Thursday 2 March 2017

BIRASHOBOKA KUDAKIRIRA MU NZUZI Z'IWANYU: BISABA GUCA BUGUFI MU NZUZI Z'AHANDI!

Image result for Gaudin pastor2Abami 5:12:14

Imana iyo ishaka gukiza, umuntu umutima wo kwishyira hejuru, wo kumva ko ibyo azi bihagije, Imucisha bugufi. Uyu munsi hari abantu bibwira ko ubwoko bw’Iwabo, amazi y’iwabo, pasteri w’Iwabo n’ibindi, buri gihe iyo uhaye agaciro ibyo wita ko ari iby’Iwanyu bikaba byakuviramo no gusuzugura iby’ahandi Imana ikwereka ko Ikorera bose byose ari Imwe. Abefeso 4:6

Namani umugaba w’ingabo z’isiriya, yarwaye ibibembe,  birananirana, kugeza aho agiriye muri Israel gushakirayo umuhanuzi, umuhanuzi nawe ntakindi yamubwiye uretse kujya kwijandika mu mazi, inshuro ndwi, uyu mugabo byaramubabaje kugeza aho agereranya inzuzi z’Iwabo n’izo muri isilaheli, maze ati inzuzi nzacu ni nziza kuruta izi.

Ariko abagaragu bamugira Inama, yo guca bugufi akemera ijambo umukozi w’Imana yari amubwiye .uko biri kose nubwo abantu bagusuzugura, hari ikintu kikurimo, kandi icyo kintu Imana niyo iba yarakiguhaye ntigihe abandi. Uyu munsi wa none mu bato harimo Impano utasangana abakuze, abakuze bafite izo utasangana abana, ariko muri byose Imana ikoresha bose yifuza ko abantu bamenya ko ntacyo bafite batahawe.

Ntakintu gitangaje nko kumva umuntu yitwa ko asenga, ariko agasuzugura Impano ziri mu bandi, ndibaza nti ese ntabantu urabona baburiye ibyo bashakaga aho bita iwabo? Uyu munsi hari abantu bakubera Inshuti, mudahuje ubwoko, mudahuje igihugu, mudahuje ubukire n’Ibindi, ariko ugasanga bafite icyo udafite, kandi nabo babuze icyo ufite. Niyo mpamvu Imana yashyize bamwe mw’itorero kuba abahanuzi, abigisha, abashumba, abavuga izindi ndimo n’ibindi. Ariko igihe cyose utaremera ko hari icyo naburira mubuhanuzi nkagikura ku mushumba! Umuhanuzi yibwira ko Umushumba ntacyo amaze.

Buri gihe Imana ibasha gucisha bugufi ubwibone bwacu, kandi rero ihera kubyo twiratana, maze ikatwereka ko n’ahandi hari ibyiza byakenerwa. Namani yamenye ko Isiraheli ifite inzuzi zifite akamaro ko gukiza kurenza kujya kuziruhukiraho. Ahari si ahantu ho gusohokera ngo unywe agafata ariko ni aho gukirira ibibembe.


Ahantu hose Imana ihagenera ubuntu, niyo mpamvu udakwiye kwita uko umuntu ateye, uko avuga, uko yakuze, ubwoko n’ibindi ahubwo ukwiye kumenya Impano y’Imana imurimo. Maze ukayubaha kandi nawe akubaha iyawe, ibi bica intambara, kuko bituma abantu babanaho badasuzugurana ahubwo biga kubana na bose amahoro. Yakobo:3:18

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed