2Abami 5:12:14
Imana
iyo ishaka gukiza, umuntu umutima wo kwishyira hejuru, wo kumva ko ibyo azi
bihagije, Imucisha bugufi. Uyu munsi hari abantu bibwira ko ubwoko bw’Iwabo,
amazi y’iwabo, pasteri w’Iwabo n’ibindi, buri gihe iyo uhaye agaciro ibyo wita
ko ari iby’Iwanyu bikaba byakuviramo no gusuzugura iby’ahandi Imana ikwereka ko
Ikorera bose byose ari Imwe. Abefeso 4:6
Namani
umugaba w’ingabo z’isiriya, yarwaye ibibembe,
birananirana, kugeza aho agiriye muri Israel gushakirayo umuhanuzi,
umuhanuzi nawe ntakindi yamubwiye uretse kujya kwijandika mu mazi, inshuro
ndwi, uyu mugabo byaramubabaje kugeza aho agereranya inzuzi z’Iwabo n’izo muri
isilaheli, maze ati inzuzi nzacu ni nziza kuruta izi.
Ariko
abagaragu bamugira Inama, yo guca bugufi akemera ijambo umukozi w’Imana yari
amubwiye .uko biri kose nubwo abantu bagusuzugura, hari ikintu kikurimo, kandi
icyo kintu Imana niyo iba yarakiguhaye ntigihe abandi. Uyu munsi wa none mu
bato harimo Impano utasangana abakuze, abakuze bafite izo utasangana abana,
ariko muri byose Imana ikoresha bose yifuza ko abantu bamenya ko ntacyo bafite
batahawe.
Ntakintu
gitangaje nko kumva umuntu yitwa ko asenga, ariko agasuzugura Impano ziri mu
bandi, ndibaza nti ese ntabantu urabona baburiye ibyo bashakaga aho bita iwabo?
Uyu munsi hari abantu bakubera Inshuti, mudahuje ubwoko, mudahuje igihugu,
mudahuje ubukire n’Ibindi, ariko ugasanga bafite icyo udafite, kandi nabo
babuze icyo ufite. Niyo mpamvu Imana yashyize bamwe mw’itorero kuba abahanuzi,
abigisha, abashumba, abavuga izindi ndimo n’ibindi. Ariko igihe cyose utaremera
ko hari icyo naburira mubuhanuzi nkagikura ku mushumba! Umuhanuzi yibwira ko
Umushumba ntacyo amaze.
Buri
gihe Imana ibasha gucisha bugufi ubwibone bwacu, kandi rero ihera kubyo
twiratana, maze ikatwereka ko n’ahandi hari ibyiza byakenerwa. Namani yamenye
ko Isiraheli ifite inzuzi zifite akamaro ko gukiza kurenza kujya
kuziruhukiraho. Ahari si ahantu ho gusohokera ngo unywe agafata ariko ni aho
gukirira ibibembe.
Ahantu
hose Imana ihagenera ubuntu, niyo mpamvu udakwiye kwita uko umuntu ateye, uko
avuga, uko yakuze, ubwoko n’ibindi ahubwo ukwiye kumenya Impano y’Imana
imurimo. Maze ukayubaha kandi nawe akubaha iyawe, ibi bica intambara, kuko
bituma abantu babanaho badasuzugurana ahubwo biga kubana na bose amahoro. Yakobo:3:18
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed