Sunday 28 September 2014

UWAMENYA KRISTO NEZA YAKWIFUZA GUPFA, YAKWIFUZA KURAMA NABWO YABAHO K'UMUZUKE UHAWE AMAHIWE YO KUBAHO NGO AKORERE YESU! M.Gaudin

"Kubaho ni Kristo Gupfa ni inyungu k'Umukristo wese w'ukuri"

Maze iminsi nibaza amagambo agira ati: Ese umukristo w'ukuri yakwifuza iki mu minsi yanone? 
nukuri naje gusanga ntakindi uretse kubeshwaho na Kristo cyangwa gupfa ukamusanga.

ndaza kwifashisha amagambo pawulo yandikiye abafilipi mu gice cyaho 1:21  Erega kubaho ku bwanjye ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

Buri muntu wese w'umukristo yakwibaza kuri ibi Ese kubaho kwawe ni Kristo? nonese Gupfa n'inyungu kuri wowe? Iminsi yanone abakristo nubwo twahugira mu mishinga no mu mahyerekwa dukwiye kumva ko  Kubaho ari Kristo kandi nanone niba uri umukristo w'ukuri gupfa ni inyungu!

ESE WITEGUYE GUPFA UYU MUNSI? Buri gihe urupfu si rwiza mugihe cyose kubaho kwawe atari Kristo. mw'isi urupfu rutera ubwoba ndetse iyo umuntu avuze inkuru zarwo imitima irashiguka, ariko dukwiye kumenya ko kurama k'umukristo ni Kristo muri we! niba turama turamye ngo dukore icyo Imana ishaka. kandi niba Dupfuye ni ukugirango turuhuke Imiruho n'imihate twagiriraga umwami iminsi yose maze ngo aduhembe ikamba ritangirika twakoreye muri iyi isi.

Uyu munsi wibuke iherezo rya ba Petero, yohana, pawulo n'abandi, nushaka wibuke abazize ko bavuga Izina rya Yesu gusa, ibyo ntibisaba Kwizera ahubwo hari amateka azwi kandi yabayeho. wajya ibugande, madagascar, i roma, n'ahandi kugeza uyu munsi Mu buhinde muri ORISA baracyazira iryo zina. aho umuntu abyuka akajya gusenga asize asezeye abo murugo ati ni ntagaruka tuzabonana mw'ijuru!

Uyu munsi wibaze uti ese iyo pawulo yafata urugendo rw'ubwato mu mihengeri n'imiraba yabaga azi ko agaruka? ariko ibyo byamuteraga Kumva ko kubaho ari Kristo. hanyuma nabwo Gupfa bikamubera inyungu?

GUPFA KURI WOWE N'INYUNGU CYANGWA N'IBYAGO?

Nubwo ntareba mu mutima wawe, ndabizi ko ufite igisubizo gikwiye, icyo gisubizo rero nicyo kiguhamiriza yuko witeguye kurwana intambara nziza, yo kwanga icyaha, no kubana n'abantu bose amaho mugihe Imana ikiguhaye kurama kubwa Kristo, ngo ukore ibyo ishima kuko niyo idutera gukora ibyo ishima, abafilipi:2:13

Si nkubuza kugira Imigambi myiza myinshi ushaka gukora! ariko se niba iyo migambi atari iyawe bwite witeguye kwitaba uwayiguhaye aramutse akubwiye ati garukira aho?

Sinibaza ko umubyeyi aguhaye ibaruwa ngo uyijyane kwa runaka, aguhaye amafranga ngo ujye gufasha abakene, aguhaye itike ngo ujye kwiga mu mahanga, yakubwira garukira aho wakwanga mugihe cyose ariwe ufite ubushobozi! Imana iruta ababyeyi bacu niyo mpamvu iyo ivuze iti igarukire usange ukwiye kubibonamo inyungu.

NTAGO ABANTU BATINYA URUPFU AHUBWO BATINYA URUBANZA NYUMA YO GUPFA! Igihe cyose kubaho kwawe atari Kristo, ntakuntu udakwiye gutinya urupfu kuko urupfu byo ruteye ubwoba mubatarizera kuko najye kera nari ndimo. ariko ubu  mfite amahoro ku Mana kuko niyunze nayo kubwa Kristo.

Aho udafite umwenda burya ntutinya kuhaca, bene Data umuntu wese iyo azi neza ko mutima we afite ibyiringiro byuko ubuzima bwe yabuhaye Yesu, ntagira ubwoba bw'ibiriho cyangwa ibizaza.
ubuzima dufite bumeze nk'ibiba n'isarura. uwabubibye niwe unabusarura igihe ashakiye niyo mpamvu abizera Imana bafite ubushizi bw'amanga bwo gukora neza bakiriho, hanyuma banapfa bagasanga umwami wabacunguje amaraso.

Ubu mu minsi yanone hariho gahunda yo kurwanya abakristo, aho hagenda hakinwa amafilime agamije kuzana urwango maze ngo abakristo bicwe, uko biri kose ikigamijwe si ukubica ahubwo ni uko babatesha kwizera. kuko uwahitamo kumwihakana ntiyakwicwa n'inkota y'abantu ariko iy'Imana nawe ntiyamusiga" Mutinye ushobora kwica ubugingo"

uyu Munsi ubona wakwemera kuzira ubutumwa bwiza. ntibabahore kwiba kwica n'ibindi, ahubwo nibabaziza izina rya Yesu muzishime kuko ingororano zanyu zizaba nyinshi mw'ijuru.

bamwe kubera ibibazo bibwirako gupfa ari igisubizo, bagahitamo kwiyahura, ariko nshuti yajye icyo ni ikinyoma kuko Gupfa udafite Kristo birutwa no kwigumira mu mibabaro, kuko iherezo ry'abatazi Imana n'umuriro w'inkazi w'iteka. uko biri kose ntawakwifuza gupfa kuko si ibyo kwifuzwa mu gihe cyose Utabayeho ku bwa Kristo.

Gupfa n'inyungu kubafite Kristo nk'umurengezi w'ubugingo bwabo, naho n'itangiriro ry'igihano n'umuriro w'iteka kubakora ibyangwa n'uwiteka bakanga kwihana ngo bakire Kristo mu mitima Yabo.

Uyu munsi wibaze uti ese Gupfa ni inyungu kuri jye? waba uri muzima, waba urwaye, waba uri muto, waba ushaje, wongere wibaze uti ese Koko Gupfa kuri jye n'Inyungu? maze uraza kubona aho icyo wita ubukristo bwawe buhagaze! maze wegere Yesu guhera uyu munsi wiyemeze kubana nawe kugeza Ku gupfa.

Ndabakunda!



No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed