Tuesday 21 July 2015

ESE HARI IKIZA CYATURUKA I NAZARETI? I NAZARETI YAWE NDAGUHAMIRIZA KO UBUTUMWA BWIZA BUDAKOZA ISONI Pst M.Gaudin




Igitangaje si ahantu utuye, si umurimo ukora, yewe si umuryango ukomokamo! si icyo wakwibaza ko aricyo gikomeye. igitangaje nicyo Imana yaguhaye umarira abantu. ijambo ry'Imana ritubwira ko Umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba. Imigani 17:17. ndashaka kukubwira ko igikuru si ukubaho ahubwo igikuru ni ukumenya icyo ubereyeho. 


buri muntu wese usanga aho kwita kumumaro yagirira abantu yita kubintu bimereye inzitizi zatuma adakora ibikwiye. usanga umuntu akubwira ngo ubuse najye wavukiye mu cyaro, mu muryango ukennye, ahantu hatazwi, navutse ntazi papa cyangwa mama, impamvu zikaba nyinshi. ariko reka nkubwire ko Impamvu uriho iruta cyane imibereho ubayeho uko wavutse aho wavukiye n'ibindi byinshi wakwibaza.

kubaho kwawe bifite igisobanuro gikomeye na mbere yuko ukora ibyo abantu bazi, Yesu nubwo yavukiye mukiraro, yavutse ari Umwami, nubwo yavukiye ahantu hatazwi yari ikirangirire cyane, kuburyo ivuka rye ritari nki iry'abandi. ndahamyako mubantu babayeho, uwasahaka gukora nka yesu no kwiyumvamo kugira umumaro yacibwa intege n'Ubuzima budasobanutse bwahinyuzaga impamvu ari kwisi.

ibaze nawe kuvuka witwa umwami ukavukira mukiraro? ibaze kubaho uri umutware ugakurira murugo rw'Umubaji, sinzi niba utekereza ibintu byashoboraga guca yesu intege ngo ubibare wumve, ibyari gutuma atagira umumaro byari byinshi cyane ariko kuko yari aziko icyo abereyeho kiruta uko abayeho yakomeje gutumbira kuwamutumye. maze arangiza icyo yatumwe.

Uyu munsi imirimo yakoreye mugace batagiraga umuriro, na internet iramamazwa n'amahanga yose, kubera ko Kristo uretse kubohora abntu ibyaha,  yigisha n'abantu ko baremewe kurenga imbibi ubuzima bwo mw'isi bubashyiriraho maze bagasohoza umugambi w'Imana kuri bo. zaburi 139:17 hatwereka ko ibyo Iman itekereza kuri twe ari byinshi cyane, ibyo yifuza kudukoresha ntibirondoreka. ikibazo si aho  utuye, aho ukorera, umuryango wavutsemo, amashuri wize n'ibindi ahubwo ukwiye kumenya ikibazo waje gukemura muri iy'isi. 

ndaguhamiriza ko nukemura ikibazo cyaho utuye uzasanga umuti uvura abanyacyaro wavura nabanyamugi, umuti uvura abasirikare wavura nabasivile, umuti uvura abakene uvura n'abakire, umuti uvura ibyamamare n'intamenyakana urazishobora, umuti ntawundi nukubaho mubuzima bwo kumenya icya kuzanye. impamvu yazanye Yesu niyo mpamvu yasizigiye abamwizera. yaje abwira abantu ati: naje kubabwira ngo mwihane kuko ubwami bwo mwijuru buri hafi: uyu munsi aho wabwirira abantu ngo mwihane hose, inkuru zawe zizamamara kuko wifatanije n'Imana n'Umwana wayo gusohoza ubutumwa. ikibazo si aho uri, abantu benshi barimbukiye mubyaha,  ayo niyo makuba arenze ayandi abavandimwe bacu barimo.

abavandimwe bacu bishwe n'ubusambanyi, bishwe n'ubusinzi, ubujura, bishwe n'ubukene, bishwe n'Ibyaha na satani, guhera uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko wavukiye gukura abandi mumakuba, abo mukorana, abo mwigana, abo mubana mugendana, barimbutse bazira kutamenya, kandi ikibabaje nuko amakuru batazi ari wowe uyafite! haguruka uyumunsi wiyemeze kubwira abantu aho utuye, inkuru zawe zizagera kure kuko yesu yabivugiye i nazareti bikwira hose, uzabivugira i kigali bimenywe na new york, uzabivugira mu rwanda bimenywe n'isi yose. banywarwanda muhaguruke dukorere Imana iki ni cyo Gihe gikwiye. kuko bidatinze umwami azaza kandi natinda wowe uzamusanga. ite kw'Iherezo ryawe n'Iry'abavandimwe bawe maze ukize ubugingo bwa benshi kuri mbuka.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed