Friday 4 September 2015

KUMENYA AHO UHAMAGARIRWA KUKO AHO UHAMAGARWA NI HENSHI! by M.Gaudin

Abacamanza 11:7 

Yefuta abwira abakuru b'I galeyadi ati: Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?

Si igitangaza kubaho mubuzima udakenewe, kuburyo hari igihe naho waba uri mubandi batamenya ko uhari, rimwe narimwe aho umuntu afatwa nk'utaje bitewe n'inyungu bagushakamo! ubwo buzima buri muri iyi si ya none ndetse naho abantu bahungira bashaka kwegera Imana usanga hari ubuzima bwo gushaka inyungu gusa! ubuzima usanga rimwe narimwe abantu bafata abandi nk'ibisheke cyangwa shikarete aho bagushaka kubera uburyohe bakakunyunyuza barangiza bakagucira!

ibi mvuze ndahamya ko buri muntu ashobora kubibona igihe cyose atangiye kumenyekana cyangwa babona hari icyo ashoboye, usanga ntamuntu wifuza ko uba wowe ahubwo ahubwo buri mwe wese aba yifuza kugukoresha nk'umukozi cyangwa igisheke bahekenya, hanyuma amazi yashiramo bakagucira! ibyo byose bituruka ku kuba abantu badaha agaciro abantu ahubwo bakagaha ibyo abantu baribyo.

Yesu ntiyahaye agaciro amato yasanganye ba petero! ahubwo yahaye agaciro petero kuko yari azi neza ko umuntu wese igihe kigeze yakomezwa n'Imana yamuhanze.ibyo byatumaga afata abantu batigishijwe, n'abandi baciriritse n'abandi bose bafite umutima utunganiye Imana yewe nabo azi neza ko ari babi yabahaga amahirwe yanyuma. uyu munsi ufite ukuntu ufata abantu, ahari ujya ubareba ukababonamo inyungu cyangwa ibindi ariko ukwiye kwita ko umuntu ari umuntu mbere y'Ikindi cyose.

Abanyagaleyadi bari bameze nk'abantu bo muri iyi minsi. ni abantu iyo udafite ikintu mutabana, ni abantu bakunda ukize cyangwa ufite ikindi yabamarira, akenshi usanga abantu nkabo badatekereza icyo bamarira abandi, ahubwo usanga bashaka icyo abandi babamarira. igitangaje usigaye usanga n'Amatorero cyangwa amadini ariko ameze! aho usanga ntamutwaro w'Ivugabutumwa uhari ahubwo hari umutwaro w'Inyungu. mbahaye nk'Urugero hari abantu benshi bakorera Imana ndetse bageraho bagakomera nkaba Yefuta! ndahamya ko nawe ushobora kuba uri umwe muri abo, aho ushobora kuba ukenewe ubu! 

umutima wo gukorera Imana ukwiye kuba uturutse murukundo kuko hariho ababikorana umutima ukunze abandi bakabikorana ishyari, igomwa, no gushaka inyungu ariko uko biri kose Kristo akamamazwa! niba hari icyo Imana iguhamagariye gukora ukwiye kumenya aho uhamagarirwa, kuko aho uhamagarwaho ni henshi.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed