Itangiriro 6, Imana imaze kurambirwa n’ibyaha by’abantu,
byari bikabije muri icyo gihe, ihitamo kubahanagura kw’isi ikoreresheje
umwuzure, ikongera gutangira bundi bushya. Nowa niwe wari umukiranutsi mu maso
y’Imana muri icyo gihe, utarandujwe n’ububi bw’ibyaha by’icyo gihe. Izo nkuru
nawe urazizi. Imana imubwira kubaka inkuge azakiriramo we n’umuryango we, hamwe
n’ubwoko butandukanye bw’inyamanswa. Yubaka ubwato Imana iramubwira iti: Mbonye
ko ari wowe ukiranuka Imbere yanjye muri iki gihe. Bisonura ko isi yose abantu
bakoraga ibyo gukiranirwa uretse Nowa, nubwo isi yose yakora ibyo gukiranirwa
ntukwiye kureka gukora ikiza Imana ishima. Bidatewe n’amahirwe ahubwo bitewe
nuko wiyemeje gukomeza kubahisha Imana.
ABURAHAMU: UMUYOBOZI
UCA INZIRA ABANDI BATACIYE,IBY’ABANDI BATINYA GUKORA BITEWE NUKO BIKOMEYE.
Imana yegereye
aburahamu, Itangiriro:12 Iramubwira iti: Va mugihugu cyanyu, no muri bene
wanyu, usige inzu ya so, ujye mugihugu nzakwereka. Muyandi magambo Aburahamu
yabwiwe kuva ahantu yari amenyereye, kandi yisangaga muri byose, abwirwa kujya
ahantu hashya atazi uko hazaba hamumereye. Nk’umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi
nibwira ko ari inyigisho nziza kuri wowe: aho uhitamo gufata ingaruka uteri witeguye
igihe ushaka gukora ikintu gishya( managing risk and uncertainty) umuyobozi
muzima kandi ukomeye rero afata umuhanda
Atari uko azi abawunyuzemo mbere. Uko biri kose aba yizera ko hari igihugu cy’isezerano
kimutegereje imbere.
YOSEFU: UMUYOBOZI USHIKAMA MU MAKUBA ATANDUKANYE.
Inkuru za yosefu mwese murazizi mugitabo cy’Itangiriro 37, n’inkuru
ikomeye. Uyu musore cyangwa umugabo yahuye n’ibihe bikomeye bamwe tutarageramo.
Yaragurishijwe ngo abe umucakara kubera ishyari ry’abo bavukana. Ise yabwiwe ko
yosefu yishwe n’inyamaswa y’inkazi. Uyu musore yaje kubeshyerwa ikinyoma
Gikomeye na nyirabuja kuko yanze gukora icyaha cy’ubusambanyi na nyirabuja,
byaje kumuviramo kujya muburoko, aho yamaze imyaka myinshi. Muri gereza
asobanura inzozi z’uwo bari bafunganye maze asohoka agirango azamwibuka ariko
uwo we ntiyamwibuka. Hanyuma yosefu yaje
kuba umuyobozi ukomeye muri egiputa, yabaye uwa kabiri wungirije Farawo ubwe.
Igihe inzara yateraga niwe waje gukiza umuryango we kuticwa n’Inzara. Abwira
abavandimwe be igihe yari ababonye nubwo
bamugiriye nabi ati: Imana niyo yabikoze ngo ahari iki gihe nzabakize inzara. Umuyobozi
mwiza agumana Inzozi ze naho yaca mubikomeye.
MOSE: UMUYOBOZI UHAGARARA KUBW’ABANDI, ABO AYOBOYE.
Ibyo ni ukuri: Imana yagombaga kwemeza mose cyane kugirango
yemere kugira akora Kuva 3. Bwa mbere mose yatanze impamvu nyinshi avuga ati
sijye ukwiye gutumwa, cyangwa kugira icyo nkora. Ariko nyuma aza kwemera icyo Imana yamuhamagariraga
gukora. Mose ajya kwa Farawo aramubwira ati ‘’Rekura ubwoko bwanjye’’ mose nabaturage bakomotse hamwe bari barabaye
abacakara muri Egiputa. Mose rero niwe wabaye kurutonde rwabagombaga
guhagararira ubwoko bwe ngo buve muburetwa. Rero ukwiye kudahunga
ishinganoahubwo ukamenya ko ugomba guhagararira abantu benshi. Imigani 17:17
mose rero yateye intabwe ahagararira ubwoko bwe.
YOSUWA: UMUYOBOZI UYOBOZA URUGERO RWIZA, ATARI AMATEGEKO
GUSA.
Mugitabo cya Yosuwa 24, amaze kugeza ubwoko bwe mugihugu
gishya, Yosuwa yahaye abisiraheri amahitamo nakwita ko ari A cyangwa B. A)
gukorera Imana bari basanzwe bakorera, yabakuye muri egiputa ikabanjyana
mugihugu yabasezeranije! Cyangwa B) gukorera Ibigirwamana basanze bizengurutse
ubwo butaka. Ariko we agira ati: ariko jyewe n’inzu yajye tuzakorera Uwiteka’ maze abandi nabo bati
nukuri tukurahiriye ko tuzakorera Uwiteka. Kuko bizeraga Yosuwa nk’Umuyobozi
mwiza, bahitamo gukurikiza urugero abahaye. Ntago byasabaga ko abakubita
ibiboko cyangwa abatwaza igitugu ahubwo yabahaye urugero rwiza rubatera
imbaraga zo gukora neza. Nawe aho uri ukwiye kuba nka yosuwa.
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed