Thursday 11 September 2014

IGIHE IBYO UREGWA BIFITIWE GIHAMYA(UKURI CYANGWA IBINYOMA) ! YESU NIWE WENYINE USHOBORA KUGUSHINJURA!


Itangiriro 39:16

Agumisha Uwo mwenda iruhande rwe,ageza aho Shebuja wa Yosefu yatahiye.Maze amubwira amagambo amwe nayo ati:"wamugurano wawe w'umuheburayo watuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure, najye  nteye hejuru ntabaje ,asiga umwenda we iruhande rwanjye arahunga,arasohoka."

Ikinyoma muka potifari yabeshye nubwo cyari ikinyoma kiragoye kugihakana, kuko yari afite ibihamya by'umwenda yasigaranye, buri gihe usanga Satani niyo akubuze atabura akamenyetso simusiga asigarana, kuko we icyo agamije nuko yakurimbura, iyo byanze abashaka kukwica, byose byanze ati basi mumwibe.

twibwa byinshi, kandi muburyo butandukanye tukiri kuri iyi si! aha nakubwira ko imyaka yosefu yamaze muri gereza ari imyaka Satani yibye, kuko we icyo yari agamije cya mbere ni ukurimbura Yosefu, kuko iyo aramuka akoze icyaha yari kubura ubugingo. ikindi ndahamya ko yewe yari kwicwa n'Inkota ya potifari iyo bimenyekana ko yaryamanye namukanirabuja kuko gufuha kumugabo si ikintu cyoroshye.

Mwene Data ushobora nawe kuba Satani amaze kwiba imwe mu myaka yawe, waba wararenganye ariko abantu bose baziko wazize ukuri, ntukwiye kujya kwiregura, ahubwu ukwiye kubwira Imana ikakurengera, uko utinda wisobanura niko beshi dukora amakosa kuko dukwiye kwihanganira ibitugerageza kugeza tugeze kurugero Kristo atwifuzaho.

Satani ntiyishomira ko tubaho tukiranuka, niyo mpamvu we yiyemeje kuba umushinja cyaha mukuru, aho waba uri mu makosa cyangwa utayarimo umushinja cyaha ntacyo bimubwiye we arahaguruka akagushinja. Ariko nanone Yesu we ariho ku ushinjura buri mwe wese uri muruhande rwe.

buri gihe iyo ingingo Kristo atanze zihagije ubarwa nk'Umwere, kandi ntagihe nakimwe ajya abura icyo kugushinjura, kuko iyo ahereye kunkoni yakubiswe, amacandwe yaciriwe, umusaraba yabambweho, gupfa no kuzuka ibyo biduhesha amahoro ku Mana Abaroma 5:1

Zekariya 3:3

Maze anyereka Yosuwa Umutambyi Mukuru ahagaze imbere ya malayika w'Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.................3Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y'ibizinga, ahagaze imbere ya malayika. Malayika abwira abari bamuhagaze imbere ati: Nimumwambure iyo myenda y'ibizinga.......komeza usome icyo gice!

Bene Data abizeye Kristo ntateka bazacirwaho, si uko tudafite ibyatujyana murubanza, ahubwo nuko ibyo Kristo Yesu adushinjurisha birusha cyane imbaraga ibimenyetso  byo satani aturegesha! ariko Umwami Yesu ashaka ko umwemerera ukabana nawe, kuko muzi mwese ko umuntu wese ahitamo umwunganira cyangwa ntamuhitemo kubushake bwe.

sinzi icyo wahisemo, niba wabaho nta mwunganizi mub'uru rugendo, cyangwa wabaho Yesu ariwe mwunganizi! Ndababwiza ukuri Yesu icyo adusaba nukubana nawe no kumwaturira ibyaha uko twabikoze maze ibisigaye si ibyacu we akaburana urubanza.

abantu beshi badatsindishirizwa usanga babeshya abunganizi babo, ariko si igihe cyo kwiha Yesu Igice ahubwo umwegere umubwize ukuri uti, Ndaregwa ubusambanyi, ubujura, ubusinzi, n'ibindi byinshi ariko njye ngo undengere nzabone ubugingo!

sishidikanya ko niba wizeye ko Yesu azagukiza, akaguhesha gutsindishirizwa, ntakabuza nawe uzaragwa ibyo abera bose bazaragwa. ariko nubyanga ndahamya ko ntamuntu uriho wabura na Satani ngo amutsinde, niyo mpamvu dukeneye umwunganizi mu rubanza nka Yesu Kristo kuko uwo niwe murengezi dufite!

Yaba mubinyoma, cyangwa mukuri, usambwa wowe kumubwiza ukuri maze akiga urubanza, ndababwiza ukuri ko we afite ingwate ye abenshi ubu tuburana turi hanze kandi amaherezo ni ugutsinda urubanza! abantu mwese Imana yabaye ifunguye kubw'Ingwate y'amaraso Yesu yatanze mufashe Dushime Imana.

2 Yohana 2:1.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed