ntihabwa Intebe kuko ukiri mw'isi Satani ashaka ko ibyo wakoreye byose wazabura ingororano ariko komeza icyo wahawe! ibyahishuwe 3:11

Mwene Data ntawabibye mu mana ngo asoze nabi niyo mpamvu ukwiye kwibwira uti ese uyu munsi ndabiba he?

niba ubiba ibyaha uzasura Urupfu kuko ibihembo by'ibyaha ni urupfu kandi si urupfu abantu bose bapfa kuko urwo nabatakoze ibyaha barapfa ahubwo ni rwa Rupfu rwica ubugingo. uyu munsi mwese muzi ko iyo umuntu apfuye twizera ko umubiri ariwo bahamba, kandi ni ukuri ariko urupfu rwa Kabiri rwo ni wowe bwite rwagiraho ingaruka kurenza umubiri gusa: Niyo mpamvu Imana Yesu yagize mutinye uwica umubiri n'ubugingo ntimutinye abica umubiri gusa!

uyu munsi biba ingingo zawe zibe izo gukiranuka, nukuri naho warwana urugamba rumeze rute ngo ureke icyaha nturageza aho kumena amaraso nka Kristo, n'intumwa ze, ariko wowe ushobora kwanga icyaha uyu munsi maze ukiha Imana ikagukoresha mukuyunga n'abandi. uyu munsi ingingo zawe uzikoresha he?

uyu munsi hari benshi bakoresha Iminwa yabo mugusebanya, ibitutsi no kubeshya,n'ibindi ariko ukwiye guha umunwa wawe gukiranuka maze ukajya uremera abantu ibyiza kubera Kwatura neza. abefeso 4:29

Uyu munsi wakoresha amaboko yawe ukareka kwiba maze ukabona icyo ufashisha abakene, uko biri kose Imana yifuza ko waba umuntu wo kuyubahisha kurenza kwifatanya na Satani. SATANI yaje Kwiba Kwica no Kurimbura, iyo ukoze ibisa nibyo uba ubaye umwe na Satani.

Uyu munsi ingingo zawe si izo gusambana ahubwo wakwiha Imana maze ukabaho wubashywe, niba ushatse kuryamana kwabashatse gukwiye kubahwa na bose, ariko niba abubatse arimwe mubisuzuguje ninde uzubaha igikorwa Imana yaremye kumpamvu zayo bwite. Uyu munsi abantu bakoresha imibiri yabo uburyo butandukanye nuko Imana yayiremye baba bigometse  kubushake bw'Imana kandi ntizabura kubahana. abaroma: 1:26-27

nshuti mwene Data ushaka gukurikira Imana ukwiye kumenyako atari urugendo rw'umunsi umwe ahubwo ko ari uguhozaho, buri gitondo ugasaba ko Umwuka w'Imana ukubaho ngo ukore ubushake bwayo, kandi Imana ikaguha umugisha kubw'uko wemeye kuba igikoresho cy'Imana.

Uyu munsi ongera uhe umubiri wawe wose Imana, maze wemere igukoreshe iby'ubutwari, ibyo kuyubahisha no kuyiramya kubw'icyubahiro cyayo. nugira ishyaka ryo kubahisha Imana nawe uzubahwa, ariko niwibwira ibyo kwigomeka uzagawa nabose! uko biri kose dukwiye kwigira kubatubanjirije, maze tukareba iby'iherezo ryabo! abo bagabo b'Intwari bemeye gupfa, no kugira amakuba menshi ariko bagakomeza gukorera Imana mubibi no mu byiza, abo bose Imana ntikorwa Isoni no kuvugako ari Imana yabo. abaheburayo 11:13-16, abaheburayo 11:38

Uyu munsi niba wumva ushaka gukurikira Yesu, Sengana najye uti: Mwami Yesu, ndakwemereye ngo unyuhagize amaraso yawe, maze ukoreshe ingngo zanjye ibyo kukubahisha no kubahisha Data, umpe umutima Uhindutse kandi ugutunganiye kuko ni wowe uzi urugero ushakaho, umpe imbaraga zitsinda icyaha ibihe byose. mw'izina rya Yesu nsenze Amen!

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed