Sunday 24 November 2013

KUBAHA IMANA BIFITE INYUNGU NYISHI! NCC 2013 India.


Kushuro ya kabiri muri Lord’s light fellowship, LLF( India)  hategurwa igiterane mpuzamahanga cyiswe « New Covenant Conference (NCC) » kizabera mu gihugu cy’ubuhinde. Aho abantu baturutse Impande n’impande z’isi bahurira mu majyepfo yicyo gihugu cy’ubuhinde bakumva ijambo ry’Imana ndetse bakazamura ibendera ry’Imana mugace karimo ibigirwamana byinshi mu gihugu cy’ubuhinde.

Mur’icyo giterane hakazabamo kuramya no guhimbaza bidasanzwe aho abato n’abakuru bata icyubahiro bakagiha Imana ndetse haranategurwa gushyira hanze indirimbo zo kuramya Imana zateguwe n’abaramyi « The Lampstand ».

Icyo giterane cyitabirwa kandi n’abanyeshuri benshi batandukanye biga muri kaminuza zitandukanye mur’icyo gihugu baturuka mu bihugu bya Uganda, Congo, Burundi ndetse n’U Rwanda ndetse n’abahinde bene gihugu, aho usanga abantu bose bahura bagahuza urugwiro ndetse bakubaka urukundo rwa gikirisitu, bafite intego yo kubana nk’itorero rigize umubiri wa Kristo.

Kuri iyi shuro hakaba hiteguwe abavugabutumwa bazaturuka muri Africa mugihugu cy’U Rwanda. Nkuko twabitangarijwe n’umushumba mukuru uyoboye Lord’s light fellowship(LLF) Nkomezi Desire yadutangarije ko uyu mwaka hazibandwa kukubaka imitima y’abantu  ndetse no gukangurira abantu gukorera Imana( kuba abigishwa ba Yesu byukuri) ndetse ijambo rizagenderwaho risangwa muri 1timoteyo 4:8 « kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa n’ubuzaza nabwo. »

Igiterane cya mbere kikaba cyarabaye mu mwaka ushize wi 2012, aho abantu bakiriye yesu nk’umwami n’umukiza kandi bakanabatizwa nk’ikimenyetso cyo guhamya.
Nkuko bigaraga kandi usanga iyi ministere y’ivugabutumwa ikorana n’amatorero yaho mugihugu cy’ubuhinde kuburyo abavugabutumwa bafite umutwaro w’icyo gihigu babona umwanya wo kuvuga ubutumwa mu bahinde.

Yagize agira ati : mwese muratumiwe kandi mukomeze kudusengera, ubundi dukomeze duharanire kuzamura ibendera y’Imana aho turi hose turushaho kwitegura kugaruka kwa Kristo


Byiringiro Ernest

Wednesday 13 November 2013

NIBIKI ABAVUGAVUTUMWA BAGUHORA BAZIRIKANA(INYIGISHO IKEBURA ABAKOZI B'IMANA)


Abavugabutumwa :Ese ntitwaba dutangiye kumera nkaba farisayo ? « Hari ubutumwa bwa gutanga ariko hari nuburyo ibyo byagkwiye gukorwamo ! » Kwigisha bibabyiza iyo bikozwe neza,Yesu iyo turebye afite uburyo yatangagamo ubutumwa ,agacyebura kandi akanaruhura. Iyo ubutumwa butanzwe nabi ,abakristo ubutumwa bubabera umutwaro.Nuko rero nkabavuga butumwa twagakwiye kumenya uburyo bukwiye bwo gutanga ubutumwa tuza kurebra hamwe muri iyi nyandiko.
Mubintu bituma abavugabutumwa ,abapasitoro bahura ni bibazo harimo :

1.Kutareka ngo bayoborwe n’Umwuka Wera : Si amashuri yigisha ijambo ry’Imana (Intumwa petero yari umurobyi) si n’amashuri(Pawulo nti yirase amashuri ye ) ahubwo yarauze ati nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga.
Natwe nigutyo twagakwiye kugenza ,twige,twihugure ariko tumenye ko Ubutumwa ari Umwuka Wera ubutanga.Nibyo koko hari aho tugomba gucyebura ariko ntibyagakwiye ko ducyebura uburyo twebwe twishakiye ahubwo uburyo Imana ishaka !

2Icyakabiri ni ugushaka gukora neza ,Imana itari kumwe natwe: Bibiliya ibamo ubwenge,navuga kubwanjye ko igihe cyose wayisoma wabona ikintu cyakugirira umumaro,ariko se ubyo usomye nibyo Imana ishaka ko umenya: Turebe adamu na eva,Imana yari ifite umugambi wuko bahinduka nkayo,ariko satani yabihishuriye eva mbere yigihe bituma ahitamo nabi!Tujye dutegura yego ariko tumenyeko Imana igomba kubanza igasinya,nubundi nibyiza kubanza kubaza Imana ese urashaka ko mbwiriza kuki? Iyo Bibiliya ivuga kuba farisayo,igira itya : Mt 23.4 Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutoki rwabo.Bibiliya Yera. Iyo dusomye uyu murongo twumva ko abafarisayo bari abantu babi ,babanyabyaha ,bigatuma tubaseka nyamara babaga bafite umugambi mwiza,gufasha abantu kubaha amabwiriza y’Imana.Ariko ntibyabaga ari ubushake bw’Imana « Imana ishaka ko dukora ibyo idusabye NEZA ntacyo twongeyeho ntanicyo dukuyeho! Gushyira mu bikorwa : 1. kuyoborwa n’Umwuka Wera 2. Kwigisha Yesu

3. Kudashaka kumera nkabayahudi

by desire Muhire