Sunday 21 September 2014

KUBA ABANTU BAVUGA KO UGIYE GUPFA, SICYO KIKWICA AHUBWO IMANA IGUFITEHO UMUGAMBI MUNINI NIYO IZAHINDURA AMARIRA ISHIMWE! M.Gaudin


Ibyakozwe n'intumwa 28:4-6

Bene igihugu babonye icyo kirereta ku gikonjo cye baravuga bati ni kuri uyu muntu ni umwicanyi.Nturora n'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibera ntimukundira kubaho! Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.  Babandi bategereza yuko ari bupfe akindutse,ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje babona ntacyo abaye barabihindura bati"Ni Imana"

Uyu munsi wanone ushobora kuba ufite umubabaro utandukanye, buri muntu agira ibimubabaza rimwe narimwe kuko abantu bo bihutira kuvuga no guca Imananza z'ibintu byose, usanga umubabaoro ufite bawusanisha n'amakosa wakoze n'ibindi cyangwa bakibwira ko Imana ariyo iguteje amakuba uhura nayo!

Uyu munsi wanone ibyo uhura nabyo mubuzima, abantu mugendana, abo muturanye, abakubona wumva bavuga bati ibyamubayeho cyangwa ibimubayeho bitewe n'Ibyaha bye n'andi magambo menshi yakomeretsa umutima wawe. Ariko uyu munsi Imana inganiriza muri iri jambo, yanyeretse ko kuba abantu bavuga ko wenda gupfa bakagutega Iminsi sibyo byihutisha urupfu rwawe.

Nubwo duca mubintu byinshi bibi kandi ntakibi gituruka ku Mana, niyo mpamvu Imana ihora murugamba rwo gufata ububi bwacu ikabuhinduramo ikintu cyiza, sishaka kukubwira ngo kora ibibi kuko Imana ntishyigikira ibibi. utandukanye Gukora ibibi no gukoreshwa ibibi.

Urugero indaya yasambaye igatwara Inda, umugore wafashwe agasama inda. abo bantu baratandukanye. ndakwibutsa ko niba muka uliya yarahemukiwe na Dawidi, Imana ubwayo yagombaga gukora igishoboka ngo imugirire neza, muzi ko nyuma Umuhungu we Salomo yabaye umwami agasimbura awidi. Bene Data Imana yacu ibasha guhindura amateka yawe ikoreresheje yayandi. ariko ishaka ko uyiha umutima wawe.

Benshi iyo uhuye n'Ibibazo utiteye usanga baguhunga ndetse n'abatazi Impamvu batangira kwibaza bati uyu muntu nubwo agaragara neza mu maso yacu ariko hari ikindi cyatumye Imana imureka, Mwene Data ahari nawe hari icyakugezeho umaze kugira ibibazo, ahari amagambo ni menshi, nawe baragutega Iminsi bategereje ko upfa, ko ugwa n'Ibindi ariko Imana niyo ibeshaho abahagaze bose komeza uyitumbire.

nubwo abenshi iyo ugize ibyago babona Impamvu yo gutegereza urupfu rwawe Yesu aba agiye gukora Umurimo wo kwerekana ko Imana ibasha gukiza abari badafite ibyiringiro. sinzi uko wibona , sinzi uko bavuga, sinzi abagutega Iminsi, ariko Imana yakijije pawulo ubumara bw'Inzoka nawe yabasha kugukiza hanyuma bamwe bamwe bategereje kupfa bazahindukira bati Imana ibasha gukiza koko.

Imana izi ibyo waciyemo, ibyo urimo gucamo rero ukwiye kurushaho kuyiringira aho kumva amagambo yo kuguca intege , bakwereka ko utazageza ejo. ni koko niba urumwe n'Inzoka cyangwa ikindi kib  cyose kikugezeho wibaza niba Imana izagukiza ariko ndakwinginze wizere Imana ibasha gufata ibibi ikabihinduramo ibyiza.

Aho bakwitiye ko Imana itakuzi niho Imana ijya ihamiriza umuntu iti uyu niwe mwana wanjye. uko biri kose rero wihanganire ibyo unyuramo gusa wibuke Ko Imana ariyo ibasha gukiza. naho abantu bose iyo babonye ikibi kikugezeho bagerageza kugihuza no gukiranirwa kwawe ariko humura ahubwo wiyunge n'Imana ngo ahari yo nitakubaraho urubanza niyo izakurwanirira.

Hoseya 2: Ariko iherezo, umubare w'abisirayeli uzangana n'umusenyi wo kunyanja, utabasha kubarika, KANDI "Aho ba babwiriraga ngo" Ntimuri ubwoko bwanjye , bazahabwirira ngo Muri Abana b'Imana ihoraho"

Ni ukuri ukomeze umutima wawe kubyo kwizera kuko naho abantu babona ko ugiye gupfa Yesu siko abibibona. naho twapfa afite imbaraga zo kutuzura kubamwizera. naho twagwa afite imbaraga zo kutubyutsa. yewe abadafite imbaraga ashobora kuzibongerera!

ibibazo abantu bakubonaho, igihombo, gutsindwa, no guseba siho hakuganisha kugupfa ahubwo niwizera Yesu abasha guhindura ayo mateka yose. kandi ntibizibukwa ukundi. yaguha itangiriro rishya, komera ushikame kandi wikomeze kuri Yesu

Komera mu Mwami rero no mu mbaraga za Yesu!

Ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed