Thursday 3 August 2017

INTAMBARA YOSE UNYURAMO IFITE ISOMO WAKURAMO!

Related imageAbacamanza 2:22

Kugira ngo  abisiraheli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera  mu nzira z'Uwiteka nk'uko basekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga." Ni cyo cyatumye Uwiteka  asiga ayo mahanga ntayirukane Vuba kandi ntayagabize Yosuwa.

Mubuzima bwa buri munsi duhura nabwo, usanga hari ibintu bitandukanye biba biri munzira yacu cyangwa iruhande rwacu duhora turwana nabyo, kandi mubigaraga ukabona ntibikomeye ariko kubitsimbura ukabona bigoye kuko uba usanga urwanda urugamba ruhoraho udatsindwa kandi udatsinda ariko bigusaba guhora uri maso. 

nsoma aya magambo nizemo ibintu bitandukanye nshaka ko tuvugaho ari ibyo ibi bikurikira.

1. Nta Rugamba Imana irekera munzira rudafite ikintu ruzakwigisha: ukurikiranye abisiraheli ukareba ukuntu babanya n'Imana cyane, ukareba abami bakomeye n'Ingabo nyinsi yabatsindiye, ntiwakumva ukuntu Imana hari abo yaretse ikabarekera hafi y'Ibisiraheli kugira ngo ibageregeze, irebe ko bazakomeza kuyubaha koko.buri kintu cyose ucamo uyu munsi wa none gifite icyo kikwigisha.

Ntarugamba Imana impfusha ubusa: Ubuzima bw'Umuntu ntibuhorana itsinzi gusa, usanga hari aho bigera ukisanga muntege nke, kandi izo ntege nke iyo tuzihaye Imana izikoresha ibikomeye niyo mpamvu abantu benshi Imana yagiye ikoresha ititaga kuntege nke bafite, ariko ibyo udafitiye ubushobozi Imana yo iba ibufite, bisaba kuyituriza kuko intambara zose igushyize imbere ziba zigamije kugira icyo zaguhinduraho, reka nkubwire ko byabindi byose uhura nabyo ukumva n'isoni, igihombo n'ibidi Imana ishobora kubihinduramo ishimwe kubw'Icyubahiro cyayo, izo ntambara sizo kukwica iyaba wamenyaga impamvu uhura nazo uyu munsi byatuma urushaho kwizera Imana no kuyumvira munzira ikuyobora.

usomye abacamanza ibice bitatu harimo amagambo yantangaje, aho bibiriya igira iti: " Ayo mahanga niyo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisiraheli cyane cyane abatemenye intambara zise z'i kanani, kugira ngo abi ibihe by'Abisiraheli byose bamenyerezwe intambara kuko muri bo hari abari batazi uburyo bwazo.

usomye aya magambo wumva imapmvu y'Intamabara z'Urudaca zihoraho mu mitima yacu, usanga intambara tukomba kurwana iyo tutigishijwe bitugora cyane kumenya uko twifata, ndahamya ko intambara yose warwanye ukayitsinda yewe niyo watsinzwe hari icyo wize, icyaha wakoze nico waretse ubu hari icyo wakwigisha abandi, ndashaka kukubwira ko nta ntambara Uwiteka apfusha ubusa, yaba ibyo ucamo uyu munsi, niba uzi uko kubaho urimbwa n'Inzara bimeze biroroshye kukwigisha kurwanya inzara, niba uzi uko ubuhunzi bumeze biroroshye cyane gushakira amahoro igihugu cyawe, niba uzi ukuntu ibiyobyabwenge byica urubyiruko, hari isomo rikomeye waha abandi.

Ndashaka kukubwira ko ubuzima bwoe urimo gucamo cyangwa ubwo wabayemo bwose iyo ubuzaniye Imana iraguhindura kandi ikabubyaza umusaruro, si igihe cyo kwitotombera intambara ahubwo ni ukumenya icyo wazigiramo kugira ubutaha nuhura nibindi bisa nibyo uzamenye uko witwara.ubuzima bw'Umuntu nubwo bwuzuyemo intambara inyinshi si izigamije kutwica ahubwo nizitwigisha kugira ngo tugere kurugero rushimisha Imana nk'abana batojwe kwanga icyaha n'ingaruka zacyo zose. iyo duhagaze neza muri ibyo Imana ikomeza kuturwanirira ndetse no kudutsindishiriza. Niba nawe rero ufite ikintu kikugoye wereke Imana byose kandi wumve icyo urimo kwigiramo.

Kumenyerezwa intambara mubuzima bwacu ni ukurushaho kwitegura guhangana n'Imiraba n'Imiyaga ishaka kudukura mubyo twizeye, no mubyo twamenye, iyo utsinze ibikugerageza uragororerwa. ubona urimo kurwana n'iki? ese muri urwo rugamba ukomezakubaha Imana cyangwa ibyo urwana nabyo bigusubiza inyuma. wibuke ko urugamba rwose turwana Uwiteka azi impamvu yarwo musange umutakambire umusabe icyerekezo, we kwirara kuko tukiri mw'isi dufashe igihe mu ntambara.

Imana iguhe umugisha!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed