Wednesday 20 August 2014

UBWIZA BW'INZU NTIBUBA MUKUYITANGIRA AHUBWO BUBA MUKUYISOZA, UKWIYE KUBARA IGICIRO CYO GUSOZA KURENZA KUBARA ICYO GUTANGIRA! By M.Gaudin


Luka 14:28

''Ninde muri mwe ushaka kubaka inzu y'amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w'impiya zayubaka ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababibireba bose bagangira kumuseka bati: Uyu yatangiye kubaka inzu ariko ntiyabasha kuyuzuza!

Muri iyi Yanone usanga, hariho ibitekerezo byinshi, bizanwa n'ibintu bitandukanye, aho bimwe biterwa nuko twabonye ariko abandi bagenza, cyangwa aribyo bigezweho! aho umuntu abona abiruka akumva yajyana nabo, abiga akumva yajyana nabo, abubaka amazu akumva yajyana nabo, abakora ubukwe ukumva nawe yahita abukora. yewe wabona nabakurikiye kristo ukumva wajyana nabo!

Ntamuntu umwe ubaho mubuzima bwo kutagira ibyo atangira, ariko abenshi ntibashimirwa gutangira, ahubwo bashimirwa ko basoje neza, nta musirikare baha umudari yuko yinjiye mugisirikare ahubwo bawumuhera ko asohotsemo neza, asoje urugamba!

Isi yanone ibuza abantu kwitekerezaho mbere yo kugira icyo bakora, kuko iyo witekerejeho nibwo umenya Impamvu uriho ndetse birashoboka ko umenya nicyo uzazira, wamugani ngo utazi ikizamwica ntazi Impamvu yo kubaho kwe! nibwira ko dukwiye kuberaho intego kuko dufite igihe gito hano kw'ISI.

Nibyiza gutangira , ariko nibyiza cyane Gusoza kuko nibwo icyo utangije kigenda kigera kumwuzuro wacyo, ariko kubera Impamvu zimwe zirimo Kwikunda, kutazirikana, kutabara igiciro gikwiye cyakuzuza ibyo watangije cyangwa urugendo ugana mo bitera abantu benshi gucika intege n'ibindi bitekerezo bibi byinshi bikaza mu muntu.

Yesu acira abantu umugani ati: ntamuntu wanjya kubaka inzu atabanje kumenya impiya zayubaka.

buri kintu cyose gifite ibintu gisaba kugirango uzabashe kucyuzuza, hari aho bisaba amaranga mutima, hari ibisaba amafaranga, ibyemezo, gukiranuka, kwizera,n'ibindi byinshi, ariko rero sinshaka gutinda kubindi byinshi ahubwo ndashaka kukwibariza nti: ese umaze Gutangira urugendo rugana he? gutangira umurimo umeze ute? kubaka iki mu minsi ya none!

uyu mwanya nifuje kukwibutsa ko ibyo watangiye bitaragera ku musozo, kandi uko biri kose uzi neza urugero rukwiriye kugerwaho: hari ibintu byinshi dutangira ariko umwanzi Satani kuko azi impamvu yo kubaka wabaze impiya zikwiye , azi neza ko igihe umuntu yabaze ibikwiye kubaka byihuta cyane!ariko igihe cyose utabaze igiciro cyo gukurikira Kristo ntimushobora kugerana kure!

usigaje ahangani iki? mu murimo w'Imana watangiye muri wowe? hari abantu benshi nzi barangirije urugendo mu mubatizo ariko si aho bagarukira! 


  • Hariho abantu bagarukiye mu mubatizo, bakarekera aho ariko hari nahandi ukwiriye kugera
  • Hariho abagarukiye mukureka inzoga n'itabi bakumva byararangiye, Oya komeza urugendo
  • Hariho abagarukiye mu kwizera gusa, nyamara kudafite Imirimo myiza kuba Gupfuye
  • Harimo benshi bagarukiye munzira batarasoza urugamba
Yewe ubu no mubuzima busanzwe kubera ko abantu babara gutangira batitaye gusoza, ubu ingo zirasenyuka nyuma ya dinner, na honey moon...........Waba wowe witeguye gusoza ukazagera hahantu hitwa "AKARAMATA" si ho bahera ahubwo ni kumusozo hamwe mutandukanywa n'urupfu! 

Iyo utazi ko hariho ba TOBIYA, NA SANIBALATI, yaba mu mumitima yacu , ndetse no hanze yacu duhura n'ibintu byinshi bituma tutibuka ko hari ibyo twatangiye maze kzabisoza bikazahinduka umugani, n'inzozi kuri twe!

Ntidukwiriye kubaka dusenya, dusambura, ariko iyo utabaye maso, ubu kubera ikintu cyitwa investiment cyateye imbere abantu bimbwira ko bashobora gutangira inzu ebyiri bakoresheje amatafari y'inzu imwe! ariko Ndumva mpatwa kugukubwira ko ibyo watangiye gukora byose bifite agasozi karuta akandi ukwiye kuzahagararaho! Imana ntidusaba gukurikira Yesu Gusa, ahubwo tubwirwa ko urugendo rwacu rutagarukira mu biryo n;imyambaro ahubwo rugarukira murugo kwa Data hamwe hari amazu menshi Kristo yadusezeranije ko agiye kudutegurira!

Uruhare ni urwawe kugirango inzu yawe ikomeze yubakwe, kuko ibaze nawe wakoresheje reservation ya hotel warangiza ugasubika urugendo, sinzi ko icyo cyumba cyagumya kwitwa ko ariwowe wagifashe! Impiya dukwiye kujya tubara rero ni Ukwizera kwa buri munsi. ijambo ry'Imana rigira riti umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira! abaheburayo 10:38

Nuko rero aho waba ugeze hose utaragera mw'ijuru ntukwiye gusubika urugendo watangiye kuko Satani ntakangwa n'abatangira kubaka, ahubwo atsindwa nabubaka kandi bakuzuza inkike! niyo mpamvu pawulo agira ati nibagirwa ibi inyuma ngasingira ibi imbere.

hano dukwiye kwibagirwa ko gutangira ari ikintu gikomeye twakoze ahubwo tukahagizwa no gusoza icyo Imana yaduhamagariye gukora! Abafilipi 3:12-16

Ndagirango wisuzume, urebe ibyo wahamagariwe gutangira, inzozi warose, ikintu Imana yaguhamagariye gukora, maze wibaze uti ese aho bigeze ubu niho Kristo abisha! Ibaze urugendo rw'agakiza urimo wibaze uti ese aha niho kwiye kuba ndi? aha uzarushaho kumenya niba koko ugenda ukura cyangwa uguma uko wari ugitangira urugendo rwo kujya mw'ijuru!

Ndabakunda!

Ushaka ko dufatikanya gusenga watwandikira kuri e-mail ikurikira newseed4jesus@gmail.com

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed