Wednesday 31 May 2017

HUMURA IMANA IGUHAGURUKIRIJE ABAKWIFURIZA INTSINZI!

Zaburi 35:27 

Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze impundu bishime, iteka bavuge bati "Uwiteka ahimbazwe".

N'ubwo mw'isis abantu benshi batakwishimira ko utsinda bitewe n'ishyari n'ibindi bitandukanye, ndashaka ku kubwira ko bidashoboka ko ubura abakunda ko utsinda uko bikwiiriye. nabonye aho abantu batishimira ibyiza byabagenzi babo, aho abantu bahora bumva wahora hasi, yewe watera imbere bigasa naho bibatunguye, ariko niba gutera imbere kwawe hari abo bitungura ni icyerekana ko bari baragushyize ahantu mu mitwe yabo bavuga bati ntacyo azageraho.

Ni kesnhi abantu bavuze ko utaziga ngo urangize ariko Imana ikunda ko utsinda, ikagutsindishiriza, niyo mpamvu yu munsi ufite ishimwe, hari abavuze ko utashaka none uyu munsi wakoze ubukwe, bavuze ko utazabyara none Imana yarakwibutse, nubwo abenshi batabyishimira ariko nureba iruhande rwawe urahasanga abantu Imana yashyize mubuzima bwawe bishimira ko utera imbere Yego ni bake ariko nibo bingenzi.

Gutera imbere kose kugira abakurwanya, ariko ndashaka kugutangariza ko Imana igiye kuguhagurukiriza abantu bakunda ko utsinda, baziyemeza gukora ibintu bitandukanye kugira ngo bakubone ufite umudali wizahabu, buri gihe Imana ikoresha abantu nkuko na Satani akoresha abantu, ariko ndumva umutima umbwira ko kubera ko wizeye Imana, Igiye kuguhagurukiriza abantu bagushyigikira, kandi watsinda ntibakugirire ishyari, ahubwo bakanezezwa nuko wateye imbere yewe naho wabarusha, kuko Imana iyo iguhagurukirije abantu ntibakubonamo ko bidashoboka ahubwo babonako wakora byinshi no kubarenza nyamara bikabashimisha kukubona utera imbere muburyo bwose.

Ndashaka kukubwira wowe ukiri muto Hanga amaso Imana, iraguhuza nabantu bawe, nimvuga umuntu wawe nturebe ku muryango kuko uzasanga no mu muryango wawe habonekamo abakurwanya, abatakwifuriza ibyiza, abagira ishyari ry'ibyo Imana igukoreye ariko Imana ishobora byose izaguhindurira abantu kandi uzisanga uzengurutswe nabantu bakwifuriza ibyiza, ndetse bakunda ko utsinda nk'Uko bikwiriye. hari abantu bakunda ko dutsinda ariko tugatsinda uko babitekereza, kugira ngo ntitubarushe, ariko ndashaka kubwira ko Imana iguhagurukirije, abantu Niba ubyizeye utangire urebe hira no hino aho kubona abakurwanya uratangira guha agaciro abishimira ko utsinda kuko barahari.

Ndakwifuriza kurushaho gukomeza kwaguka no kumena ko Imana ariyo mugenga wa byose, uko biri kose uyu munsi ushobora kubona udafite intsinzi ihagije, ariko Imana niyo ijya ihuza umuntu n'Umugambi we, aho gukererwa no gutinda kurugamba ukabaho uririmba ishimwe n'itsinzi, ndakwifuriza kugera mugihe cyo kuririmba intsinzi, kuko igihe umaze abantu bavuga ko byanze uyu munsi Imana ikwiyereke, ibintu nibijya mu buryo aho bagusebereje niho bazagusingiriza! 

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed