Monday 9 December 2019

LOTI YUBAHIYE IMANA I SODUMU NTUZANIRWE KUYUBAHIRA AHO URI HARIYA NAWE IZAKURENGERA.

LOTI YUBAHIYE IMANA I SODUMU NTUZANIRWE KUYUBAHIRA AHO URI IZAKURENGERA.
2 Petero 2:6-7
[6]kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana,[7]ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha.

Ubuzima butubanisha n'abantu tudahuje Imico, imigenzo cyangwa imyifatire, hari abo mwigana, mukorana, muhurira mubintu bitandukanye ariko wowe ukijijwe. Imana yasezeranije ubugingo abayubaha. Kubahira Imana ahantu huzuye ibyaha n'ishingano zacu twese abayimenye.

Imana izi agahinda Uterwa nibyo ubona udafite kugira icyo uhindura, Buri gihe siko umuntu aba ari ahantu yahindura, Loti Imana yamurebaga I sodomu, Aho amategeko agenga Sidomu atagize uruhare mukuyatora, Muri make Igihe Majority ariyo Iyoboye Umukiranutsi mwisi ni minority! Iyo wisanze Ahantu hameze gutyo udafite ububasha bwo kuhahindura wowe Ukwiye GUHINDUKA.

Ni kenshi Ubuzima bwo gukizwa, Bamwe batubona nkaho twibabaza, kuko Uko Umubiri ushatse gukora Icyaha siko tugomba kuwemerera. Uko Ugize icyaka siko Ugotomera Inzoga, Uko Ubonye Umukobwa siko wirukira gusambana nawe, Gukizwa ni ukubaho Ubabaza kamere kugira ngo Ushimishe UMWUKA W'IMANA Uri muri wowe.

Iyo mibereho Ubayeho yo kwirinda ibyaha, Yo kwirinda kugambana, kuroga, kubeshyera abandi, gusambana nibindi byose kamere irarikira nicyo gituma Izagukiza ikagukura Aho wisanze hakubereye nka Sodoma. Nicyo gituma Yesu atadusabiye Gukurwa mw'isi ahubwo yasabye ko tuyirindirwamo. Ndakwifuriza kudasa nibikuzengurutse ahubwo ugasa n'uwo wemeye. Imana ntiduha Umugisha kubera aho turi ahubwo Uwuduhera Ikiturimo. Hari Ijambo nkunda rigira riti kuko Yankunze akaramata, Nicyo nzamukiriza, zaburi 91:14, Igihe Cyose Ubuzima bwawe Ugambiriye kubahisha Imana aho abandi bayisuzugurira, Imana Ntiyabura Kuzagutarura muri Ayo makuba.

Ndakwifuriza kubahisha Imana aho wisanze, Nubwo Wireba Ukabona Uzengurutswe n'abantu benshi batubaha Imana, kandi baba badashaka no kukumva. Imana Izagutabara Vuba bidatinze.

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed