Wednesday 30 September 2015

AMAJWI YA RUSAKE MU MATWI YAWE.......AKWIYE GUSIMBURWA N'IJWI RYA KRISTO

Matayo 26:74

Maze atangira kwivuma no kurahira ati: uwo munutu simuzi" Muri ako kanya inkoko irabika. Petero yibuka Ijambo Yesu yari yari yavuze ati "INKO ITARABIKA URI BUNIHAKANE GATATU" arasohoka ararira cyane.

ndashaka kubamenyesha ko abantu benshi bameze nka petero, aho umuntu yiringira ugukiranuka kwe, ndashaka kukwibutsa ko Yesu yari yabwiye Petero ati uri bunyihakane ariko petero agahakana, ndagira ngo nkubwire ko iyo Yesu agerageje kukwereka intege nke zawe ugahakana, uba uzamwihakana igihe kimwe kandi ubibwirwa nuko inkoko ibika. 

abantu benshi bafite amajwi yarusake mumitima aganda abashinja ubugome(icyaha nicyo bugome) wirebye neza naho abantu batabimenya wowe uzi ibyo wavuganye na Yesu. niyo mpamvu niba warakoze icyaha ntusabe imbabazi, ufite ijwi rihora rikubwira riti ibuka. ndashaka rero kwivugira no kubandi mwese mwihannye ariko satani agahora abazanra amajwi yo kubashinja, mwibuke icyo Yesu yavuze ati Yemwe abarushye nabaremerewe nimuze musange ndabaruhura.

Yohana 2:1 Bana bato ndabandikiye ngo mudakora icyaha, nyamara niba hariho ugikoze muri mwe, akwiye guca bugufi agasaba imbabazi Imana kuko Yesu niwe murengizi w'abari mw'Isi. Imbaraga zawe ntizamugundira, Satani agerageza kukwereka ko ushoboye kwikiza, cyangwa ko waba uri inyangamugayo kurusha ariko ukwiye gushyira ubunyangamugayo bwawe muri Kristo.

Uyu munsi hari ibintu byinshi ushobora kuba wumva bigucira urubanza, ndetse ukumva warushaho gukora nabi ariko ibuka ko niwihana Yesu akwakirana urukundo rwinshi. amajwi yose akubwira ko uri umunyabyaha akakwibutsa ko wahemukiye Imana ukwiye kuyacecekesha ukibuka ko Yesu yaje mw'isi gushaka icyari cyarazimiye, imbababazi Yesu agirira abantu be ziruta izo abantu batugirira, kandi naho waba wumva amajwi akubwira ko utababariwe ayo ni amajwi ya satani.

Mwibuke petero ariwe wavuze umunsi wa pantekote ati: bagabo bene data ubu ntitwasinze ahubwo Yesu mwishe ubu niwe ukoze ibi, ibyo wasoma neza 
ibyakozwe 2: 14, ndahamya ko nawe numara kubona umwuka wera ko ijwi rya mwuka wera riruta ijwi rya rusake. Rimwe ryateje amarira irindi rizana gushira amanga. Ubu nawe uri umugabo wo guhamya Ibyo Yesu yakoze ndetse n’Imbabazi yakugiriye.

Nuko rero abari muri Kristo Yesu neza nta teka bazacirwaho ahubwo ubu ni abagabo bo guhamya ibyo Yesu yabakoreye, kuko iyo abantu bakiri mububata bwose ntambaraga babona zo guhamya Umwami, ariko abamaze kuvirwa n’Umucyo babasha kwera Imbuto nzima. Ndakwifuriza kumva Ijwi rya mwuka wera kandi no gukomezwa nicyo Yesu akuvugaho, muri we ibya kera biba bishize umuntu akaba icyaremwe gishya. Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed